RUHAGOYACU.com

Umukino wa Chanbara wafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo kurwanisha inkota Chanbara ryafunguye ku mugaragaro imirimo yaryo mu gihugu nyuma y’imyaka igiye kugera kuri itanu bakina amarushanwa atandukanye.

Uyu muhango wo gufungura uyu mukino utazwi cyane kugeza ubu, wayobowe na Sensei Tsutomu Takahashi wawutangije mu Rwanda, ubera kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeri.

Sensei Tsutomu ni we watangije uyu mukino mu RwandaSensei Tsutomu ni we watangije uyu mukino mu Rwanda
Abatoza bagera kuri 30 bahawe imikandara y'umukaraAbatoza bagera kuri 30 bahawe imikandara y’umukara
Uyu mukino ufite inkomoko mu BuyapaniUyu mukino ufite inkomoko mu Buyapani

Uyu muyapani Sensei Tsutomu ni we unayobora ishyirahamwe ry’uyu mukino wa Chanbara mu Rwanda, gusa akaba akunze gukorera imirimo ye mu gihugu cya Kenya, byatumye ubuzima bw’umunsi ku munsi bumenywa n’umunyamabanga w’ishyirahamwe rya Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude.

Aganira n’itangazamakuru, Rugigana yatangaje ko bishimiye igikorwa cy’uyu munsi yizera ko kizaba ipfundo ryo kumenyekanisha umukino wabo.

Yagize ati: “Turishimye kuba dutangije uyu mukino ku mugaragaro. Twari tumaze imyaka itanu dukora, tunategura amarushanwa, uyu munsi byari ugutangira neza.

Ubu tugiye kongera imbaraga mu gushaka abanyamuryango bashya ndetse no gushaka ubuzima gatozi kugira ngo twemerwe na komite olimpike”.

Kugeza ubu iri shyirahamwe rikaba rigizwe n’amakipe atanu, aho abatoza bagera kuri 30 bahabwaga imidari bagiye bakorera mu minsi yashize mu marushanwa bakinnye.

Mu bitabiriye Chanbara harimo n'ab'igitsina goreMu bitabiriye Chanbara harimo n’ab’igitsina gore
Inkota bahawe zo kurwanisha ziba ziriho n'amazina yaboInkota bahawe zo kurwanisha ziba ziriho n’amazina yabo
Umunyamabanga wa Chanbara mu Rwanda na we ari mu bambitsweUmunyamabanga wa Chanbara mu Rwanda na we ari mu bambitswe
Uyu mukino ahanini ufasha umuntu kwirindaUyu mukino ahanini ufasha umuntu kwirinda

Umukino wa Chanbara, ukinwa bakoresheje inkota gusa aho utandukanira n’uwa Fencing, ni uko uyu abawukina bisanzura bakoresha ubumenyi bwabo n’imbaraga kandi nta kibazo cyo kuvunika bahura na cyo.

Uyu mukino ukaba waratangirijwe mu Buyapani mu mwaka w’1971, na Sensei Tetsundo Tanabe unawuyobora ku rwego mpuzamahanga. Uyu akaba yarashakaga ahaninikwigisha abantu uburyo bakwirinda, ahanini bashimangira umuco wo kurwana kw’abayapani kuzwi nka Samurai.

Abanyamuryango bagera kuri 275 bavuye mu makipe atanu ni bo kugeza uyu munsi babarizwaga muri uyu mukino mu Rwanda, aho mu kwezi kwa cumi n’abiri hazaba hategurwa shampiyona y’igihugu ku nshuro ya gatanu.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru