RUHAGOYACU.com

Umunya-Canada yegukanye irushanwa ritegurira u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Triathlon

Tom Gussland, Umunya-Canada uba mu Rwanda, ni we wegukanye irushanwa rya mbere ry’Akarere ka kane ka Afurika mu mukino wa Triathlon ryakiniwe mu Rwanda rikaba irya mbere rikinwe ku rwego mpuzamahanga, mu gihe Hanani Uwineza yongeye kwicara ku ntebe y’icyubahiro asanzweho mu banyarwandakazi.

Iri irushanwa mwakurikiraniwe na RuhagoYacu ku bufatanye na La Corniche Hotel, ryegukanywe na Tom Gussland wakoresheje iminota 59 n’amasegonda 22, akurikirwa na Timamu Hategekimana, n’aho Irankunda Is’haq bita ’Bebeto’ aza ku mwanya wa gatatu.

Muhawe ikaze, MurisangaMuhawe ikaze, Murisanga

Mu bari n’abategarugori, Uwineza Hanani yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha n’iminota 20 n’amasegonda 23, Alice Tuyishime aza ku mwanya wa kabiri n’aho Dukuzimana Samirah aza ku mwanya wa gatatu.

Ni irushanwa ryakinwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo abatoza n’abayobora uyu mukino bigiye mu mahugurwa y’iminsi itatu bahawe n’impuguke z’Ishyirahamwe rya Triathlon ku rwego rwa Afurika nk’uko Mbaraga Alexis, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda yabitangarije RuhagoYacu.

Ati "Irushanwa ryagenze neza, twariteguye ari nk’iryo gushyira mu bikorwa ibyo abatoza n’abasifuzi bigiye mu mahugurwa bamaze gukora. Nyuma y’irushanwa ubu tugiye kwicara, abaduhuguye natwereke amakosa yarikozwemo kugirango uyu mukino urusheho kujya mu murongo nyawo mu Rwanda."

Tom Gussland ngo asanzwe akina Triathlon n'ubwo ari irushanwa rya mbere akiniye mu RwandaTom Gussland ngo asanzwe akina Triathlon n’ubwo ari irushanwa rya mbere akiniye mu Rwanda

Irushanwa ryatangiwe n’abakinnyi 20 mu bagabo n’abakobwa batatu, batangira basiganwa mu koga metero 750 mu Kiyaga cya Kivu, hakurikiraho gusiganwa ku magare ku ntera y’ibirometero 20 basoreza ku gusoganwa ku maguru ibirometero 5.

Haba mu bagabo ndetse no mu bari n’abategarugori, uwa mbere ywgukanye umudali n’amafaranga y’u Rwanda 400.000, uwa kabiri ahabwa umudali n’amafaranga 300.000, uwa gatatu abona umudali n’amafaranga 200.000, mu gihe uwa kane mu bagabo yegukanye igihembo cy’amafaranga 100.000 n’aho uwa gatanu we ahembwa 50,000.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa Tom Gussland yatangaje ko imyitozo ihagije yakoze ari yo yamufashije cyane guhigika abanyarwanda ahamya ko bakomeye.

Ati "Irushanwa ryangendekeye neza n’ubwo imvura yari nyinshi. Maze amezi ane gusa mu Rwanda, iri ni ryo rushanwa rya mbere nkinnye, ndishimye. Ibanga nakoresheje, naritoje bihagije."

Hategekimana Timamu wabaye uwa kabiri yatangaje ko iri rushanwa ritakabaye ryegukanwa na Tom Gussland, iyo ataza kuba abarusha kugira igare ryiza, dore ko uyu musore wo mu ikipe ya Karongi yanakiniraga ku igare ryacitse intebe kuva ku kuzenguruka kwa mbere (Lap) muri enye zose bakoze.

Gussland ngo agiye gukaza imyitozo ku buryo azagera ku rwego rusumba urwo arihoGussland ngo agiye gukaza imyitozo ku buryo azagera ku rwego rusumba urwo ariho

Hategekimana yagize ati “ndishimye kuba mbaye uwa kabiri, gusa nari kuba uwa mbere iyo uriya muzungu ataba andusha igare ryiza. Njyewe nazengurutse bwa mbere igare ryanjye rihita ricika intebe, ndizengurukaho gatatu nta ntebe rifite.”

Kimwe na Hategekimana Timamu, uwabaye uwa mbere mu bakobwa, Uwineza Hanani yatangarije RuhagoYacu ko igikwiye kwitabwaho mu marushanwa ataha ya Triathlon, ari ugushaka umubare w’abakinnyi wisumbuye ku bitabira ubu cyane cyane mu bakobwa, bakanashakirwa ibikoresho bizima nk’amagare, ubundi bagatangira guhatana mu ruhando rw’amahanga.

La Corniche Hotel yadufashije kubakurikiranira iri rushanwa bafite:

- Amacumbi meza agezweho;
- Ibyumba by’inama ndetse n’ibirori nk’ubukwe, abizihiza isabukuru cyangwa Yubile,…
- Abafite iminsi mikuru na bo bashobora kubazanira ibyo kurya no kunywa aho byabereye (Outside Cathering)
- Abashaka kuganira no kungurana ibitekerezo na bo bashobora kwigira muri La Cornice kuko hatuje kandi hatekanye, amafu n’amahumbezi byo biriranga;
- La Corniche kandi ni ahantu haryoshya ukwezi kwa buki, ku buryo uwahamenye atakwirirwa akenera kujya Mombasa, Zanzibar n’ahandi bitewe n’uko ari heza kandi hanaturiye umucanga benshi bakunda.

Hanani Uwineza wo mu ikipe ya Rubavu yasabye ko abakobwa barushaho kuba benshi muri uyu mukino Hanani Uwineza wo mu ikipe ya Rubavu yasabye ko abakobwa barushaho kuba benshi muri uyu mukino

Iri rushanwa ryabanjirijwe n’amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi bagera kuri 30, bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’imikino ya Triathlon muri Afurika (ATU) mu rwego rwo kugirango bagere ku cyiciro mpuzamahanga, ibyo bikazafasha u Rwanda kujya rwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Aya mahugurwa yatanzwe n’Umunyazimbabwe Rick Fulton usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon muri Afurika,akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’iyi mikino muri Zimbabwe, akaba yari afatanyije n’Umunyafurika y’Epfo, Travis Campbell na we usanzwe ari inzobere muri uyu mukino.

Triathlon ni umukino utamenyerewe mu Rwanda ariko ukunzwe na benshi kuko uhuriza hamwe imikino itatu itandukanye ari yo: Gusiganwa ku maguru (Athletic), Gusiganwa ku igare (Cycling) ndetse no koga mu mazi (Swimming).

Uko bakurikiranye n’ibihe bakoresheje muri buri cyiciro:

Mu bagabo:

1.Tom Gossland
Swimming time:11min2sec
Biking time:39min20sec
Rining time:59min22sec
TOTAL time;59min22min

2.Hategekimana Timamu 
Swimming time:10min5sec
Biking time:44min52sec
Runing time:1h1min53sec
Total time :1h1min53sec

3.Irankunda Isiaka ’Bebeto’
Swimming Time:11min10sec
Biking time:42min54sec
Runing time:1h02min53sec
Total time:1h02min53sec

4.Marc Schut
Swimming time :13min45sec
Biking time:42min51sec
Runing time:1h03min15sec
Total time:1h03min15sec

5.Niyomugabo Jackson
Swimming time:12min19sec
Biking Time :45min05sec
Runing time:1h04min10sec
Total time:1h04min10sec

Abari n’abategarugori:

1.Uwineza Hanani
Swimming Time:16min47sec
Biking time:57min06sec
Runing time:1h20min23sec
Total time:1h20min23sec

2.Tuyishime Alice
Swimming time:18min09sec
Biking time:1h04min25sec
Runig time:1h33min24sec
Total time:1h33min24sec

3.Dukuzimana Samillah
Swimming time:22min12sec
Biking time:1h09min29sec
Runing time:1h36min59sec
Total time:1h36min59sec

Gussland yasigiye bagenzi be mu gusiganwa ku igare kuko mu mazi ho Timamu Hategekimana yari yamwanikiyeGussland yasigiye bagenzi be mu gusiganwa ku igare kuko mu mazi ho Timamu Hategekimana yari yamwanikiye

Irushanwa ryatangiye mu mvura ririnda risozwa ikigwaIrushanwa ryatangiye mu mvura ririnda risozwa ikigwa

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru