RUHAGOYACU.com

Umunyakenya yaciye agahigo katavugwaho rumwe mu gusiganwa ku maguru

N’ubwo bitavugwaho rumwe, Umunyakenya w’imyaka 32, Eliud Kipchoge yaciye agahigo k’Isi mu kwiruka ibirometero 42 mu gihe gito kurusha abandi, ariko ntiyabashije kugera ku ntego bari bashyiriweho muri iryo siganwa.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza, Eliud Kipchoge yakoze Marato (gusiganwa ibirometero 42 na metero 200) mu masaha abiri n’amasegonda 24, mu gihe iryo rushanwa ryaberaga mu Butaliyanoi ryari rigamije kureba uwabasha kwiruka iyo ntera mu gihe kitageze ku masaha abiri.

Iryo siganwa ryateguwe na sosiyete ya NIKE ryiswe "Breaking2", rikaba ryaberaga mu muhanda ugenewe amasiganwa ya Formula1, uherereye ahitwa Monza hafi y’Umujyi wa Milan mu Butaliyani.
Kipchoge yabaye uwa mbere muri marato mu mikino Olempike 2016Kipchoge yabaye uwa mbere muri marato mu mikino Olempike 2016
Muri iryo rushanwa ryabaye mu rukerera rw’uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi, Eliud Kipchoge yasiganwaga na bagenzi be basanzwe bahanganye, barimo Lelisa Desisa wo muri Ethiopia na Zersany Tadese wo muri Eritrea.

Agahigo ka Kipchoge ntikavugwaho rumwe, kuko aho iryo siganwa ryabereye hatameze nk’ahakinirwa andi marushanwa nk’irya London, Boston cyangwa Berlin, icyakora nibiramuka byemejwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ngororamubiri IAAF, azaba aciye agahigo kari gafitwe na Dennis Kimetto kuva 2014, aho yashoboye kwiruka ibyo birometero 42 mu masaha abiri, iminota ibiri n’amasegonda 57.

Eliud Kipchoge asanganywe ibigwi byo kuba yaregukanye ibihembo mu marushanwa atandukanye akomeye ku Isi, ibiheruka akaba ari umwanya wa mbere yegukanye mu gusiganwa Marato mu mikino Olempike mu 2016 ndetse na Marato ya London yabaye muri uwo mwaka.

Eliud Kipchoge ntiyashoboye kugera ku ntego ariko yaciye agahigoEliud Kipchoge ntiyashoboye kugera ku ntego ariko yaciye agahigo
Eliud Kipchoge na bagenzi be basabwaga kwiruka ibirometero 42,2 mu gihe kitageze ku masaha abiriEliud Kipchoge na bagenzi be basabwaga kwiruka ibirometero 42,2 mu gihe kitageze ku masaha abiri

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru