RUHAGOYACU.com

Umunyamabanga muri Basketball yasimbuye Jonathan Boyer mu kuyobora ikigo cy’ Amagare i Musanze

Mutabazi Richard usanzwe ari Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’amagare cya Musanze (Africa rising Cycling Center) asimbura Jonathan Boyer “JOCK” wasubiye iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), avuga ko nyuma y’igenda rya Jonathan Boyer batoje umunyarwanda wayobora kiriya kigo mu gihe “JOCK” yaba adahari.

Richard Mutabazi(uteye umugongo Camera) yakurikiraniraga hafi umukino w'amagareRichard Mutabazi(uteye umugongo Camera) yakurikiraniraga hafi umukino w’amagare

Ati”Ubu ngubu hari umunyarwanda wari umaze iminsi yigishwa, ahugurwa ku buryo ashobora gukomeza kuyobora ikigo mu gihe Boyer adahari (Richard Mutabazi), hari n’abandi b’abahanga mu byerekeranye no gukanika amagare, ibyo byose bizakomeza nta na kimwe kizahagarara, ngirango ikigiye guhinduka ni uburyo bwo gushakisha ubushobozi n’uburyo twagira iriya centre yacu igakomeza kuba centre nini, kandi ngirango nkuko mubizi niyo centre ya mbere imeze kuriya muri Afurika” Bayingana Aimable.

Mu kiganiro Mutabazi yagiranye na Ruhagoyacu.com nawe yemeye ko yagizwe umuyobozi muri iyi centre ya Musanze.

Ati”ako ni akazi kandi n’ubundi nari nsanzwe mfite aho nkora, aho nakoraga niho nasezeye”

Mutabazi avuga ko azakomeza no kuba umunyamabanga wa FERWABA.
Ati” biriya se ko atari akazi, ari ukuba muri Board (nyobozi) yabyo, ibya Basketball ntabwo ari akazi ni kimwe nuko n’undi wese uri muri Komite aba afite ahandi akora, nyine ubwo mbonye bigongana nareka kimwe, ariko kubera ko ntarageramo ngo menye ibyo aribyo nta decision (umwanzuro) nakubwira ubu ngubu” Mutabazi.

Perezida wa Repuburika yakiriye Jonathan Boyer kuri uyu wa kanePerezida wa Repuburika yakiriye Jonathan Boyer kuri uyu wa kane

Mutabazi afashe uyu mwanya nyuma y’igenda rya Jonathan Boyer wari umaze imyaka 10 atangije Team Rwanda anayobora iki kigo cya Africa Rising Cycling Center giherereye mu karere ka Musanze.

Mbere yo kugenda, Boyer yakiriwe na President wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul.

Minisitiri w’Umuco na Sports Uwacu Julienne avuga ko bakiriwe na President Kagame mu rwego rwo kurebera hamwe urugendo rw’imyaka icumi Boyer amaze ateza imere umukino w’amagare mu Rwanda.

Ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatwakiriye turi kumwe na “JOCK” nk’umwe mubo tumaze igihe dukorana mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, twaganiraga ku rugendo rw’imyaka icumi ishize, aho twari turi, aho tugeze, ariko n’aho tugana kugirango turusheho guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, cyane ko bigaragara ko dufite amahirwe menshi hari ibyo twamaze kugeraho byerekana ko dushobora kugera kure cyane heza harenze aha tumaze kugera” Minisitiri Uwacu.

Uwacu yavuze ko Jock atarangije akazi ke ahubwo uburyo yagakoragamo aribwo buhindutse.

Ati” Jock ntabwo arangije akazi ke ahubwo uburyo yagakoraga nibwo buhinduka ubundi yakoraga ku buryo buhoraho, ari hano agakora akazi ko gutoza ikipe ko gushakisha inkunga zafasha ikipe gutera imbere, ubu rero igihinduka ni uko azajya akorera kenshi cyane hanze kurusha uko azajya akorera hano………… ubu ngubu dufite umuyobozi wungirije wa centre uri i musanze” Ministiri Uwacuavuga ku igenda rya Boyer.

Africa Rising Center igiye kuyoborwa n'umunyarwandaAfrica Rising Center igiye kuyoborwa n’umunyarwanda

Jonathan Boyer “JOCK” w’imyaka 61 y’amavuko yavukiye ahitwa Moab muri Leta ya Utah, mu myaka icumi amaze mu Rwanda, yafashije umukino w’amagare gutera imbere.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Silas

    Kuya 24-03-2017 saa 04:23'

    Tumushimiye uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino w’amagare. Ubu uyu mukino ni uwa mbere ufite inzego zose zikora neza, zitabamo ruswa n’imikorere idahwitse. Abanyarwanda tugeze Ku ntera ishimishije. Congz to Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Paul KAGAME ukomeje ku tuganisha Ku cyerekezo cy’umucyo ubonesha.

  2. Nduwayezu Vincent

    Kuya 23-03-2017 saa 20:30'

    Abana b’imyaka cumi n’ibiri bemerewe gutegurirwa muri icyo kigo?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru