RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda yahimbye umukino witwa ’ANK’ ushobora kwamamara nka ‘Dame’ na ‘Chess’

Dushimeyezu Jean Luc uzwi nka ‘Lucas Enk’ yahimbye umukino ukinirwa ku kibaho, ushobora kwamamara ku Isi nk’indi biri mu bwoko bumwe ya ‘Dame’, ‘Jeux d’echec (Chess)’ n’indi.

Uretse Siporo ituma abantu bagorora ingingo, nyuma y’akazi cyangwa mu gihe cy’ibiganiro abantu bakenera imikino ibaha ibyishimo ndetse ikanabungura ubwenge.

Nyuma yo kwitegereza akabona imikino isanzwe iriho, Dushimiyezu yahise ahimba undi maze awuha amategeko 20 yawugenga, awita ‘ANK’.

Lucas Enk, Umuhanzi wahimbye umukino ahereye mu mavu n'amavuko y'indi nka Basketball, Football n'indi Lucas Enk, Umuhanzi wahimbye umukino ahereye mu mavu n’amavuko y’indi nka Basketball, Football n’indi

Aganira na RuhagoYacu, Lucas Enk yagize ati “Ni umukino mushya nahimbye nywita ‘ANK’, ukinirwa ku kibaho (Tableau), mbese uri mu bwoko bwa Dame na Chess. Natangiye kuwukoraho mu 2014.”

Uyu mukino yawise ‘ANK’ abikuye ku izina ry’irihimbano bamwitaga, aza gusanga bikwiye ko anaryitirira ibihangano bye bitewe n’uko ubwaryo ryoroshye kurifata. Icyakora ngo sin a wo mukino wa mbere ahimbye, ahubwo hari indi afite mu bubiko bwe.

Ati “Ntabwo ari wo mukino nakoze bwa mbere, mu 2012 ni bwo natangiye gutekereza uburyo umuntu ashobora guhanga imikino mbisomye mu bitabo, ndeba amateka y’imikino iriho, numva nanjye nawuhimba ku giti cyanjye.”

N'ubwo hari indi mikino bijya gusa, ANK 1 irihariye ndetse ni n'igihangano bwite cya Lucas EnkN’ubwo hari indi mikino bijya gusa, ANK 1 irihariye ndetse ni n’igihangano bwite cya Lucas Enk

Iyo mikino abitse kugeza ubu ni uw’amakarita mushya n’undi w’umupira ukinishwa amaguru n’amaboko, uyu akaba ari na wo yakoze bwa mbere mu 2012, arawushushanya ndetse anawigisha abantu, ariko aza gusanga kugirango ubeho wakenera ibintu byinshi nko gukora ibibuga, imipira yo gukina, bityo abona atabyishoborera wenyine maze arawubika.

Ibyo ngo ni byo byatumye atekereza undi woroshye kandi udahenze, ati “Mu 2014 ni bwo natangiye gutekereza umukino nshobora gukora bikihuta kuwusakaza mu bantu bakawukina. Ni bwo natangiye gutekereza kuri ‘ANK’, ariko ibitekerezo bikagenda bimbana byinshi maze mpitambo kwushyira mu byiciro bitatu, mpitamo guhera kuri iyi ‘ANK1’.

ANK 1 iri mu bwoko bwa 'Dame', 'Chess (Jeux d'Echec', Rudo Game n'indiANK 1 iri mu bwoko bwa ’Dame’, ’Chess (Jeux d’Echec’, Rudo Game n’indi

Uyu mukino ukinirwa ku kibaho gishushanyijemo ikibuga mu ishusho y’uruziga, ugakoresha ‘amapiyo’ 12, afite agaciro k’amanota 15. Ayo mapiyo akinwa hakurikijwe amategeko 20 agenga uyu mukino. Hari uburyo bwo guhuza umukino ukoresheje amapiyo, ku buryo gutsinda inota ari uguhuza amapiyo atatu, n’aho utsinzwe umukino akaba ari uba asigaranye amapiyo abiri yonyine.

Mu minsi iri imbere uyu mukino uzatangira gukinwa mu buryo bw’amarushanwa ku buryo abawuzi cyane kurusha abandi ushobora kuzajya unabafasha kubona amafaranga cyangwa ibindi bihembo.

Uretse ibyo ariko ngo mu minsi ya vuba harasohoka ‘Applications’ za ANK1 zo muri mudasobwa no muri telefoni ngendanwa, ku buryo kuwukina byajya binorohera abakunda gukoresha ikoranabuhanga.

Kugeza ubu umukino ANK 1 wigishirizwa kuri ku isomero rusange (Public Library) riri ku Kacyiru, ukigishwa buri wa mbere na buri wa gatatu guhera saa cyenda (3:00pm) kugeza saa moya n’igice z’umugoroba (7:30pm).

Nyuma ya ANK 1 hazaza na ANK 2 ndetse na ANK 3 izajya ikinwa mu makipe, kuko ibitekerezo bye ntiyari kubihuriza muri uwo mukino umwe gusaNyuma ya ANK 1 hazaza na ANK 2 ndetse na ANK 3 izajya ikinwa mu makipe, kuko ibitekerezo bye ntiyari kubihuriza muri uwo mukino umwe gusa

Uyu mukino Lucas Enk yatangiye kuwukora mu 2014, ariko mu 2017 ni bwo yatangiye kuwusakaza mu bandi banyarwandaUyu mukino Lucas Enk yatangiye kuwukora mu 2014, ariko mu 2017 ni bwo yatangiye kuwusakaza mu bandi banyarwanda

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alexis

    Kuya 24-06-2017 saa 09:48'

    Kondeba yashishuye ikibuguzo abana bakina. Ahaaaa!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru