RUHAGOYACU.com

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Rugby yatoranyije 31 bazerekeza muri Zambiya

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Rugby, Herbert Wafula yatoranyije abaknnyi 31 bagomba kuzavanwamo abandi 22 bazajyana n’ikipe y’igihugu kwitabira irushanwa ryiswe African Rugby Cup 1C rizabera muri Zambiya mu kwezi gutaha.

Uyu mutoza w’umugande wahawe gutoza ikipe y’u Rwanda mu gihe cy’amezi abiri gusa amaze iminsi atangiye akazi ko gufasha ikipe y’igihugu kwitegura irushanwa ryiswe African Rugby Cup 1C, rizabera mu gihugu cya Zambiya tariki ya 24 Mata uyu mwaka.

Herbert wafula yatangiranye imyitozo n’abakinnyi mirongo ine n’umunani (48) ariko kuri iki cyumweru nibwo yakuyemo mirongo itatu n’umwe(31) bagomba gukomeza imyitozo, nabo bakazavanwamo makumyabiri na babiri (22) bazerekezanya n’ikipe y’igihugu muri Zambiya.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izajya muri Zambia mu kwezi gutahaIkipe y’igihugu y’u Rwanda izajya muri Zambia mu kwezi gutaha

Abakinnyi bagiriwe icyizere n’umutoza cyo gukomeza imyitozo ni: Niyoyita Peter, Ufitimfura Donatien, Nshimyimana Fabrice, Hakizimana Jean De Dieu, Mwiseneza Selaphin, Ndagijimana Milchior, Umurage Ebrahim, Gatemberezi Alexander, Imanishimwe Clement, Rukundakwiga Martin, Ngizwenayo Bernabe, Kazungu Patrick, Sibomana Christian, Makombe Benjamin, Twizeyimana Jean Leonard, Habimana Heritier, Dushimimana Emmanuel, Umuhire Victorien, Ukwishaka Patrick, Mugisha Michael, Isimbi Carlos, Bikamba Lucien, Mudaheranwa Claude, Niyoneza Gerard, Nsengimana Jean d’Amour, Kamali Vincent, Iradukunda Ombeni, Irumva Fidele Fils, Kabura Suleiman, na Nabimana Eric.

Umutoza Herbert aganira na Ruhagoyacu yavuze ko bitari byoroshye gushaka abakinnyi mirongo itatu n’umwe muri mirongo ine n’umunani bari bahamagawe kuko bose berekanye ubushake ariko bakagongwa no gushaka umubare kuko byari ngombwa.

Hubert Wafula, umugande utoza Silverbacks z'u RwandaHubert Wafula, umugande utoza Silverbacks z’u Rwanda

"Ntago byari byoroshye nagato gusa twari dukeneye gukora ibi kugira ngo tubone umubare runaka w’abakinnyi byoroshye guhuriza hamwe no kuyobora nk’uko imyitozo igikomeje, aba mirongo itatu n’umwe dufite ubu bazakomeza imyitozo twongere tujonjore kugira ngo tubonemo makumyabiri na babiri bazajya guhagararira u Rwanda muri Zambiya".

" Abanyarwanda bizere ko ndi umutoza ufite ubunararibonye kandi ugira intego, ndi umugabo wifitemo impano yo kuyobora, ndumva ngiye gutoza bano bakinnyi kugira ngo nabo bazavemo abagabo beza kandi bazi gukina Rugby kuko dushaka guhaguruka mu Rwanda tuzi ko tugiye gutsinda ibindi bihugu tuzaba duhanganye"

"Icya mbere ndimo kubwira aba bakinnyi batoranijwe kurangwa n’ikinyabupfura, bakaguma kubishyiraho umutima kandi bakanongera ubumenyi bafite mu mitwe yabo, igikomeye cyane ndimo mpangana nacyo ni ukubakangurira gukora imyitozo ikomeza umubiri (fitness) kuko ndimo kubona aricyo kibazo gikomeye bafite"- Herbert Wafula, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Rugby.

Umutoza Herbert yasabye abakinnyi batoranijwe kudashyira umutima wabo ku mafaranga, ibiryo cyangwa itike y’indege ahubwo bakarangwa no gukunda umukino bakina ndetse bakanakunda igihugu.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru