RUHAGOYACU.com

UNIK mu itsinda rimwe na Bordj yo muri Algeria

Ikipe ya UNIK Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yamaze kumenya itsinda iherereyemo, yisanga mu itsinda rya gatatu hamwe na Bordj yo muri Algeria.

UNIK yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yerekeza muri Tuniziya muri iri rushanwa ryatangiye uyu munsi, kugeza tariki ya 28 Werurwe 2017.

Tombola yabaye, yasize amakipe 16 yitabiriye iri rushanwa agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira:

Itsinda A: Esperance (Tunisia), Ahly B (Libya), Ahly E (Misiri) na Bafia (Cameroun).

Itsinda B: FAP (Cameroun), Alnabda (Sudan), AS Finances (Benin) na Alswehly (Libya).

Itsinda C: Bordja (Algeria), Police Vi (Botswana), UNIK (Rwanda), Dounes (Burundi) na Assarya (Libya).

Itsinda D: Sahel (Tunisia), Espoire (COD), Privers (Kenya) na AS Police (Benin).

UNIK ikaba yaratwaye abakinnyi 12 barimo; Ntagengwa Olivier, Dushimana Vicent, Gahigi, Regina Fabrice, Kipkirui Abuid Churchir, Akumuntu Kavalo Patrick, Muvunyi Alfred, Mudahemuka William, Nkezabahizi Fabrice, Bonijuru Bosco, Kagimbura Herve, Mutabazi Yves mu gihe Ntawangundi Dominique ari umutoza mukuru naho umutoza wungirije akaba Nyirimana Fidele.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 18-03-2017 saa 01:06'

    ndikubona ari ikipe yigihugu nibavamo muzamenyeko Atari unik ari ikipe yigihugu byaba bibabaje dukuwemo nama club


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru