RUHAGOYACU.com

Urwintwari Murara Ian w’imyaka 15 yegukanye irushanwa rya ‘Rapid’ muri Chess

Uwintwari Murara Ian w’imyaka 15 gusa yahigitse abandi mu irushanwa rya ‘Rapid’ mu mukino wa Chess n’aho Zimurinda Ben Tom yegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cya ‘Blitz’.

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017, ibihangange mu Rwanda mu mukino wa ‘Chess’ abandi bita ‘Jeu d’Echec’ byahuriye mu mu irushanwa ryiswe ‘Rapid and Blitz Chess Tournament’, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’uwo mu kino mu Rwanda (FERWADE).

Uwintwari Murara Ian afite impano idasanzwe mu mukino wa ChessUwintwari Murara Ian afite impano idasanzwe mu mukino wa Chess

Umunyamabanga wa FERWADE, Niyibizi Alain Patience yatangarije RuhagoYacu ko ubusanzwe amarushanwa ya Chess aba arimo ibyiciro bitatu, ari ubu bakaba barakinnye mu byiciro bibiri gusa.

Ati “Amarushanwa dukina aba mu bwoko butatu bitewe n’iminota dukina. Classical/Standard ni kwa kundi dukina iminota myinshi, aho dukina tunandika. Ibyo twakoze muri iyi mpera y’icyumweru ni ibyo bita ‘Rapid’ iba ishobora kuva ku minota 10 kugeza kuri 60 (isaha), dukina ariko tutandika,” iri rikaba ari rimwe mu yo bakinnye kuri iki cyumweru, aho bakoze ‘Rapid’ y’iminota 15 yiyongeraho amasegonda atanu kuri buri muntu.

Niyibizi yakomeje avuga ko icyiciro cya gatatu kibamo ari iryo bita Blitz, yo ikaba ari iminota kuva kuri umwe kugeza ku 10, ati “Twari twakoze iy’iminota itanu yongeraho amasegonda 3 uko buri mukinnyi akinnye.”

Ben Tom Zimurinda yabaye uwa mbere muri BlitzBen Tom Zimurinda yabaye uwa mbere muri Blitz

Mu cyiciro cya ‘Rapid’ hitabiriye abakinnyi 16, umwanya wa mbere ukaba waregukanywe na Murara Urwintwari Ian wagize amanota 6/7, mu gihe muri ‘Blitz’ ho habonetsemo abakinnyi 14, Zimurinda Ben Tom akaza ku isonga na we ku manota 6/7.

Murara Ian akaba asanzwe afite papa we nawe ukina wigeze no kuba Champion w’igihugu mu myaka yashize, Murara Maxence ndetse nawe nubu akaba agikina.

Blitz yari iteganyijwe gukinwa nyuma y’umuganda wo kuwa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira, ariko benshi bagaragaza inzitizi, maze FERWADE ihitamo ko ayo marushanwa yombi yakinwa ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira.

Murara akina n'abasore cyangwa abagabo ariko bose arabahigikaMurara akina n’abasore cyangwa abagabo ariko bose arabahigika

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru