RUHAGOYACU.com

USA: Umunyarwanda yakabije inzozi ahabwa impamyabushobozi y’Umutoza wa Basketball

Yves Nkurunziza yakabije inzozi ubwo yashyikirizwaga impamyabushobozi yitwa ‘USA Basketball Gold Coach License’, imugira umutoza wok u rwego rwo hejuru rutigeze rugerwaho n’undi wese mu Banyarwanda muri uwo mukino.

Nkurunziza yamenyekanye cyane muri Basketball ubwo yari umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (GS St Joseph), aho yanakiniraga ikipe y’iryo shuri, akarifasha guhigika amakipe yari ibihangange mu gihe cye nka GS ADB, Lycee de Kigali, College St Andre, Petit Seminaire Vilgo Fidelis n’andi.

Yaje guhita abengukwa n’amakipe yakinaga shampiyona y’icyiciro cya mbere, ahita atangira gukina shampiyona y’u Rwanda, aho yagiriye ibihe byiza mu bihe bitandukanye, ariko ibikomeye cyane bikaba kuba ari we watsinze amanita menshi muri shampiyona yo mu mwaka w’2006, icyo gihe akaba yarakiniraga CSK BBC (Cercles Sportif de Kigali).

Nkurunziza ashobora kuba ikirungo cyiza mu iterambere rya Basketball y'u RwandaNkurunziza ashobora kuba ikirungo cyiza mu iterambere rya Basketball y’u Rwanda

Nkurunziza si mushya mu butoza, kuko yabitangiye akiri n’umukinnyi aho yajyaga afasha barumuna be muri uyu mukino, ariko aza gutangira kubikora nk’uwinjira muri uwo mwuga benshi bakomerezamo iyo bahagaritse gukina, ahera mu ikipe y’ikigo cy’amashuri yizemo (GS St Joseph) anayihesha igikombe cy’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri yisumbuye (Interscolaire) mu 2011.

Ubanza aha ari ho yivumbuyemo ubundi buhanga cyangwa ubushobozi mu gutoza Basketball, kuko mu mwaka wakurikiyeho ari bwo yahise yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo ashakishe uburyo yakwiyongerera ubumenyi muri uwo mukino n’ubushobozi bwo kuwutoza ku rwego ruhanitse, dore ko zari zo nzozi ze.

Yazikabije muri iki cyumweru, ubwo yashyikirizwaga impamyabushobozi ya ‘USA Basketball Gold Coach License’, nyuma y’amasomo we na bagenzi be bari bamazemo igihe kiyingayinga umwaka, bigishwa n’abatoza b’inararibonye bazwi muri NBA nka Jay Wright na Don Showalter.

Ayo mahugurwa y’abatoza ku rwego rwa ‘USA Basketball Gold Coach License’ yateguwe n’impuguke z’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika ku bufatanye n’ikigo ‘Enforcement Certification and Approvals Group (ECAG)’.

Donald "Don" Showalter azwi ho kuba yarafashije ingimbi za USA kwegukana ibikombe n'imidali muri shampiyona zitandukanye z'IsiDonald "Don" Showalter azwi ho kuba yarafashije ingimbi za USA kwegukana ibikombe n’imidali muri shampiyona zitandukanye z’Isi

Jerold Taylor "Jay" Wright ubu ni umutoza wa Kaminuza ya Villanova kuva mu 2001Jerold Taylor "Jay" Wright ubu ni umutoza wa Kaminuza ya Villanova kuva mu 2001

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kobe

    Kuya 9-06-2017 saa 12:49'

    Félicitations Iverson, wakundaga Basketball saana, tu mérites ça!!

  2. kobe

    Kuya 9-06-2017 saa 12:09'

    félicitations Iverson!! nakundaga uburyo wakundaga Basketball.

  3. vava

    Kuya 9-06-2017 saa 11:29'

    uyu niwe mutoza wa mbere mu Rwanda arabizi pe congz


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru