RUHAGOYACU.com

Usain Bolt na Nyirarukundo Salome batunguwe muri shampiyona y’Isi

Igihangange mu gusiganwa ku maguru by’umwihariko muri metero 100, Usain Bolt yatunguwe mu isiganwa rye rya nyuma muri shampiyona y’Isi iri kubera i London mu Bwongereza, atwara umudali wa Bronze nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu.

Usain Bolt w’imyaka 30, yashakaga gukora andi mateka, akegukana umudali wa Zahabu ku nshuro ya kane muri iyi mikino, nyuma yo gukurwa mu isiganwa mu 2011 mu gihe mu 2009 yashyizeho agahigo ko kwiruka metero 100 mu masegonda 9.58.

Bolt ntiyorohewe mu isiganwe rye rya nyumaBolt ntiyorohewe mu isiganwe rye rya nyuma

Uyu mugabo yaje gutungurwa na Justin Gatlin wo muri Amerika, aho ku myaka 36, uyu washinjwe gukoresha ibyongera imbaraga ubugira kabiri, yatwaye umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 12 atwaye undi mu 2004.

Gatlin yakoresheje amasegonda 9.92, Christian Coleman aba uwa kabiri akoresheje amasegonda 9.94 mu gihe Usain Bolt yakoresheje amasegonda 9.95 aba uwa gatatu.

Gatlin yagiye guhoza Bolt, Coleman wabaye uwa 2 abarebaGatlin yagiye guhoza Bolt, Coleman wabaye uwa 2 abareba
Uko bitwaye mu bagabo muri metero 100Uko bitwaye mu bagabo muri metero 100

Nyirarukundo Salome na we ntiyahiriwe n’isiganwa

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome na we yasiganwe muri metero 10,000 kuri uyu wa Gatandatu, ariko ntiyahirirwa kuko yasoje ku mwanya wa 25 muri 31 basiganwe.

Nyirarukundo Salome (imbere) yasiganwe mu metero 10,000Nyirarukundo Salome (imbere) yasiganwe mu metero 10,000

Almaz Ayana wo muri Ethiopia, ni we wegukanye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro, aho yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 16 arengaho ibice byayo 320 mu gihe Nyirarukundo Salome yaje ku mwanya wa 25 akoresheje iminota 32 amasegonda 45 n’ibice 950.

Ayana wo muri Ethiopia ni we watwaye umudali wa Zahabu muri iki cyiciroAyana wo muri Ethiopia ni we watwaye umudali wa Zahabu muri iki cyiciro
Salome yasoreje ku mwanya wa 25Salome yasoreje ku mwanya wa 25

Reba uko bamwe bagiye begukana imidali mu byiciro bitandukanye

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

alvaro Kuya 7-08-2017 saa 12:51'

courrage mukobwa wacu

frank Kuya 7-08-2017 saa 07:18'

waragerageje tukuri inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!