RUHAGOYACU.com

Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, yageje mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ikubutse mu gihugu cya Eritrea aho yashoboye kwitwara neza mu isiganwa ryahaberaga.

Iri siganwa ryatangiye tariki ya 15 rigasozwa tariki ya 23 Mata 2017 ryari ryahurije hamwe amakipe aturutse ahantu hatandukanye harimo amakipe y’ibihugu ya Eritrea, Rwanda, Sudan, Kenya na Afurika y’epfo, tutibagiwe amakipe asanzwe ya Eri-Tel, Sembel, Asbeco, Baike-Aid, Amore-Vita na Global teams.

Tour of Eritrea yakinwaga ku nshuro ya 16, ntabwo yatangiye neza ku banyarwanda, dore ko Didier Munyaneza yaje kuvamo ku gace ka gatatu, Eric Nduwayo akaza kuvamo ku gace ka kane mu gihe Rene Jean Paul Ukiniwabo yaje kuruhutswa ku gace ka kane.

Kwitwara neza ariko kuri aba basore bakinira u Rwanda, byaje kugaragara ku gace ka nyuma kavaga Massawa kajya Asmara, aho Uwizeyimana Jean Claude yaje gutwaramo umwanya wa kabiri mu gihe Nsengimana Jean Bosco yaje kuba uwa gatatu muri aka gace. Ibi byaje gutuma Uwizeyimana Jean Claude anegukana umwanya wa kabiri muri rusange inyuma y’umunya-Eritrea SOLOMON Zemenfes wabaye uwa mbere.

Ubwo aba basore bageraga i Kigali, Uwizeyimana akaba yatangaje ko yishimira uko bitwaye cyane ko hari n’ubutumwa bivuze ku bakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda.

Yagize ati: “Nge na Bosco twarakoze cyane ngo tubashe kubona umwanya wa kabiri. Namushimira cyane imbaraga yakoresheje ku munsi wanyuma kugirango tubashe kubacika cyane ko twari tugeze mu misozi”.

“Ntabwo twitwaye neza muri Cameroon ariko twitwaye neza muri Eritrea. Ibi byagatanze ishusho ko hari ubwo byakwanga hamwe ahandi bigakunda”.

“Ikindi ahantu dukinira haba hatandukanye kuko nko muri Cameroon harazamukaga kandi twahahuriye n’abantu benshi mu gihe muri Eritrea ho hazamuka kandi ni byo dusanzwe tumenyereye”.

Uwizeyimana Jean Claude yakuye umwanya wa kabiri muri EritreaUwizeyimana Jean Claude yakuye umwanya wa kabiri muri Eritrea

Uyu musore usanzwe ukinira Les Amis Sportifs ya Rwamagana, ni we waje ariko kuba umunyarwanda uza mu bakinnyi b’imbere, dore ko Nsengimana Jean Bosco yaje kwegukana umwanya wa 23, Bonaventure Uwizeyimana akegukana uwa 33. Claude akaba yatangaje ko ahanini bazize umubare wabo muto.

Bari abakinyi benshi(22) ntabwo byatworoheye kuko twe twari bake(6).Bagendaga ari benshi bakanadusigarana ari benshi ugasanga gutsinda biragoye”.

“Ntakintu gikomeye baturushije uretse kuba bari benshi gusa bagakorerana nta kindi ni umubare”.

Ikipe yari iyobowe n’umutoza Sterlling Magnell yari igizwe n’abakinnyi batandatu barimo champion Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda ya 2015 , Bonaventure Uwizeyimana, watwaye umudari wa Feza muri shampiyona nyafurika y’abatarengeje imyaka 23, hakaza Jean Claude Uwizeye, Jean Paul Rene Ukiniwabo, Eric Nduwayo na Didier Munyaneza.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru