RUHAGOYACU.com

Visi perezida n’umubitsi ba FRVB na bo beguye ku mirimo

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, FRVB, Ribanje Jean Paul ndetse n’umubitsi w’iri shyirahamwe Uwera Jeannette bamaze kwegura kuri iyi mirimo.

Ribanje Jean Paul na Uwera Jeannette bari muri komite yatowe mu ntangiriozo z’ukwezi gushize kwa Gashyantare, ariko aya matora bivugwa ko yabayemo uburiganya na ruswa ndetse byatumye bamwe bakurikiranwa n’inzego za polisi y’igihugu.

Ku ikubitiro; uwari umunyamabanga wa FRVB, Hatumimana Christian yatawe muri yombi kimwe n’uyu mubitsi Uwera Jeannette, ndetse nyuma yo kurekurwa umunyambanga yasezeye ku mirimo.

Nyuma y’aba bombi, hakurikiyeho umuyobozi wa FRVB, Nkurunziza Gustave na we watawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ndetse nyuma yo kugirwa umwere akarekurwa, akaba yaranditse ibaruwa isezera ku mirimo yo kuyobora Volleyball mu Rwanda.

4 barimo perezida n'umunyamabanga muri komite yatowe tariki ya 04/02/2017 bamaze kwegura4 barimo perezida n’umunyamabanga muri komite yatowe tariki ya 04/02/2017 bamaze kwegura

Kimwe n’abandi, Ribanje Jean Paul wari watorewe kuba visi perezida wa kabiri muri FRVB ndetse na Uwera Jeannette beguye ku mirimo, aho kugeza ubu muri komite yari yatowe hasigayemo; Visi prezida wa mbere; Kansiime Kagarama Julius, perezida w’inteko rusange Mutwarasibo Philbert, umunyamabanga w’intekorusange Mfashimana Adolbert, n’umugenzuzi w’imali Umutesi Marie Josee.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. I have qn

    Kuya 29-03-2017 saa 20:24'

    Iyi nayo ni ruhango c?

  2. I have qn

    Kuya 29-03-2017 saa 20:24'

    Iyi nayo ni ruhango c?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru