RUHAGOYACU.com

Volleyball: Amatora yo kurangiza umuhango, Yego cyangwa Oya nibyo bizimika abiyamamaje

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyizeho italiki y’amatora yo gusimbuza abayobozi beguye ku myanya yabo, ariko buri mwanya uriho umuntu umwe ugomba kuzatorwa, bisaba ko azagira yego nyinshi cyangwa oya zaba nyinshi agatsindwa hagategurwa andi matora.

Kansiime Julius uyobora FRVB mu buryo bw’agateganyo nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwari perezida we, Nkurunziza Gustave, avuga ko nubwo buri mwanya muri itatau izatorerwa hariho umukandida umwe, bishoboka cyane ko nawe atatorwa mu gihe yaba atujuje amajwi asabwa, cyangwa abanyamuryango batamwifuza, bityo rero bitafatwa nko kurangiza umuhango.

Ati” ubundi uko bigenda iyo umwe cyangwa babiri cyangwa batatu mu bari baratowe muri komite nyobozi , iyo bakeneye gusimburwa , inteko iba yarabatoye ariyo assemblee general , irongera igaterana, ni muri urwo rwego rero taliki ya 6 z’ukwa gatanu hazaterana inteko rusange idasanzwe yo gutora…. Ntabwo nabyita ko ari ukurangiza umuhango kuko habaho gutora , umukandida niyo yaba ari umwe, iyo abanyamuryango batamushaka, habaho gutora yego cyangwa oya, ni amatora rero agomba kuba ntabwo bivuze ko ari ukurangiza umuhango” Kansiime usanzwe ari vice perezida wa mbere wa FRVB wasigaranye inshingano zo kuyiyobora mu buryo bw’inzibacyuho.

Kugirango umuntu atorwe nubwo nta wundi baba bahatana, bisaba ko agira amajwi angana na 50 % by’abatoye bose bagaragaza ko bamushaka (yego) hiyongereyeho ijwi rimwe.

Abayobozi batatu bazatorwa ni abazasimbura abandi beguye batamazeho n’ukwezi.

Ku mwanya wa perezida, hari umukandida umwe rukumbi ariwe Karekezi Leandre, watsinzwe na Nkurunziza Gustave weguye nyuma yo gufungurwa by’agateganyo aho yashinjwaga ibyaha byo kunyereza umutungo w’ishyirahamwe.

Karekezi Leandre yabaye umuknnyi wa Volleyball igihe kirenga imyaka 10, yabaye umuyobozi w’akarere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, ahashinga ikipe ikina mu kicirio cya mbere (Gisagara VC ) anahubaka Gymnase (inzu isakaye yo gukiniramo imikino imwe n’imwe).

Ku mwanya wa vice perezida wa kabiri naho hari umukandida umwe witwa Ruterana Fernand watanzwe n’ikipe ya KVC (Kigali Volleyball Club), akaba ashaka gusimbura Ribanje Jean Pierre weguye.

Ku mwanya w’umubitsi naho hari umukandida umwe rukumbi, Mukamurenzi Providence watanzwe n’ikipe ya RRA WVC (Rwanda Revenue Authorithy Women Volleyball Club), arahatanira gusimbura Uwera Jeannette nawe weguye nyuma yo gufungurwa.

Gutanga “kandidatire” byarangiye taliki ya 20 Mata, amatora azaba taliki ya 6 Gicurasi 2017.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru