RUHAGOYACU.com

GMT: APR VC yihariye ibikombe muri Volleyball

APR VC yihariye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu bagabo yahigitse REG amaseti 3-2 n’aho mu bagore igatsinda RRA amaseti 3-2.

Yari amateka yo mu 2011 yisubiye ku ruhande rwa APR VC y’abagabo, kuko igikombe yateruye yaherukaga kukizamura muri uwo mwaka, dore ko kuva icyo gihe yahigamaga abandi bakitwarira.

Icyakora nyuma yo gutsinda Sky VC yo muri Kenya, amaseti 3-2 muri ½ cy’irangiza, byatumye benshi bavuga ko REG VC y’abakinnyi nka Madson usanzwe ukina muri Qatar, itaza koroherwa n’iyo kipe y’ingabo z’igihugu.

Habanje gutangwa ubuhamya bugaragaza ubupfura n'ubwitange byaranze Umutoza Rutsindura Alphonse n'abandi bo mu muryango wa Volleyball bazize JenosideHabanje gutangwa ubuhamya bugaragaza ubupfura n’ubwitange byaranze Umutoza Rutsindura Alphonse n’abandi bo mu muryango wa Volleyball bazize Jenoside

Ni na ko byagenze rero, kuko APR VC yabaye nk’itanze umwitangirizwa, REG VC iyitsinda iseti ya mbere ku manota 25-22, maze iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda igakinirwa n’abasivili yaje gutsinda iseti ya kabiri n’amanota 25-15, ihita iniyongeza iya gatatu n’amanota 25-21, maze ikipe y’Ikigo gitunganya kikanakwirakwiza amashanyarazi yongera gutsinda iseti ya kane n’amanota 25-19.

Iseti yiswe kamarampaka cyangwa ‘Seoul’ (mu rurimi rw’amahanga) yaje kuba iya APR VC ku manota 15-11.

Haba mu bagabo ndetse n’abari n’abategarugori, buri kipe ya mbere muri iyi mikino yo kwibuka yahembwe amafaranga y’u Rwanda ihumbi Magana atanu (500.000), iya kabiri ihabwa ibihumbi Magana atatu (300.000), iya gatatu ihembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000).

APR VC mu bagabo yaherukaga kwegukana irushanwa rya GMT mu 2011, mu mwaka wakurikiyeho bwo ntiryaba, maze mu 2013 INATEK iraryegukana, mu 2014 na 2015 iryo rushanwa ryegukanywe na Rayon Sports VC (itakibaho), mu 2016 ryegukanwa na INATEK (ubu yahindutse UNIK).

Abafite ubumuga (Sitting Volleyball)

Kuri iki Cyumweru habaye imikino ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga, ihuza amakipe y’igihugu ya sittingvolleyball y’u Rwanda (abahungu n’abakobwa) na Kenya, hakinnye amakipe 4 ari yo Rwanda A, Rwanda B, Kenya A no Kenya B mu bagabo no mu bagore, irangira amakipe yo mu Rwanda ari yo yegukanye imyanya ya mbere.

RRA VC yari ifite abakinnyi bayo bose, itsindwa na APR VC idasanzwe iyitsinda muri shampiyonaRRA VC yari ifite abakinnyi bayo bose, itsindwa na APR VC idasanzwe iyitsinda muri shampiyona

APR VC yari ifite ishyaka ridasanzweAPR VC yari ifite ishyaka ridasanzwe

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru