RUHAGOYACU.com

Volleyball: Imikino yo mu itsinda rya Gisagara VC yasubitswe

Imikino yo muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mukino w’amaboko wa Volleyball yari mu itsinda ririmo Gisagara Volleyball Club, yasubitswe kubera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi biri kubera mu mirenge y’akarere ka Gisagara.

Amakipe atatu niyo yari yashyizwe muri iri tsinda ku munsi wa 8 wa shampiyona, ariko imikino yayo yimuriwe igihe kitatangajwe n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Mata, hari hateganijwe umukino umwe rukumbi, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari kwakiramo ikipe ya IPRC – South VC.
Undi mukino wasubitswe ni uwari kuba kuwa gatandatu, taliki 22 Mata wari guhuza IPRC – South VC na KVC (Kigali Volleyball Club).

Usibye iyi mikino yasubitswe indi yose y’umunsi wa 8 izakinwa nkuko byari biteganijwe, aho izabera kuri petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali.

Kuwa gatandatu, taliki ya 22 Mata 2017

  • APR VC vs Kirehe VC saa 09h00
  • UNIK VC vs Kirehe Vc saa 11h00
  • UNIK VC vs APR VC saa 13h00
  • Ku cyumweru, taliki ya 23 Mata 2017
  • UTB VC vs REG VC saa 09h00

Abagore bazakina Imikino y’umunsi wa 6, ku cyumweru, taliki ya 23 Mata 2017

Ku kibuga cya Saint Aloys Rwamagana

  • RRA WVC vs APR VC saa 10h00
  • Saint Aloys WVC vs RRA VC saa 12h00

Ku kibuga cya IPRC Kigali

  • IPRC Kigali WVC vs Saint Joseph WVC saa 10h00
  • IPRC Kigali WVC vs Ruhango WVC saa 12h00

Ku cyumweru, taliki ya 23 Mata 2017 ku kibuga cya Saint Joseph i Kabgayi, hazakinirwa imikino y’ibirarane yo mu kiciro cya kabiri (Serie B)

  • UR Huye VC vs RHS VC saa 10h00
  • Saint Joseph VC vs UR Huye VC saa 12h00
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru