RUHAGOYACU.com

Volleyball: Murangwa ni we munyafurika rukumbi witabiriye igereragezwa muri Korea

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina umukino w’intoki wa Volleyball, Murangwa Nelson, ari mu gihugu cya Korea y’Epfo mu igeragezwa ryo gutoranya abakinnyi bazakinira amakipe yo muri iki gihugu, ariko ni we wenyine ukomoka ku mugabane wa Afurika mu bakinnyi mirongo itatu (30) bari batumiwe hakitabira 23 bagomba kuzatoranywamo barindwi (7) gusa.

Iri geragezwa riratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Gicurasi, rizasozwe kuwa mbere taliki ya 15 Gicurasi.

Iri geragezwa rizamara iminsi itatu, mu bakinnyi 30 bari batumiwe, hitabiriya 23 baturutse mu bihugu bitandukanye kandi bisanzwe bikomeye muri Volleyball nka Brazil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pologne, u butaliyani, u burusiya n’ibindi.

Murangwa amaze igihe akina nk'uwabigize umwugaMurangwa amaze igihe akina nk’uwabigize umwuga

Murangwa yatangarije RuhagoYacu ko yamaze kugera muri Korea y’Epfo, akaba yarahagurutse mu Rwanda kuwa mbere taliki ya 8 Gicurasi, kandi yiteguye kuzitwara neza, agasigara muri 7 bazoherezwa mu makipe yo muri icyo gihugu.

Ati "Icyizere kirahari, ni abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, ’federation’ (Ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball) ni yo iduha ubutumire n’ubwo ari amakipe afata abakinnyi. Turi mirongo itatu, bazafatamo barindwi, tuzatangira igeragezwa ejo (kuwa gatandatu, taliki ya 13) dusoze kuwa mbere (taliki ya 15 Gicurasi) ’’.

Murangwa yakomeje agira ati "Abatsinze ni amakipe abatwara n’ubundi ni yo aba yarabatumije nuko byose babicisha muri ’federation’. Ni ukuvuga ikipe ya mbere ifata uwa mbere, kugeza ku ya karindwi ifata uwa karindwi."

yitwaye neza muri Rayon Sports VC yahise isenyuka (uwambaye numero 15)yitwaye neza muri Rayon Sports VC yahise isenyuka (uwambaye numero 15)

Murangwa Nelson yatangiye kumenyekana akina mu ikipe ya GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare), nyuma anyura mu makipe nka Rayon Sports VC (yasenyutse), yavuyemo muri 2015, akomereza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Liiga Riento yo muri Finland, amahirwe namusekera agatsinda, azakomereza muri Korea y’Epfo ho ku mugabane wa Asia.

Murangwa Nelson yari asanzwe akinana n’undi munyarwanda Musoni Fred.

Murangwa Nelson ni umukinnyi w'ikipe y'Igihugu (wambaye numero 15)Murangwa Nelson ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu (wambaye numero 15)

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru