RUHAGOYACU.com

Volleyball : Umwiherero w’ikipe y’igihugu uzatangira nyuma y’imikino yo kwibuka

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki (Volleyball) y’u Rwanda, Nyirimana Fidele, arateganya gutangira umwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma y’imikino yo kwibuka izasozwa mu ntangirio za Kamena.

Nyirimana yahamagaye abakinnyi 27, bakoze igeragezwa guhera ku cyumweru taliki ya 14 Gicurasi, ariko akaba azatangaza urutonde rw’abakinnyi 20 kuwa gatatu taliki ya 17.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball iri kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera i Kigali mu kwezi kwa Kamena, umwiherero nyir’izina Ukazatangira nyuma ya taliki 3 Kamena, ubwo imikino yo kwibuka , Genocide Memorial Tournment(GMT), izaba isoje.

JPEG - 869.4 kb
Abakinnyi 27 bahamagawe ku ikubitiro bakoze amakipe yahuye hagati yayo

Abakinnyi 27 batangiye imyitozo bazakurwamo 20 kuwa gatatu, harimo n’abasanzwe bakina hanze y’u Rwanda, ariko bari mu biruhuko nka kapiteni Mukunzi Christophe (udafite ikipe), Musoni Fred (Finland) na Madison usanzwe ukina muri Quatar.

Abandi bakinnyi bategerejwe barimo Yakan Guma Laurence wamaze kugera muri Uganda (asanzwe akina mu buyapani), Murangwa Nelson uzagera i Kigali kuwa gatatu taliki ya 17 Gicurasi avuye mu igeragezwa muri Koreya y’Epfo na Mahoro Yvan ukina mu burusiya aho yiga (MINISPOC igomba kwandika imusaba agahita aza).

JPEG - 789.5 kb
Kapiteni Mukunzi Christophe ari gushaka ikipe i Burayi nyuma y’imvune

Nyirimana Fidele yahawe ikipe y’igihugu, ariko biracyari mu rujijo.

JPEG - 42.3 kb
Nyirimana Fidele wahawe ikipe y’igihugu ya Volleyball ngo yaba yarasunitswe n’abatifuza Paul Bitok

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu.com aravuga ko Paul Bitok umaze imyaka 7 ayitoza agifitanye amasezerano na MINISPOC, hakaba hari amakuru avuga ko uyu munyakenya (Paul Bitok) ashobora guhirikwa n’abifuza (bari hafi ya Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball) ko ikipe y’igihugu yatozwa na Nyirimana Fidele wivugira ko guhabwa iyi kipe ari "Made in Rwanda" mu butoza (byumvikana ko nawe uguhirikwa kwa Bitok hari icyo abiziho), kuko anivugira ko amasezerano ya Bitok ari imbogamizi ku guhabwa akazi kwe (Nyirimana).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru