RUHAGOYACU.com

Yoto yizeye kwitwara neza muri Rallye des Milles Collines akegukana shampiyona y’igihugu

Umukinnyi wa Huye Moto Sports Nyiridandi Fabrice uzwi nka Yoto atangaza ko yizeye guhigika Gakwaya Claude akaba yakwegukana umwanya wa mbere muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa Rally iri busozwe kuri uyu wa gatandatu hakinwa Rallye Des Milles Collines.

Ku rutonde rwari rwabanje gushyirwa hanze n’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda, Yoto yari yashyizwe ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 gusa aha bakaba batari babariyemo Rally ya Kabare na yo iri ku ngengabihe za shampiyona y’u Rwanda, bivuze ko uyu mugabo ubarizwa ABG Rally Team agiye gukina irushanwa ryo kuwa gatandatu ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 42.

Toyota Celica ya Yoto imaze gutunganywa neza yiteguye isiganwaToyota Celica ya Yoto imaze gutunganywa neza yiteguye isiganwa

Aganira na RuhagoYacu, Nyiridandi Fabrice yagize ati:
“Tugiye kugerageza gukuramo ikinyuranyo kiri hagati yange na Gakwaya maze turebe ko twakwegukana shampiyona”.

Tuzagerageza kuza muri batanu ba mbere kugira ngo turebe ko amanota yazamuka maze ikinyuranyo kiri hagati yange na Gakwaya kibe cyagabanuka.

Kugeza ubu Gakwaya Claude ushobora kudakina Rallye des Milles Collines kubera ikibazo cy’imodoka, ni we uza ku mwanya wa mbere n’amanota 67 bivuze ko kugira ngo Yoto abe yamushyikira byamusaba kwegukana Rallye des Milles Collines kuri uyu wa gatandatu.

Uyu akaba acyizera ko byose bishoboka dore ko azaba anafite abaterankunga muri iri siganwa risoza umwaka.

Yagize ati:“ Dufite abaterankunga babiri bakomeye barimo TECOS General Motors badufashije muri iri rushanwa.

Nyuma ya Rallye des Milles Collines tuzabona umwanya wo kubashimira bose”.

TECOS yateye inkunga Fabrice, iherereye Kicukiro Ziniya hirya y'urusengero rw'abamethodisteTECOS yateye inkunga Fabrice, iherereye Kicukiro Ziniya hirya y’urusengero rw’abamethodiste
Iyo bibaye ngombwa banifashisha ikoranabuhanga mu kwita ku binyabizigaIyo bibaye ngombwa banifashisha ikoranabuhanga mu kwita ku binyabiziga
Ni igarage rifite ibikoresho bigezweho kuri ubuNi igarage rifite ibikoresho bigezweho kuri ubu
Ibikoresho bisimbura ibyangiritse na byo ubisanga muri TECOSIbikoresho bisimbura ibyangiritse na byo ubisanga muri TECOS

Rallye des Milles Collines izakinwa kuwa gatandatu, izanyura mu mihanda ya Nyagihunika, Kamabuye na Rilima mu nzira izagera ku birometero 150.

Muri rusange, imodoka 10 kugeza uyu munsi zemeje ko zizitabira iri siganwa, harimo esheshatu zizaturuka mu Rwanda, ebyiri zizava muri Uganda hamwe n’ebyiri zizaturuka mu gihugu cy’u Burundi. Igenzura ryanyuma ryazo hamwe n’urutonde rwa nyuma bikaba biteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru