RUHAGOYACU.com

Zlatan Ibrahimovic yiyise Conor McGregor mu mupira w’amaguru

Zlatan Ibrahimovic yizeye adashidikanya ko Conor McGregor azatsinda Mayweather mu mukino w’amateka mu Iteramakofe bafitanye, ndetse ngo asanga uyu mugabo ari we Ibrahimovic muri uwo mukino ku Isi.

Ni umukino uteganyijwe mu masaha ya saa moya za mu gitondo cy’iki cyumweru tariki ya 27 Kanama ku masaha ya Kigali mu gihe hazaba ari mu ijoro ryo kuwa 26 Kanama muri Las Vegas.

Conor McGregor afite morali bamwe bise 'ibikabyo' mbere y'umukinoConor McGregor afite morali bamwe bise ’ibikabyo’ mbere y’umukino

Uraba ari umukino w’amateka bitewe n’uko ugiye guhuza ibihangange bibiri mu mukino w’Iteramakofe, Conor McGregor w’imyaka 29 uza kuba akina umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga, akaza kuba ahura na Floyd Mayweather w’imyaka 41 usatira umusozo wa kariyeri ye muri uyu mukino.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku igaruka rye muri shampiyona y’abongereza, Zlatan Ibrahimovic ntiyagarukiye ku mupira w’amaguru gusa ahubwo yahise atandukira avuga no ku iteramakofe, agaruka kuri uwo mukino w’amateka.

Ibrahimovic yagize ati “Umwe yubatse izina imyaka ishize ari myinshi, uwo ni Mayweather. Undi we yubatse izina mu gihe gito gishoboka, ariko yararibyibuhije. Njye nk’umufana ukomeye wa MMA (Mixed martial Arts/Umukino w’iteranamakofe ariko banagundagurana)."

Uburyo yiyizera ngo ni na bwo Conor McGregor yiyizeramoUburyo yiyizera ngo ni na bwo Conor McGregor yiyizeramo

“Ndabona uriya murwano… sinzi, ariko byose birashoboka. Benshi bavuga ko Mayweather azatsinda bimworoheye ariko si ko mbibona njye.”

“Conor afite ingufu zishobora gutsinda kandi yifitiye icyizere nkanjye. Ni Ibrahimović wo mu mikino njyarugamba nanjye nkaba McGregor mu mupira w’amaguru ku Isi.”

Uyu mugabo w’imyaka 35, ukomoka mu gihugu cya Swede, yakiniye Manchetser United umwaka umwe mu mwaka ushize w’imikino, ayitsindira ibitego 28 mu mikino 46 yagaragayemo.

Ibrahimovic yaje kuvunikira mu mukino wa 1/2 cya UEFA Europa League, maze bituma ahabwa kumara igihe kinini adakina, ni ko kutongera amasezerano ku gihe, mu gihe ayo yari afite yarangiye tariki ya 31 Kamena uyu mwaka.

Uyu mukino hagati y’umunyamerika Floyd Joy Mayweather Jr. w’imyaka 40 waherukaga gusezera muri Boxing, agiye guhura na Conor Anthony McGregor w’imyaka 28 ukomoka muri Ireland we umenyerewe mu mukino baterana amakofe ariko banagundagurana, Mixed martial arts (MMA).

Mayweather arasa n'utuje mbere y'uko igihe nyirizina cy'umukino kigeraMayweather arasa n’utuje mbere y’uko igihe nyirizina cy’umukino kigera

Conor McGregor mu mupira w'amaguruConor McGregor mu mupira w’amaguru

Ubwo bavaga kwipimisha mbere y'uko igihe cy'umukino kigera, Conor McGregor yararakaye cyane abashinzwe umutekano barahagobokaUbwo bavaga kwipimisha mbere y’uko igihe cy’umukino kigera, Conor McGregor yararakaye cyane abashinzwe umutekano barahagoboka

Zlatan Ibrahimovic w'Umukino w'Iteramakofe ku IsiZlatan Ibrahimovic w’Umukino w’Iteramakofe ku Isi

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru