RUHAGOYACU.com

Zone V: Abangavu b’u Rwanda batsinze Tanzania

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball itsinze umukino wa kabiri muri itatu imaze gukina mu mikino y’akarere ka gatanu, bashaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya Afrobasket 2017.

Kuri uyu wa Mbere, mu bakobwa, u Rwanda rwakinnye na Tanzania ruyitsinda amanota 77 kuri 25.

U Rwanda rwatsinze agace ka mbere k’umukino ku manota 20 kuri 2 ya Tanzania, agace ka kabiri karangira u Rwanda rufite amanota 32 kuri 11.

Mu gace ka gatatu; u Rwanda rwatsinze amanota 29 kuri 6 ya Tanzania (61-17) mu gihe agace ka nyuma, ka kane, u Rwanda rwabonyemo amanota 16 ku 8 ya Tanzania, umukino urangira ari 77 kuri 25.

Ni umukino wa kabiri ikipe y’u Rwanda itsinze muri iyi mikino y’akarere ka gatanu iri kubera muri Kenya, ni nyuma yo gutsinda Kenya amanota 64 kuri 32 mu gihe umukino wa mbere bari batsinzwe na Misiri ku manota 71 kuri 34.

Mu bahungu, u Rwanda rurakina undi mukino warwo wa kane muri iri rushanwa, ruhura na Tanzania ku nshuro ya kabiri. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi, u Rwanda rwawutsinze ku manota 112 kuri 27.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru