RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rutakaje imbere ya Misiri, rurashakira amahirwe kuri Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball, itsinzwe na Misiri mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere ry’imikino y’akarere ka 5 ikomeje kubera mu Misiri, ku manota 83-71.

Muri uyu mukino wa kabiri k’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kenya, Misiri yatangiye irusha u Rwanda ndetse ibasha no kuyobora agace ka mbere n’amanota 25-11.

Misiri yakomerejeho, inayobora agace ka kabiri, karangiye ifite amanota 45 kuri 25, aka gatatu karangira, iri imbere na 57 kuri 43.

Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwihagazeho, rugerageza kugabanya ikinyuranyo kugeza, aho hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota atatu ubwo Misiri yari ifite 69, ariko Misiri iza gutsinda amanota menshi u Rwanda rudatsinda, bituma umukino urangira ikipe iri mu rugo itsinze ku manota 83 kuri 71 mu gihe Shyaka Olivier ari we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 22.

U Rwanda rurasoza imikino yo mu itsinda rya mbere kuri uyu wa Gatatu, ruhura na Sudani y’Epfo, mu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere kuzamuka mu makipe abiri ya mbere mu itsinda.

Iyi Sudani y’Epfo, yatsinze Kenya amanota 68 kuri 66 mu gihe umukino wa mbere bakinnye ku Cyumweru, batsinzwe na Misiri.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru