RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rutangiye neza, rwihaniza Kenya yakiriye irushanwa

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 mu ngimbi, itangiye neza mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V), itsinda Kenya ku manota 73 kuri 48 mu gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (Afrobasket).

Ikipe y’abangavu 12 n’ingimbi 12 bose batarengeje imyaka 16, bahagurutse mu Rwanda kuwa Kane w’iki cyumweru bagiye muri iryo rushanwa.

Ku mukino ubanza ikipe y’ingimbi yahuragamo na Kenya yakiriye iri rushanwa ry’akarere ka gatanu, u Rwanda rwitwaye neza kuva umukino utangiye kugeza ku musozo wawo.

U Rwanda rwatangiye neza mu ngimbiU Rwanda rwatangiye neza mu ngimbi
Kenya yakiriye irushanwa rya Zone V mu batarengeje imyaka 16Kenya yakiriye irushanwa rya Zone V mu batarengeje imyaka 16

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 18 ku 9, agace ka kabiri u Rwanda rutsinda amanota 10 kuri 13 ya Kenya (28-22), aka gatatu abasore b’u Rwanda bagatsindamo amanota 22 kuri 12 ya Kenya (50-34) mu gihe agace ka nyuma karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 23 kuri 9 ya kenya (73-48).

Amakipe yitabiriye mu bahungu ni: u Rwanda, Kenya, Tanzania mu gihe mu bakobwa ari: u Rwanda, Kenya, Misiri na Tanzania.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 2-06-2017 saa 21:09'

    Congs, congs!!!
    Keep it up guys!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru