RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rwakatishije itike ya Afrobasket

Ikipe y’igihugu y’ingimbi mu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball yakatishije itike yo gukina imikino ya nyuma ya Afrobasket itsinze Kenya mu mukino wa kabiri wahuzaga amakipe yombi kuri iki Cyumweru.

Muri iyi mikino y’akarere ka gatanu iri kubera muri Kenya, u Rwanda rwari rwaraye rutsinze Tanzania, rwakinaga na Kenya mu mukino wa kabiri wagombaga gutanga ikipe ya mbere, ni nyuma yo gutsinda iyi kipe nanone mu mukino wa mbere wabaye kuwa Gatanu.

Ikipe y'u Rwanda y'ingimbi izakina Afrobasket izabera i MaputoIkipe y’u Rwanda y’ingimbi izakina Afrobasket izabera i Maputo
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Kenya amanota 77 kuri 51 muri uyu mukino wa kabiri; aho agace ka mbere u Rwanda rwakayoboye ku manota 18-13, agace ka kabiri karangiye u Rwanda rufite 38 kuri 29.

Gutsinda uyu mukino bikaba byahesheje ikipe y’u Rwanda y’abahungu kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket muri uyu mwaka wa 2017.

Mu bakobwa, ikipe y’u Rwanda yari yaraye itsinzwe na Misiri, yatsinze Kenya amanota 64 kuri 32.

Abakobwa nabo bitwaye neza batsinda KenyaAbakobwa nabo bitwaye neza batsinda Kenya

Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda ruri imbere ku manota 20-11 ya Kenya, aka kabiri karangira u Rwanda rukomeje kuyobora ku manota 28-24 ya Kenya, iyi yaje gutsinda amanota abiri gusa mu gace ka gatatu u Rwanda rwabonyemo amanota 14 (26-42) mu gihe umukino warangiye ikipe y’u Rwanda y’abakobwa itsinze amanota 64 kuri 32.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru