RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rwatsinze Kenya mu mukino wa mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yabashije kwitawara neza itsinda iya Kenya mu mukino wa mbere wo mu matsinda ya Zone V irimo kubera mu Misiri.

U Rwanda rwabashije kwitwara neza mu Misiri aho rwitabiriye imikino ya Zone V rutsinda Kenya umukino wa mbere wo mumatsinda amanota 76 kuri 60 mu gihe n’ubundi u Rwanda arirwo rwatangiye ruyoboye umukino.

Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda arirwo ruri imbere n’amanota 14 kuri 7 ya Kenya, u Rwanda rwakomeje kwitwara neza ariko Kenya yabaye nk’igaruka mu mukino kuko karito ya kabiri yarangiye Kenya ariyo iri imbere n’amanota mirongo itatu n’abiri(32) kuri makumyabiri n’atandatu (26) y’u Rwanda.

Muri karito ya gatatu aba basore batozwa na Emery Mutokambali bongeye kugaruka mu mukino kuko iyi karito yarangiye u Rwanda rutanga ikizere cyo kubona intsinzi kuko rwari imbere n’amanota mirongo ine n’arindwi (47) kuri mirongo ine (40) ya Kenya.

Umuntu yavuga ko aba basore bahagarariye u Rwanda mu Misiri bahagaze neza kuko umukino waje kurangira bafite amanota mirongo irindwi n’atandatu (76) kuri mirongo itandatu (60) ya Kenya.

U Rwanda nyuma yo gutsinda Kenya rurakina na Misiri kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe mukino ukurikiraho, umukino uzatangira saa tatu na mirongo ine n’itanu (21:45) za hano mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Iradukunda Justin

    Kuya 14-03-2017 saa 04:22'

    Murakoze cyane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru