RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu na Feza

Ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa zari zihagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu yaberaga muri Kenya, mu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, zitahanye umudali wa Zahabu n’uwa Feza, ni nyuma yo kwitwara neza, abahungu bakaba aba mbere mu gihe abakobwa baje ku mwanya wa kabiri, bashaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya Afrobasket 2017.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza mu bakobwa:

Kuri uyu wa Mbere, mu bakobwa, u Rwanda rwakinnye na Tanzania ruyitsinda amanota 77 kuri 25.

U Rwanda rwatsinze agace ka mbere k’umukino ku manota 20 kuri 2 ya Tanzania, agace ka kabiri karangira u Rwanda rufite amanota 32 kuri 11.

Mu gace ka gatatu; u Rwanda rwatsinze amanota 29 kuri 6 ya Tanzania (61-17) mu gihe agace ka nyuma, ka kane, u Rwanda rwabonyemo amanota 16 ku 8 ya Tanzania, umukino urangira ari 77 kuri 25.

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu bakobwa, ruhabwa umudali wa FEZAU Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu bakobwa, ruhabwa umudali wa FEZA

Ni umukino wa kabiri ikipe y’u Rwanda yatsindaga muri iyi mikino y’akarere ka gatanu yaberaga muri Kenya, ni nyuma yo gutsinda Kenya amanota 64 kuri 32 mu gihe umukino wa mbere bari batsinzwe na Misiri ku manota 71 kuri 34.

U Rwanda rukaba rwasoje ku mwanya wa kabiri muri iki cyiciro cy’abakobwa cyari cyitabiriwe na Misiri yabaye iya mbere, u Rwanda rwabaye u rwa kabiri, Kenya ya gatatu na Tanzania ya kane.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu ngimbi

Mu bahungu, u Rwanda rwakinnye undi mukino warwo wa kane muri iri rushanwa, ruhura na Tanzania ku nshuro ya kabiri. Umukino ubanza wahuje amakipe yombi, u Rwanda rwawutsinze ku manota 112 kuri 27.

Mu mukino wa kabiri amakipe yombi yahuriragamo kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwatsinze amanota 72 kuri 33.

Ikipe y'abahungu yegukanye umudali wa Zahabu, izakina Afrobasket 2017Ikipe y’abahungu yegukanye umudali wa Zahabu, izakina Afrobasket 2017

Agace ka mbere karangiye ingimbi z’u Rwanda ziri imbere n’amanota 15-9, aka kabiri karangira u Rwanda rufite 25-20, aka gatatu 53-28 kugeza umukino urangiye mu gace ka kane Tanzania ifite 33 kuri 72 y’ikipe y’u Rwanda yamaze no kubona itike yo gukina Afrobasket 2017.

Ikipe y’u Rwanda ikaba isoje ku mwanya wa mbere, yisubiza umudali wa Zahabu, imbere ya Kenya yabaye iya kabiri na Tanzania ya gatatu.

Amakipe yari ahagariye u Rwanda yitwaye neza Amakipe yari ahagariye u Rwanda yitwaye neza

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Abdara

    Kuya 6-06-2017 saa 11:47'

    Icyigaragara, ababana nabo gushyigikirwa muruwumukino wa basketball, kubera ko babishoboye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru