RUHAGOYACU.com

Zone V: U Rwanda rwihereranye u Burundi, ikirenge kimwe i Brazzaville!

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball itsinze u Burundi amanota 89 kuri 75, yongera amahirwe yo kubona itike yo kujya mu mikino ya AfroBasket 2017 izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville uyu mwaka.

U Rwanda rwaraye rutsinzwe na Uganda mu mukino wa 1/2,rwahuye n’u Burundi bwatsinzwe na Misiri, bahatanira umwanya wa gatatu wari gutanga itike ya gatatu ya Afrobasket muri iyi mikino ya Zone V iri kubera mu misiri.

Zone V ikaba ishobora gutanga undi mwanya umwe, inyuma y’ibiri y’amakipe yageze ku mukino wa nyuma.

FIBA ishobora guha itike u Rwanda rwabaye urwa 3 muri Zone VFIBA ishobora guha itike u Rwanda rwabaye urwa 3 muri Zone V

U Rwanda rwihariye umukino ruyobora kuva umukino utangiye kugeza urangiye, nubwo agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 22 kuri 23 y’u Burundi, agace ka kabiri karangiye u Rwanda ruri imbere na 45-39, aka gatatu karangira rufite 67 kuri 50 mu gihe umukino nyir’izina usojwe n’intsinzi y’u Rwanda ku manota 89 kuri 75.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hazazi jado

    Kuya 21-03-2017 saa 09:06'

    MESSI amazegun’imikino ingahe? ya tsinzem’ibitego bingahe?murakoze!

  2. nwenzangu

    Kuya 19-03-2017 saa 20:55'

    ibi mba mbona bimeze nkayamiceri iza muri TV ge nikundira ruhago,naho ibindi sinzi iyo biva niyo bijya!!!

  3. Musesenguzi

    Kuya 18-03-2017 saa 14:02'

    Congs!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru