RUHAGOYACU.com

Zone V: Uganda yongeye kwitambika u Rwanda mu nzira zigana muri Afrobasket

Ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa Basketball, Silverbacks, ibonye itike yo gukina Afrobasket 2017, itsinze u Rwanda ku manota 77 kuri 64.

U Rwanda rwakinaga na Uganda muri 1/2 nyuma yo kwitwara neza, ruba urwa kabiri mu itsinda rya mbere inyuma ya Misiri mu gihe Uganda yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatangiye neza ruyoboye mu gace ka mbere, aho mu minota itanu ya mbere y’agace kabanza rwagize amanota 15 kuri 9 ya Uganda.

Uganda Silverbacks baje kwigaranzura u Rwanda, batsinda amanota 15 yose nta na rimwe u Rwanda rubonye, bituma bayobora n’amanota 24 kuri 15.

U Rwanda rwagerageje kwihambira kuri Uganda mu duce twakurikiye, batsinda amanota 24, 26 na 28, ariko Uganda ikomeza kugenda imbere ndetse birangira itsinze umukino.

Mu gihe Pegues wa Uganda ari we watsinze amanota menshi (20), Kami Kabangu w’u Rwanda yatsinze 18 naho Kenneth Gasana atsinda amanota 17.

Ku mukino wa nyuma uraba kuri uyu wa Gatandatu, Uganda irahura na Misiri yatsinze u Burundi amanota 135 kuri 71 mu gihe amakipe abiri ya mbere ariyo azahagararira Zone V muri Afrobasket izabera i Brazzaville muri Kanama uyu mwaka, wongeyeho ikipe iraba iya gatatu.

Mu 2014, Uganda ikaba yari yatsinze u Rwanda amanota 69 kuri 61 ubwo bakiniraga Lugogo muri Uganda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude

    Kuya 19-03-2017 saa 21:37'

    Inyatsi gusa,na Basket koko!!... Twigire mu magare

  2. -####-

    Kuya 18-03-2017 saa 12:46'

    ndabashimiye kumakuru meza muduha

  3. tmmethode

    Kuya 18-03-2017 saa 08:24'

    sorry kbx ubutaha tuzayitsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru