RUHAGOYACU.com

Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket

Ikipe ya Zonic ni yo yegukanye igikombe ihigitse RCA Development ku mukino wa nyuma mu irushanwa ngarukamwaka ryiswe Kwibohora ryabaga ku nshuro ya ryo ya mbere, rikaba ryarateguwe n’ikipe ya Oasis Cricket Club ndetse ryitabirwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Kuwa 1 Nyakanga 2017 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro irushanwa ryiswe ‘Kwibohora’, ryateguwe n’ikipe ya Oasis Cricket Club ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Imikino ya Cricket mu Rwanda, rikazajya riba buri mwaka nk’uko Nzayisenga Jackson uyobora iyo kipe yabitangarije RuhagoYacu.

Zonic CC yakoze amateka mu irushanwa ryo Kwibohora kuko ari yo yaryegukanye bwa mbere rikinwaZonic CC yakoze amateka mu irushanwa ryo Kwibohora kuko ari yo yaryegukanye bwa mbere rikinwa

Mu mukino ufungura irushanwa, Right Guards (RGCC) yakoze amanota 161 maze Titans CC (TCC) bakinaga yo ikora amanota 83, iba itsinzwe ityo uwo mukino. Mu mukino wakurikiyeho, Zonic CC (ZCC) yakoze amanota 65 n’aho RCA Development bakinaga ikora amanota 56 na yo iba itsinzwe ityo, kuko yarushijwe amanota 9.

Hakurikiyeho indi mikino, aho RCA Development yatsinze Titans cc(TCC) amanota 89-61; Zonic CC (ZCC) itsinda Right Guards CC amanota 123-69; RCA Development yongera gutsinda Right Guards cc(RGCC) amanota 94-82.

Mu gihe umukino wari guhuza Zonic CC na Titans CC wo wasubitswe bitewe n’impamvu iyi kipe yagaragaje, bityo wimurirwa kuwa 4 Nyakanga mu gitondo.

Nyuma y’iyo mikino y’ijonjora, kuwa kabiri tariki ya kane hakinwe imikino ya nyuma, aho ku mwanya wa gatatu, aho Titans CC yakoze amanota 113, maze Right Guards CC irayishyura ndetse irenzaho rimwe muri ‘over’ 11.

Nta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z'Abana b'abanyarwandaNta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z’Abana b’abanyarwanda

Ku mukino wa nyuma ho RCA Development yakoze amanota 89, maze Zonic CC na yo iyakora bitayigoye, aho yakoze 90 muri ‘over’ 12 gusa, ihita yegukana igikombe cyo Kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo.

Ibindi bihembo byatanzwe:

Best Batsman (Uwakoze amanota menshi mu irushanwa): Clinton Rubagumya (Right Guards) yakoze amanota 146 mu mikino ine, Yahawe umudali na Bat nshashya.

Best Bowler (uwakuyemo abantu benshi): Denis Taga (Zonic CC) wakuyemo abantu 7 we yahawe umudali gusa;

Best Fielder (Uwasamye abantu benshi): David Uwimana wa Zonic CC wasamye abantu 5;

Player with Most Sixes (Umukinnyi wakubise agapira kakarenga ikibuga katidunze hasi): Eric Dusingizimana yakubise Six 7 mu mikino 4.

Player of Series/MVP (Umukinnyi w’irushanwa): Eric Dusingizimana wa Right Guards wakoze amanota 141 agakuramo abantu 5;

Amakipe yiganjemo abahinde akenshi usanga ari yo ahanganya mu marushanwa ategurwa mu RwandaAmakipe yiganjemo abahinde akenshi usanga ari yo ahanganya mu marushanwa ategurwa mu Rwanda

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru