RUHAGOYACU.com

AZAM TV irabagezaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Intwari

Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe ari mu irushanwa ry’igikombe cy’intwari ryiswe “Heroism Football Tournament 2018” yarahuye kuri sitade Amahoro, abakinnyi batandukanye babasha kugaragaza ubuhanga ndetse bituma abafana batahana akanyamuneza.

AS Kigali yagiye yotsa igitutu APR FC byaje no kuyihesha igitego cya mbere cyabonetse kuri penaliti nyuma y’aho myugariro wa APR FC, Buregeya Prince yategaga Ndahinduka Michel mu rubuga rw’amahina, maze Ndarusanze Jean Claude yerekeza umupira mu rushundura.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka ashyira Issa Bigirimana mu kibuga asimbuye Nkinzingabo Fiston, ndetse abasha guhesha ikipe ye igitego cyo kwishyura ku mupira watewe na Martin Fabrice Twizeyimana.

Ndarusanze Jean Claude yatsinze igitego cya mbere cya AS KigaliNdarusanze Jean Claude yatsinze igitego cya mbere cya AS Kigali

Umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri iri rushanwa, Fuadi Ndayisenga, yagaragaje ubuhanga ndetse anatsindira AS Kigali igitego cya kabiri ku mupira w’umuterekano (coup franc) yatereye hafi y’urubuga rw’amahina.

Icyakora ibyishimo bya AS Kigali ntibyatinze kuko mu mpera z’umukino, Itangishaka Blaise yatunguye umunyezamu Hategekimana Bonheur yohereza umupira mu rushundura umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje Rayon Sports na Police FC, ikipe yambara ubururu n’umweru itanga isomo rya ruhago inyagira inyagira iy’abashinzwe umutekano, iyitsinda ibitego 4-0.

Mu minota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, rutahizamu Ismaila Diarra yari yamaze gutsindira rayon Sports ibitego bitatu, hanyuma Kwizera Pierrot azagutsinda igitego cya kane mu gice cya kabiri.

Uyu mukino washimishije abakunzi ba Rayon Sports cyane cyane abakinnyi bashya nka Mugume Yassin waturutse muri Police FC yo muri Uganda, Shaban Hussein waturutse mu ikipe y’Amagaju FC bakunganirwa na Kwizera Pierrot wasaga n’aho ari we uyoboye umukino hagati mu kibuga.

Kuri uyu wa kane ni bwo hazamenyekana ikipe izatwara igikombe, Police FC ikaba igifite amahirwe yo kwegukana igikombe mu gihe yaba itsinze AS Kigali ku ariko bikaba bisaba ko APR FC itsinda Rayon Sports cyangwa amakipe yombi akanganya.

Ku ruhande rwa Police, na yo izaba yagaruye abakinnyi bayo Mico Justin na Biramahire Abedy baturutse muri Maroc mu marushanwa ya CHAN aho bari bari mu ikipe y’igihugu.

Abakunzi ba ruhago bakaba bazaryoherwa kuko amakipe yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi bagarutse nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CHAN muri MAROC. Abakunzi ba APR FC bashobora kuzabona Savio Nshuti mu mwambaro w’ikipe yabo nyuma yo kuva muri AS Kigali.

Abakinnyi nka Muhadjiri ndetse na Bizimana Djihad na bo ni bamwe mu bategerejwe cyane mu mukino uzabahuza na mukeba, Rayon Sports. Ku rundi ruhande, Rayon Sport izaba ifite abakinnyi bayo aribo Usengimana Faustin, Manzi Thierry na Yannick Mukunzi na bo bazaba bitezweho umusaruro.

Kanda hano urebe amashusho akwereka uko imikino yagenze kumunsi wa kabiri w’irushwanwa : https://youtu.be/ZcgmZxQLcMA https://youtu.be/QTGZxFOmkwA
Uyu mwaka ikipe izegukana icyo gikombe izahabwa n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu.

Iyi mikino yombi muzayikurikira kuri Decoder ya AZAM TV kuri Sheni ya 101 (AzamOne). Kandi izaba igaragara ku matelephone kubakoresha Application ya AZAM TV aho bari hose ku isi.

Gura ifatabuguzi rikunogeye aho urihose mu gihugu ukoresheje MTN Mobile Money,Tigo Cash , Airtel Money, ndetse no ku baduhagarariye hirya no hino.

Ku bindi bisobanuro wahamagara 0728502002, 0788125050 na 0738202002.

AZAM TV IMYIDAGADURO KURI BOSE !!

Ni we umaze gutsinda ibitego byinshi uri iri rushanwa..Diarra ni we uhanzwe amaso muri Rayon SportsNi we umaze gutsinda ibitego byinshi uri iri rushanwa..Diarra ni we uhanzwe amaso muri Rayon Sports

Umukinnyi witezwe muri APR FC ni Nshuti Dominique SavioUmukinnyi witezwe muri APR FC ni Nshuti Dominique Savio

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru