RUHAGOYACU.com

Imikino muzareba kuri AZAM TV mu mpera z’iki cyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League 2017-2018 irakomeza ku munsi wayo wa 4. Ikipe ya Kiyovu Sport izakira ikipe iri ku mwanya wa mbere APR FC kuri stade Mumena i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu.

Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igasubirwa na Miroplast FC birayisaba gukosora amakosa yagaragaye ku mikino 2 ishize igashakisha amanota kuri APR FC.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 ku 9 ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ikaba igiye kwesurana na Kiyovu sport iri ku mwanya wa 13 n’amanota 3ku 9.

Abafite Dekoderi ya Azam muzareba Rayon Sports vs Kirehe FC nk'abahibereyeAbafite Dekoderi ya Azam muzareba Rayon Sports vs Kirehe FC nk’abahibereye

Bukeye bwaho ku wa gatandatu Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 4, izakira kuri Stade ya Kigali ikipe ya Kirehe FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 3.

Rayon Sports izakina ishaka hasi hejuru amanota 3 y’ingenzi nyuma yo gutakaza umukino wayihuje na Bugesera Fc kuwa gatandatu w’icyumweru gishize 21.10.2017. Kirehe FC iheruka kwitwara neza imbere ya Musanze FC iyitsinda 1-0.

Umukino wundi utegerejwe, ni uzahuza AS Kigali na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. AS Kigali iri ku mwanya wa 6 n’amanota 4 mu gihe Gicumbi Fc iri ku mwanya wa 4 n’amanota 6.

Umukino uheruka AS Kigali yatsinzwe na APR 2-1, izakina gupfa no gukira kugirango idatakaza andi amanota imbere ya Gicumbi Fc . Iyi kipe yo mu Ntara y’amajyaruguru iheruka gutsinda Marines FC y’iburengerazuba ibitego 2 kuri, 1 izaza ifite morali ishakisha n’andi manota yo hanze.

Iyi mikino uko ari 3 AZAM TV ikazayibagezaho imbonankubone (Live).

Ufite ifatabuguzi rya Azam TV ntuzacikwa Kiyovu Sports vs APR FCUfite ifatabuguzi rya Azam TV ntuzacikwa Kiyovu Sports vs APR FC

Usibye iyo mikino yo mu Rwanda kandi,AZAM TV izabagezaho kandi imikino itandukanye aho muri shampiyona ya Tanzania VODACOM PREMIER LEAGUE aho amakipe y’amakeba YOUNG na SIMBA azahura kuri uyu wa gatandatu saa cyane zuzuye ku isaha yo mu Rwanda.

Mu Bufaransa shampiyona ya League 1 izakomeza aho PSG izacakirana na NICE, BORDEAUX yakire MONACO.Iyi mikino yose muzayireba kuri decodeur ya AZAM TV.
Muri Uganda kandi,KCCA izacakirana na SC VILLA mu gihe mu Buhorande hazaba hari umukino ukomeye hagati ya VITESSE na PSV ENDHOVEN.

DEcodeur ya AZAM TV iragura amafaranga 25,000 Frw yonyine ukabasha kwirebera amashene atandukanye, ay’amakuru, Imyidagaduro, aya siporo, aya ma filime, aya abana n’ayandi menshi atandukanye. Abonnement nazo zikaba ziri ku giciro cya 3,500 Frw, 4,500 Frw 6.400 Frw,6,500 Frw na 9,500 Frw

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri Telephone 0728502002, 0788125050, 0738202002.

AZAM TV IMYIDAGADURO KURI BOSE!!

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 20-11-2017 saa 11:26'

    azareba Apr na kiyovu ugashyiraho ifoto ya rayon na kiyovu uhuhuuhu! rayon nakirehe se ikipe ifungiwe abantu 3,irakina ?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru