RUHAGOYACU.com

Imikino y’igikombe cy’Intwari irakomeje kuri AZAM TV

Amakipe akomeje guhatanira igikombe cy’intwari nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwa bamwe mu bakinnyi bashya.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo ryatangiraga irushanwa ry’igikombe cy’intwari ryiswe “HEROISM FOOTBALL TOURNAMENT” kuri stade Amaharo, ikipe ya Police FC yabashije gutsinda APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Habimana Hussein.

Uyu mukino wagaragayemo abakinnyi nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi wagarutse muri APR FC avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Iranzi Jean Claude waturutse muri Zesco United yo muri Zambia.

Aba ni abakinnyi APR FC itezeho umusaruro dore ko bafite inararibonye bakaba bitezweho gufasha ikipe yabo mu mukino uzabahuza na AS Kigali.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama saa saba kuri stade Amahoro uzaba ari ishiraniro ku makipe yombi, aho APR FC isabwa kuwutsinda kugirango yiyongerere amahirwe yo kuzegukana igikombe.

Cyakora iyi kipe y’ingabo z’igihugu izaba ifite akazi katoroshye dore ko izahura n’ikipe yiganjemo abakinnyi bafite inararibonye, dore ko umukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports wagaragaje ko ifite abakinnyi beza, baba abo isanganywe ndetse n’abo yongereyemo nk’amaraso mashya barimo Ndayisenga Fuadi wongeye kwereka abakunzi ba ruhago ko agishobye.

APR FC kandi izaba ifite akazi katoroshye ko kuzitira rutahizamu Ndarusanze Jean Claude unayoboye abandi muri shampiyona akaba afite ibitego bitandatu.

Undi mukino utegerejwe na benshi ni uzahuza Police FC na Rayon Sports uzaba saa cyenda n’igice kuri stade Amahoro. Uburemere bw’uyu mukino ahanini buzaterwa no kuba ikipe ya Rayon Sports itarabashije kubona intsinzi ubwo yahuraga na AS Kigali bakanganya 0-0.

Ku rundi ruhande, Police FC na yo izaba ishaka intsinzi izayihesha amahirwe yo kwegukana igikombe. Uyu mukino na none, uzaba wongeye guha amahirwe abakinnyi bashya ba Rayon Sport nk’Umunya Cameroun Mbondi Chris, Shaban Hussein Tchabalala, Mugume Yassin ngo bongere kwiyereka abafana.

Muri rusange, irushanwa ry’igikombe cy’itwari riziye igihe ku makipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Afurika, akaba ari yo mpamvu ayo makipe arimo kugerageza abakinnyi bashya.

Iyi mikino yombi muzayikurikirana kuri Decodeur ya AZAM TV kuri Sheni ya 101 (AzamOne).

Ubu kandi aho uri hose ku isi kandi ushobora kureba iyi mikino y’Intwari ukoresheje Application ya AZAM TV kuri telephone yawe ku buntu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Florien

    Kuya 26-01-2018 saa 19:39'

    Twifulije Amakipe Azahagaralira Rda Kuzagera Mumatsinda!

  2. Theobard

    Kuya 26-01-2018 saa 06:06'

    Nibyiza kbs! Dukomeje gushimira AZAM TV.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru