RUHAGOYACU.com

INZOZI DRY CLEANER AYISE LTD, igisubizo ku bahangikwaga mu kumeshesha imyenda

INZOZI DRY CLEANER AYISE LTD yavugutiye umuti ibibazo by’abameshesha imyenda yabo igapfuba cyangwa igacuya.

Benshi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi ntibakibona umwanya wo kwimesera imyenda bitewe n’uko benshi baba bahugiye mu kazi kabo ka buri munsi, ari na cyo cyatumaga abamamyi babunamaho bakabahangika ngo babamesere.

Abifite byisumbuyeho bo ntibaha ibiraka abo bamamyi bameshesha intoki, bakabijyana aho babamesheshereza ibyuma cyangwa imashini, ariko umwenda ntumare kabiri kuko uhita ucuya, uwari ufite ibara ry’umukara ugasanga wabaye umukara n’umweru (Noir&Blanc), ubururu bunoze ugasanga bwabaye ubururu bw’ikirere (Bleu Ciel).

Inzozi Dry Cleaner AYISE Ltd ifite imashini wasanga hake mu RwandaInzozi Dry Cleaner AYISE Ltd ifite imashini wasanga hake mu Rwanda

Nyuma yo kubona ibyo bibazo byose no guha agaciro ikiguzi cy’imyambaro kidaciriritse muri ibi bihe, INZOZI DRY CLEANER AYISE LTD yahise yihatira kuvugutira umuti ibyo bibazo, iragenda izana imashini kabuhariwe mkandi zigezweho, zimesa imyenda igacya kandi ikagumana amabara yayo y’umwimerere.

Yaba abantu ku giti cyabo, imiryango (Familles), amavuriro n’ibitaro, ibigo by’amashuri yisumbuye, Kaminuza n’abandi baba bafite imyenda myinshi yo kumesa, batugana aho dukorera mu Mujyi wa Kigali imbere y’inyubako nshya ya Muhima Investment Company (MIC).

Mukeneye ibindi bisobanuro mwaduhamagara kuri telefoni igendanwa: +250788423090

Guhanagura Costumes ni umwihariko wa Inzozi Dry Cleaner AYISE LtdGuhanagura Costumes ni umwihariko wa Inzozi Dry Cleaner AYISE Ltd

Bakumesera umwenda ukazarinda usazana umucyo wawoBakumesera umwenda ukazarinda usazana umucyo wawo

Amasabune n'indi miti ikoreshwa mu kubungabunga umucyo w'umwenda no kuwukeshaAmasabune n’indi miti ikoreshwa mu kubungabunga umucyo w’umwenda no kuwukesha

Imashini zigezweho zifashishwa mu kumesa imyenda muri Inzozi Dry Cleaner AYISE LtdImashini zigezweho zifashishwa mu kumesa imyenda muri Inzozi Dry Cleaner AYISE Ltd

Iyo ufite imyenda yanduye iwawe urabahamagara bakaza bakayifata bakajya kuyimesa bakayikugarurira yumye mu gihe gito gishoboka kandi ntiwishyuzwa ikiguzi cy'urugendoIyo ufite imyenda yanduye iwawe urabahamagara bakaza bakayifata bakajya kuyimesa bakayikugarurira yumye mu gihe gito gishoboka kandi ntiwishyuzwa ikiguzi cy’urugendo

Inzozi Dry Cleaner AYISE Ltd ku isonga muri serivisi zo kumesaInzozi Dry Cleaner AYISE Ltd ku isonga muri serivisi zo kumesa

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru