RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Abari mu nama Mpuzamahanga ku iterambere rya siporo y’abagore bunamiye inzirakarengane za Jenoside

Abateraniye mu nama yiga ku izamuka ry’abagore bayobora siporo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku rwibutso rwubatse ku Gisozi.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, we n’abagize izo komite bo mu bihugu bitandukanye batambagijwe ibice bigize urwibutso banashyira indabo ku mva zishyinguyemo abasaga ibihumbi 250.

Bamwe mu basuye uru rwibutso banaboneyeho kubana ibiranga amateka y'ibihugu byabo. Uyu ni Gabriel ukomoka muri CambodgeBamwe mu basuye uru rwibutso banaboneyeho kubana ibiranga amateka y’ibihugu byabo. Uyu ni Gabriel ukomoka muri Cambodge
Beretswe film ibasobanurira ibyo urwibutso rwa Jenoside rwa GisoziBeretswe film ibasobanurira ibyo urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Lydia Nsekera ushinzwe komisiyo y’abagore muri komite mpuzamahanga olimpike, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango aho uyu ukomoka mu gihugu cy’U Burundi yatangaje ko amwe mu mahame ya komite olimpike arwanya ko habaho ivangura iryo ari ryo ryose.

Yagize ati: "Mu mikino olempike hari aho tuvuga ko siporo ari iya bose, utareba ubwoko, igitsinda cyangwa ikindi . Twaje hano rero kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, turavuze tuti ntibizongere kubaho ukundi".

Lydia Nsekera yanabwiye abanyamakuru ko ikimuzanya mu Rwanda muri iyi nama harimo kubwira abagabo kuko bafite umubare munini mu buyobozi bwa siporo ku kigero cyo hejuru, bityo ko ari bo bagomba guhabwa ubutumwa cyane ko no muri iyi nama hari abatumiwe.

Uretse Lydia Nsekera, biteganyijwe ko muri iyi nama hazanagaragaramo Fatuma Samoura, umunyasenegali usanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

U Rwanda rukaba rwaratoranijwe kuberamo iyi nama kubera ko rwazamuye urwego rw’abagore mu buyobozi ndetse banahize abandi muri gahunda ya He for She, mu gihe umutekano warwo na wo wizewe nyamara ngo bidakunze kubaho ku bihugu bya Afurika bivuye mu matora.

Abagore bari muri siporo baturutse muri Aziya no muri Afurika ni bo bari mu RwandaAbagore bari muri siporo baturutse muri Aziya no muri Afurika ni bo bari mu Rwanda
Lydia Nsekera yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bitagomba kuba ahandi ku isiLydia Nsekera yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bitagomba kuba ahandi ku isi

Lydia Nsekera, yavuze ko bifite icyo bivuze ku mikino muri rusange kuko ngo bimwibutsa ko iyo abantu bakina imikino itandukanye bagomba kuba badashingiye ku bwoko, ku rurimi cyangwa ikindi, avuga ko ahavanye ubutumwa bwo gukora ku buryo Jenoside itazatongera kugira ahandi iba ku isi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitandukanye birimo, igice kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’ikigaragaza amateka ya jenoside yakozwe mu bindi bihugu. Hari ibindi bice byo kwigiramo amateka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru