RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Ibura ry’amafaranga ritumye Amavubi U-20 y’Abakobwa atitabira ijonjora ry’igikombe cy’Isi

Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abari (abakobwa) batarengeje imyaka 20 ntikitabiriye imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi kizaba mu 2018 kubera ibura ry’amafaranga yo gutegura iyo kipe.

Mu cyumweru gishize ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 19 bizahatanira imyanya ibiri yo guhagararira umugabane wa Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera mu Bufaransa mu 2018.

|U Rwanda rumaze igihe rudafite ikipe y'igihugu y'abari n'abategarugori|U Rwanda rumaze igihe rudafite ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori

Nubwo CAF yabitangaje ityo, ngo u Rwanda ntirwiteguye kwitabira iyo mikino y’amajonjora nk’uko Félicité Rwemarika ushinzwe Umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori muri FERWAFA yabitangarije RuhagoYacu.

Rwemarika yagize ati “Oya ntabwo bizakunda, ni ikibazo cy’amafaranga kuko ntabwo inkunga yabonetse nk’uko twari tubyiteze. Ntabwo byashyizwe mu ngengo y’imari ni cyo cyatumye bidakunda neza.”

Kuba amafaranga atarabonetse ngo Amavubi U-20 y’Abari ategurwe hakiri kare, ngo bitumye hategerezwa amarushanwa y’umwaka utaha, gusa ibi bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori bakaba banemeza ko byari bikwiye aho kugirango u Rwanda rujye guseba mu ruhando rw’amahanga.

Amavubi y'abari n'abategarugori ntaheruka gukinaAmavubi y’abari n’abategarugori ntaheruka gukina

Uwaganiriye na RuhagoYacu utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko urwego abonaho umupira w’abari n’abategarugori anakoramo nk’umutoza, rutari urwo guserukana mu marushanwa mpuzamahanga, kuko nta guhangana (Competition) kurabonekamo gushobora gutuma abakinnyi baba bari ku rwego rwo hejuru mu mikinire.

Yagize ati “Ntabwo abakinnyi bacu baragera ku rwego rwo gukina amarushanwa mpuzamahanga, kuko nta ‘competition’ iratangira kuboneka muri shampiyona. Wenda nijya gusatira impera byashoboka ko bajya mu mahanga bagakina, ariko ubu bisa n’aho ikipe yiteguye neza ari AS Kigali yonyine kandi na yo nta bakinnyi bageze ku 10 ifite batarengeje imyaka 20.”

Ibi kandi ngo abihera ku miterere y’amakipe ari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho amakipe yiganjemo abakiri bato ari yo atsindwa ibitego byinshi, dore ko nk’iya Nyagatare iherutse gutsindwa na AS Kigali ibitego 23-0.

AS kigali isa n'itari ku rwego rw'andi makipe bakina mu cyiciro cya mbereAS kigali isa n’itari ku rwego rw’andi makipe bakina mu cyiciro cya mbere

Iyo mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu 2018 izatangira mu mpera z’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi gutaha (tariki ya 21-23 Nyakanga 2017) mu gihe amakipe azahagararira umugabane wa Afurika azamenyekana tariki ya 26-28 Mutarama 2018.

U Rwanda rwagombaga kuzahera mu ijonjora rya mbere ruhura n’ikipe izaba yatsinze hagati y’u Burundi na Djibouti, umukino ubanza ukaba wari kuzabera hanze hagati y’itariki ya 15 n’iya 17 Nzeli 2017, mbere y’uko uwo kwishyura ubera i Kigali hagati y’itariki ya 29 Nzeli n’iya 1 Ukwakira 2017.

Haracyakenewe ingamba zihariye ngo u Rwanda rugwize abakinnyi b'umupira w'amaguru mu bari n'abategarugoriHaracyakenewe ingamba zihariye ngo u Rwanda rugwize abakinnyi b’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Florence

    Kuya 23-06-2017 saa 11:31'

    Njye ndumva atari ikibazo cy’amafaranga abujije ikipe kwitabira amarushanwa ahubwo ni organisation mbi mugutegura imikino yabari na bategarugori kuko niba ntibishye subwambere ikipe z’abategarugori zititabira amarushanwa bavuga ngo amafaranga ntayo kandi nyamara basaza babo ntibajya babura ayo amafaranga ,si football gusa ahubwo ni imikino hafi ya yose yo mu Rwanda.abashinzwe guteza sports z’abari z’abategarugori bisubireho pe

  2. jack

    Kuya 22-06-2017 saa 09:11'

    ese iyo national yababana babakubita urunganda arko naba nabakuru babo ahubwo bategure bakuru babo naho abato ntabo wobona


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru