RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 17:19'  -  Espoir FC itunguwe no kubwirwa ku munota wa nyuma ko Saddam atemerewe gukina  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 14:05'  -  Rayon Sports vs Espoir: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino  |  Yanditswe kuya 28-06-2017 saa 7:03'  -  Nahimana Shassir yapfushije se umubyara  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 26:30'  -  Stade ya Mironko igiye kuba iya mbere yakira abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 27-06-2017 saa 16:09'  -  Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi
Ikipe y’igihugu y’abakobwa yabonye hafi Frw 1,500,000 buri mukinnyi, nyuma yo gusezerera Kenya
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugoli, bahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, mu kubashimira kuba barabashije gutsinda umukino mpuzamahanga bahuragamo na Kenya, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Aya mafaranga akaba yiyongereye ku madorali magana arindwi(700 US$=472 970 Frw), iyi kipe yabonye nka misiyo yo kujya gukina umukino wa Kenya bivuze ko uyu mukino usigiye buri mukinnyi w’amavubi y’abagore amadorali 2200(1 486 338 Frw).

Aganira na Ruhagoyacu kuri uyu wa mbere, Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo yemeje ko aba bakobwa bamaze guhabwa aya mafaranga nyuma yo kwitwara neza muri Kenya.

Bugingo yagize ati: " Buri kipe y’igihugu itsinze umukino mpuzamahanga ihabwa amadorali 1 500 y’amanyamerika (Frw 1,017,000), akaba ari yo agomba gushyikirizwa ikipe y’abagore."

Ikipe y'igihugu y'abakobwaIkipe y’igihugu y’abakobwa

Bugingo Emmanuel gusa yaje gutangaza ko amafaranga aba bakobwa bari bahawe berekeza muri Kenya, mu kubafasha mu rugendo azagabanuka, igihe bazaba berekeje muri Nigeria, mu gukina umukino wo kwishyura muri iri rushanwa, mu kwezi kwa gatandatu.

Kuri iyi ngingo, Bugingo yavuze ko Minisiteri yagabanyije amafaranga y’imyitozo ndetse n’amafaranga y’urugendo yahabwaga abakinnyi, mu gushaka uko hajya hashakwa imikino myinshi ya gicuti kuri aya makipe.

Ubusanzwe umukinnyi ugiye mu ikipe y’igihugu yahabwaga amadorali 300 y’imyitozo, ndetse n’amadorali 700 igihe yabaga agiye gukina hanze y’u Rwanda, ubu bikaba byaramaze guhinduka, umukinnyi azajya ahabwa amadorali 50 y’imyitozo, ndetse n’amadorali 250 yo kumufasha mu rugendo igihe ikipe y’igihugu igiye hanze y’u Rwanda.

Bugingo ati: " Kimwe na basaza ababo, aba na bo amafaranga azagabanuka, kuko Minisiteri yamaze gusanga hazajya hakinwa imikino myinshi ya gicuti, kandi bizaba biri mu nyungu z’abakinnyi ubwabo, mu gushaa uko batera imbere."

U Rwanda rwasezereye Kenya ku gitego cyo hanze, nyuma yo gutsinda igitego 1-0 mu Rwanda, rugatsindwa na Kenya ibitego 2-1 muri Kenya, rukazahura na Nigeria, aho ikipe izatsinda izahita ibona itike y’igikombe cy’Africa, kizatashakirwamo ikipe zizahagararira Africa mu gikombe cy’isi.

Umukino uzaba hagati y’amatariki ya 22 na 25/5 ndetse n’uwo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri muri Nigeria.

Niringiyimana Ally Kuya 11-03-2014 saa 16:36'

Mbere na mbere
mbajye kubashimira ubwitange n’umurava
mwerekanye mumikino yombi
Turabasabira ku Mana ko yababahafi
kndi mukomereze aho. Courage, courage
kbisa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)