RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 28-05-2017 saa 7:02'  -  Perezida Kagame yatangaje icyo abona kibura ngo umupira w’amaguru utere imbere  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 19:10'  -  Badukomera amashyi batayadukomera, twatwaye igikombe - Rwatubyaye Abdoul  |  Yanditswe kuya 26-05-2017 saa 16:01'  -  Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 26:33'  -  Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe  |  Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 18:07'  -  Umuyobozi wa FIFA yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona
Abafana ba APR FC bababajwe no gutegekwa gufana Rayon Sports
Print Comments: 68 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abafana b’ikipe ya APR FC ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo bwabasabye kuzashyigikira ikipe ya Rayon Sports ubwo izaba yakira Rivers United mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsindiyemo Vision ku Mumena ibitego 3-0, abafana b’ikipe ya APR FC baje guhurizwa hamwe babwirwa ko bagomba kuzafana Rayon Sports ku mukino wo mu mpera z’icyumweru, ko utazabishobora azigumira mu rugo.

APR FC yaraye itsinze Vision 3-0APR FC yaraye itsinze Vision 3-0

Aha ariko, bamwe mu bafana baganiriye na Ruhagoyacu, badutangarije ko ibi batabyishimiye kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo. Uyu yagize ati:
Sinumva impamvu abayobozi bategeka abafana ibyo badashaka”.

“Ejo nyuma y’umukino baradukusanyije badusaba kuzafana ikipe ya Rayon Sports ngo utazabishobora ntazagere kuri stade. Uko se si ukutwirukana ku kibuga?”

Abandi bafana bagenzi be na bo bakaba batangaje ko bifuzaga kureba uyu mukino wa Rivers gusa ko batakwihanganira kuza kuyireba ari uko bari bufane ikipe bahora bahanganye. Aha ariko, umuvugizi w’abafana ba APR FC Emille Kalinda, na we yunze mu ry’ubuyobozi avuga ko abafana ahagarariye bagomba gufana Rayon Sports.

“Ndasaba abafana bagenzi bange duhuje gufana APR FC kuzaba inyuma ya Rayon Sports kuko ni ishema ku banyarwanda bose. Yego ubusanzwe ntabwo tuyifana ariko ntanubwo tuyanga”.

Emille uvugira abafana ba APR FC na we yiteguye gushyigikira Rayon SportsEmille uvugira abafana ba APR FC na we yiteguye gushyigikira Rayon Sports

Abafana ba APR FC bakaba basabwe gufana Rayon Sports mu gihe ubwo iyi kipe yasezererwaga na Zanako yo muri Zambia kuri stade Amahoro hari hagaragaye abafana batari bake ba Rayon Sports bari baje gushyigikira iyi kipe yaturutse muri Zambia.

Rayon Sports izakira Rivers United kuri uyu wa gatandatu mu mukino uashobora gukora amateka muri ruhago y’u Rwanda, dore ko mu gihe yaba ishoboye gusezerera iyi kipe yayitsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza, yaba ibaye ikipe ya mbere mu mateka y’igihugu ishoboye kugera mu matsinda mu mikino nyafurika.

Abafana ba Rayon Sports bishimira intsinzi ya Zanaco ku mukino wa APR FCAbafana ba Rayon Sports bishimira intsinzi ya Zanaco ku mukino wa APR FC

General Museveni Kuya 23-04-2017 saa 11:33'

babivuze ukuri koko ubuse rayon ko yari yihenuye kuri Apr none yo barayandagaje nize ijye muri course hano mu Rwanda

roger Kuya 22-04-2017 saa 17:45'

murabitweretse,burya baca umugani
mukinyarwanda ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo so nimwe ntandaro yabyose kuri zanaco kbs.Sinzi rwose nimba nafana mukeba rayon!!!!!!!

bbbbbbbbbbbbb Kuya 22-04-2017 saa 10:19'

haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

andrew ayew Kuya 21-04-2017 saa 22:30'

Hhhhhh Gikona arasetsa agakabya pe mube mwumvikana na Radio dix hacyirikare ejo bitarangira mutanumvishe uko twashwanyaguje. Kuko ukuntu tuzaba twarimbye ntitwakwicarana namwe NGO turi gufana rwose ejo rwose ntimuzirirwe muhatugerera

### Kuya 21-04-2017 saa 22:16'

Murindire amatora yo mukwa munani arangire hanyuma muzongera guseka nyuma y’imyaka itanu nkuko bisanzwe iteka kuko baba banga kubababaza, ahubwo Rivers nabatalamu bamenye ko muzabaroga bizanira ibiribwa n’abatetsi babo nimutsindwa ejo muzahita musubiranamo mwabuze ayo kwishura amadeni mwafashe. Rivers 1-2 Gasenyi ubundi mugataha murira na burozi fc mwakuye mu buyenzi ikabatamaza.

NDUWAMUNGU Elissa Kuya 21-04-2017 saa 17:55'

Rayon sport izabikora kbs.

sandra Kuya 21-04-2017 saa 16:31'

Ikibazo nuko tuzabura aho twicara nahubundi Rayon turihagije kbs ushaka azadufane utabishaka azagume murugo awumvite Kuri ka Radio ntakibazo.Rayon ndagukunda nkabura icyonaguha gusa sinzakuvaho aba Rayon 08h00’ tubetuhageze ndabakunda bafana.

Eric Kuya 21-04-2017 saa 12:27'

Ariko abasaza ba APR mugira menshi, Murumva Rayon sports Club abafana bayo batayihagije koko? Ikibazo nuko mutazabona aho mwicara, Gusa Muzaze mwihere ijisho uko Rayon isezerera Rivers.

Nsanzimana Kuya 21-04-2017 saa 12:20'

Twe Abareyo Turihagije,ntamufana Wa Apr Numwe Dukeneye.Ntibazi Gufana Gufana Kwabo Nukurira Nkabana Barwaye Bwaki.Ntitubashaka Batazaduterera Ikipe Umwaku.Bazafane Rvs Icyonzi Nuko Bazamwara Ndetse Bagahekenya Amenyo Babonye Twigiriye Mumatsina Ya CAF C CUP.gusa muzihangane muze amafaranga yanyu arakenewe.gufana byo murabizi namwe ko tutabakeneye.kuko mudufannye mwadutera umwaku mugatuma dusezererwa.

Dinho Kuya 21-04-2017 saa 12:07'

Umukeba ahora ari umukeba...uwafana Gasenyi yaba atayanga. Inuma y’i Burundi yatumye ku y’iwacu it I "Ha uguha!!!" Muzayifane...niyo yaba ari ticket ijya mu ijuru, ntago nayikorera.

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 29
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Police FC292258
03Apr FC282056
04As Kigali291250
05Bugesera FC281246
06Musanze FC29142
07Espoir FC29339
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC29-433
10Amagaju FC29-733
11Mukura VS29-1332
12Marines FC29-1330
13Kirehe FC29-729
14Gicumbi FC29-1928
15Kiyovu sports29-1527
16Pepiniere FC29-2914
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny18
02Wayi Yeka17
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Umuganda Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag ETINCELLES - vs - BUGESERA flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 28 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - APR flag
Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 3 POLICE flag
 Pappy T. (1)
  Danny U. (2)
 Isaie S. (1)
Umuganda Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MARINES 1 - 0 KIYOVU flag
 Amri K. (1)
 
Ubworoherane Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag MUSANZE 4 - 2 MUKURA flag
 Kintu Mike S. (1)
 Peter O. (1)
 Yeka W. (2)
  Ally N. (1)
 Ibrahim N. (1)
Kirehe Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag KIREHE 0 - 0 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 1 - 1 AMAGAJU flag
 Gilbert M. (1)
  Mukeshe A. (1)
Nyagatare Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag SUNRISE 0 - 1 ESPOIR flag
  Houssein R. (1)