RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 26:25'  -  Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3  |  Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 14:28'  -  Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:07'  -  Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea  |  Yanditswe kuya 27-04-2017 saa 16:52'  -  Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:49'  -  Basketball: Kuri uyu wa gatanu Patiots vs REG umuriro uzaka
Abakinnyi ba APR FC bicaye basasa inzobe nyuma yo kuvugirizwa induru n’abafana
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bicaye hamwe basuzuma impamvu iri gutuma bakomeza kutitwara neza muri shampiyona, aho kugeza ubu iyi kipe imaze imikino ine yikurikiranya idatsinda.

Ubwo bari bamaze kunganya na Pepiniere FC kuri iki Cyumweru, abafana babavugirije induru cyane bagaruka ku batoza b’iyi kipe ndetse n’abayobozi barimo umunyamabanga Kalisa Adolphe ’Camarade’ basabaga kwegura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abakinnyi ba APR FC bicaye hamwe bakorana inama y’abakinnyi gusa, barebera hamwe ikibazo kiri hagati yabo, gikomeje gutuma iyi kipe idatsinda.

Mu byo bagarutseho, harimo kuba batakitanga bihagije mu kibuga, aho binenze, banagaragaza ko bagize umuhate wo gushyira umutima ku ikipe no kwitanga bagakina, batsinda.

Aba bakinnyi kandi banagarutse ku kuba bamwe muri bo umwanya munini bawumara ku mbuga nkoranyambaga na bimwe bahakorera bidashimisha bamwe, aho gushyira umutima ku kazi bafite ko gukina, ibi bituma badakora uko byakagombye.

Abakinnyi ba APR FC ntibiyumvisha uburyo bakomeje gutsindwaAbakinnyi ba APR FC ntibiyumvisha uburyo bakomeje gutsindwa

Nyuma yo gutukwa n’abafana bavuze ko abakinnyi ba APR FC ikipe bayigize iyo kurongoreramo (aho abenshi bari gukora ubukwe), abakinnyi biyemeje kwirengagiza igitutu bariho, bagashyira umutima ku kazi bafite ndetse biyemeje kwitanga uko byakagombye mu mikino itaha.

Muri rusange, abakinnyi binenze ko batagaragaza ishyaka ndetse banatanga urugero kuri Tuyishime Eric, umwana ukiri muto wagaragaye mu mukino bakinnye na Pepiniere mu minota ya nyuma, aho yaje asimbuye, agakora ikinyuranyo, bavuga ko kurushwa n’umwana nk’uriya bitakagombye.

Mu mukino utaha wa shampiyona, APR FC izererekeza i Rubavu gukina n’ikipe ya Etincelles mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona uzabera i Rubavu tariki ya 2 z’ukwezi gutaha kwa Kane.

APR FC ikaba ifite amanota 41 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota abiri na Rayon Sports ya mbere itarakina ibirarane bitatu.

Indi nkuru: Mulisa asanga abakinnyi ba APR FC baramaze guta icyizere

IZABAYO Kuya 24-03-2017 saa 13:58'

Bayobozi nimwicare hasi murebe icyo mwakora kuko ejo twakisanga mugakangara kumutuku tutagishoboye kukavamo kdi nabakinnyi nibamenyeko baje kukazi bakitangire kdi bagakore bagakunze be gusebya Ingabo nabakunzi ireke kudutera agahinda

maniragaba dieu donne Kuya 23-03-2017 saa 09:44'

turabiziko abareyo mugira urunwa musigaye mubura ibyo mwavuga mukavuga apr turihaganye wumve ko hari umu apr utera akavuyo apr twihagane imana irimuruhande rwacyu kandi tuzabikora

Bertin Kuya 22-03-2017 saa 11:05'

Birababaje kabisa ku ikipe ya APR nabafana bayo ndetse no ku banyarwanda twese!! Ariko niba umupira wanze bashibora kwegura Gitari, inanga, imyirongi ndetse badasize amahembe n’amakondera bagakora orchestre y’umuziki! Erega n’umuziki turawukunda kandi winjiza amafaranga... Kdi niyo akenshi bashaka ..murakoze

nsengiyumva egide Kuya 22-03-2017 saa 07:57'

hhhhh ngo 4ne nizozibarangaza Hhhh cyangwanibarahembwe cyakoraramuzikwiteza amenyo yabareyo rekambasengere mana wumva abareyodere Apr yaracumuye ukorana ikosaryogutsinda ikipeyimana inshiro3bitabaho ayonamahano kubwibyokomeza uyikubitiremumaviyose dorekonanyirasenge gicumbiyayabavumye komeza ubarohemurwobo rwumudugudu wapipinyeri mukuruwumudugudu nimubyarawabo marine bazajyende babe inyeragutabara muruwomudugudu Apr we nsoje isengesho mbasabira kumanako yabamenaho Umunyu mukaryanamugacuranwa abareyo tukabahata iryinyohhhhhh

aloys Kuya 21-03-2017 saa 11:13'

UBWIRA UWUMVA NTAVUNIKA UBWO BUMVISE KANDI NIBA BAFITE INTEGO BAZISUBIRAHO BONGERE BAGARUKE KU MURONGO. BIFATA NK’ABANA KDI BAKUZE. UBUNDI SINZI ICYO BARIYA BASORE BAHAYE UBUYOBOZI UBUNDI ABAKINNYI BATAGARAGAZA ISHYAKA BABAHA IBIHANO HAGAKINA ABABISHAKA KANDI INTSINZI IKAGARAGARA. HAKENEWE ABAYOBOZI BAFITE IGITSURE N’IZO TEL ZIGAKORESHWA MU GIHE CYAZO. DISCIPLINE NI NGOMBWA KUGIRA NGO UGERE KU CYO USHAKA. BAREKE KUBABAZA ABAFANA N’ABAKUNZI NDETSE NO KWITESHA AGACIRO.

bosco k Kuya 21-03-2017 saa 10:50'

kwihangana biterakunesha Apr izabikora

Quatre-Vingt Kuya 21-03-2017 saa 05:38'

@
EMA
Sha ibyo wavuga byose nkibyabasazi ntibizakuraho Abafana ba APR kuyikunda.ngo kuyibira?????hahhhhhhhhh ubuse imaze iminsi ititwara neza kuko abiba badahari?mwagiye mureka ubwo butindi bwanyu???!ngo ntamupira bazi?ejobundi ntibabakubise gatatu kikurikiranya?uti baratwibye?Vita club harya nayo barayibye ra?hahhhhhhh twe twemera insinzi!i nsinzwi!nokunganya.harya umwaka ushize ni bande bababujije igikosi?si As muhanga yahise ijya mucyakabiri?yewe nimwe muwuzi kabisa.eeeeh naka nabwo bari babibye.Mukine umupira wangu.mureke kwirebera mundorerwama itabona.

Murenzi Kuya 20-03-2017 saa 23:19'

Football yo kwishimisha niyo iri gukinwa muri APR nta gikombe bashaka dore ingero nshobora gutanga
1 abakinyi Bose APR yazanye ntamumwe yari bwatware champion yurwanda
2 abakinyi APR yirukanye uko ari 13 Bose nibo bayihesheje ibikombe 2 bya championa zishize.
Tujye kumukinyi kuwundi::: kwizera Olivier yarirukanywe asimburwa na mvuyekure emery avuye muri police ari kumwanya wa 5 kumwe na imran na innocent, mucyo Fred yakuwe muri Muhanga yanyuma imanuka mucya 2 onesme rutahizamu APR icungiyeho yakuwe mucyiciro cya 2 , itangishaka Blaise wakuwe muri marine iri kumwanya wa 10 , mukurikije analysis nkoze murumva APR yararokirise ishaka kuzatwara championa? Ibyobyose bikagaruka kuri camarade wabikoze, kubwibyo camarade abaye umugabo yakwegura kuko ntacyo amariye ekipe atari kuyisahura bivanze ninyungu ziwe gusa , nkaba mboneyeho gusezera abafana na APR kuko singiye kurwara umutima , murakoze.

Barnabee Kuya 20-03-2017 saa 23:01'

Apr fc murashimisha ubuse tuvugeko imbuga arimwe muzijyaho arsenal izijyaho c ayo bayita amatacyira ngoyi mutuze twe cyip yarubanda tuvune!! Murakoze

Nkusi Kuya 20-03-2017 saa 22:53'

@Ema umupira ntukinirwa mukibuga gusa, ahakina hambere nimutwe si ikirenge, niyo mpamvu bagira umutoza ubereke uburyo match igomba gukinwa igatsindwa,: uzabaze neza i burayi twemera umupira waho aho abakinnyi baba bari, uzimpamvu se bagira aba agent kuburyo ntakintu nakimwe bikorera, ntakindi nukugirango ubwenge bwabo bwose babushyire kukazi bakora kabatunzi gatuma bakora amakwe ahenze abandi byarabananiye bafasha imiryango yabo indi ifite ibibazo, kandi byose bikava kurukundo abakunzi bumupira tubakunda!

ApR muraduhemukiye gustindwa bibaho ariko ibyanyu byo birakabije pe, wakwihanganira gutsindwa na zanaco ariko
Gicumbi
Pepiniere
Musanze
Kirehe,
Mwitesheje agaciro tuzahora twibuka ko ikipe irimo mwebwee Yannick, Djihad, Issa, nabandi yandagajwe mumupira wo murwanda!
Turababaye peeee

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali251447
05Bugesera FC241039
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports24-1422
14Gicumbi FC24-1521
15Marines FC24-1520
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE - vs - KIYOVU flag
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA - vs - BUGESERA flag
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE - vs - APR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - MARINES flag
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)