RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Akarere ka Nyagatare kiyemeje guca inzara n’imirire mibi muri Sunrise FC
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma y’igihe kinini abakinnyi ba Sunrise FC bataka inzara no kutitabwaho mu mibereho ndetse ntibanahabwe imishahara yabo uko bikwiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kiyemeje gukemura burundu ibyo bibazo, kakanafasha ubuyobozi bw’ikipe gushaka mu baturage ubushobozi bwo kuyitunga mu buryo buhoraho.

Bamwe bati ‘rurakinga batanu’ muri Sunrise FC bashaka kuvuga ko inzara imereye nabi abakinnyi b’iyo kipe kuko batabasha kubona amafunguro ashyitse ku buryo buhoraho, ariko rimwe na rimwe bakabakorera ‘Stock’ y’ibiribwa nk’uko byagenze ubwo Itangazamakuru ryabasuraga muri Gashyantare uyu mwaka.

Ikibazo cy’inzara no kudahembwa muri iyo kipe cyagiye kivugwa kenshi muri uyu mwaka w’imikino, kugeza ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru abakinnyi bari barahiye ko badakina umukino w’igikombe cy’amahoro bahuyemo na APR FC.

Icyo gihe Serumogo Ally, kapiteni w’iyo kipe yari yavuze ko batiteguye gukina umukino ugomba kubahuza na APR FC mu gihe baba batarakemurirwa ibibazo bafite birimo inzara, kudahembwa imishahara y’abo y’amezi atatu, kutavuzwa kw’abakinnyi bavunitse n’ibindi.

Abakinnyi ba Sunrise FC bari barahiye ko batazakina imikino isigaye muri uyu mwaka wa shampiyona nibadahembwa(Ifoto TNT)Abakinnyi ba Sunrise FC bari barahiye ko batazakina imikino isigaye muri uyu mwaka wa shampiyona nibadahembwa(Ifoto TNT)

Icyakora mu mugoroba wo kuwa 9 Gicurasi, ibyo bibazo byahagurukije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bugirana inama n’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, basasa inzobe.

Umunyamabanga mukuru wa Sunrise Rebero Emmanuel yatangarije RuhagoYacu ko hafashwe imyanzuro irimo ko Akarere kagiye kubarinda inzara, kakabashakira vuba imishahara yabo.

Ati “Ikibazo cyari gihari ni icy’abakinnyi bavugaga ko batahembwe kandi bashakaga amezi yabo atatu, ariko twaganiriye na bo kandi bari ‘tayari gutera match’ y’ejo nta kibazo. Ntabwo twabahembwe ariko twari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bwabijeje ko bugiye kubaha amafaranga yabo vuba.”

“Ku bijyanye n’imirire ho nta n’ubwo bizongera kuvugwa muri Sunrise, cyakemutse burundu. Ikijyanye n’imishahara, ntabwo bayibonye yose uko ari itatu ariko bavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bwabijeje ko bugiye kuyabaha vuba.”

Icyakora imvugo za ‘tugiye kubakemurira ibibazo vuba, nta bibazo by’inzara cyangwa ibirarane by’imishahara muzongera kumva muri Sunrise FC’ zari zimaze kumenyerwa mu Itangazamakuru.

Ni yo mpamvu RuhagoYacu yashatse kumenya ibishya bigiye gukorwa ngo ibyo bibazo bikemuke burundu, maze Rebero agira ati “Bisa n’aho hari ubufatanye bwiza hagati yacu n’Akarere, kuko ubu ibijyanye n’imirire bias n’aho ari akarere ‘kabyisharije’ (kabyiyemeje), ku buryo nta kibazo kindi, icyo cyakemutse pe!”

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George utarashatse kugira byinshi atangaza kuko ubwo twamuhamagaraga yari mu nama mpuzamahanga yiswe “Transform Africa” yarimo ibera i Kigali.

Mupenzi yagize ati “Ubu rero ibyo bababwiye ni ibyo nyine, ni ukuri. N’ibindi byari ukuri ariko mu mikorere hari igihe ujya gushyira mu bikorwa ibintu bigahinduka.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mupenzi GeorgeUmuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George

N’ubwo yirinze kuvuga mu buryo bweruye uburyo buzakoreswa ngo ibyo bibazo bya Sunrise FC bikemuke mu gihe amafaranga ikenera atari no mu ngengo y’imari y’ako Karere, yakomeje agira ati “icyo nzi cyo ni uiko ubiushake bwo gukemura ibibazo buhari n’ubushobpozi burahari, kandi buzagenda buboneka nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bukwiye gukomeza gushishikariza abaturage ba Nyagatare kwishakamo ubushobozi kugirango ikipe yabo yitunge kuko ntiyahora ibeshwaho n’Akarere, gusa ngo mu gihe bitaragerwaho, Akarere ni yo mpamvu kabyishyizeho.

Ibibazo Sunrise FC yari ifite ni byo byatumye umukino yakinnyemo na APR FC kuwa 10 Gicurasi utangira ukerereweho iminota iyingayinga 20, dore ko byasabye ko Umuyobozi wayo yikora ku mufuka agatanga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu (2 600 000) z’amafaranga y’u Rwanda ngo asaranganywe abakinnyi maze bemere gukina.

Nyuma yo guhabwa amafaranga 100 000 kuri buri wese, abo bakinnyi bemeye kuza mu kibuga ndetse bihagararaho banganya na APR FC 0-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’amahoro, bakaba barimo kwitegura gukina uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru.

Ikibazo cy'inzara no kudahembwa byatumye abavunikiye muri iyi kipe bihebaIkibazo cy’inzara no kudahembwa byatumye abavunikiye muri iyi kipe biheba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)