RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Amagaju anganyije na AS Kigali, umukino wakerewe iminota itanu
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’Amagaju FC inganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaga amakipe yombi ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe.

Ni umukino watangiye ukereweho iminota isaga itanu, ndetse nta mbangukiragutabara iri ku kibuga, aho byavugwaga ko yagiye gutabara ahabereye impanuka, ariko ku bwumvikane bw’amakipe yombi n’abasifuzi bayobowe na komiseri w’umukino, hemezwa ko umukino utangira.

Mu gihe impande zombi zari zumvikanye ko nihashira iminota 10 uhereye igihe umukino watangiriye, iyi mbangukiragutabara itaraboneka umukino uhagarikwa, iyi yageze ku kibuga hashize iminota 10 umukino utangiye, ndetse urakomeza.

Amakipe yombi yatangiye asatirana, umupira uva ku izamu rimwe, ujya ku rindi, ariko gutera mu izamu bikaba ikibazo.

Amagaju yabanje mu kibugaAmagaju yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

Mu gihe uburyo butandukanye bwo kugera imbere y’izamu ku bakinnyi b’amakipe yombi bwari bukomeje kwanga, As Kigali yaje kungukira ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’Amagaju FC maze Muregenzi Rodriguez afungura amazamu ku munota wa 36 w’umukino.

Amagaju yakinnye iminota 10 yari isigaye ngo bajye kuruhuka, ashaka kwishyura, ariko uburyo burimo coup-franc yatewe na Shaban Hussein ‘Tschabalala’ ku munota wa 39, umupira uca hejuru y’izamu rya Ndanda.

AS Kigali iragenda igwiza abafana umunsi ku munsiAS Kigali iragenda igwiza abafana umunsi ku munsi
Mu bafana b'Amagaju haba higanjemo abanyeshuriMu bafana b’Amagaju haba higanjemo abanyeshuri
Amagaju yari yakiriye AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/4Amagaju yari yakiriye AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/4

Iminota 4 amakipe avuye kuruhuka, iyi yari ihagije ngo Amagaju yari amaze kubura igitego ku buryo bwa Rodriguez Buregeya, umupira ukajya muri koruneli, yishyurirwe na kapiteni wayo Bizimana Noel, ku munota wa 49.

AS Kigali yabonye uburyo bwari kuvamo igitego cya kabiri ku munota wa 56 w’umukino, ariko Tchimanga Pappy atinda gutera umupira, ukorwaho na myugariro w’Amagaju FC niko kuruhukira mu biganza bya Muhawenayo Gad ufatira Amagaju FC.

Nyuma yo kutabyaza umusaruro coup-franc bari babonye ku ikosa ryakorewe kuri Amani Mugisho, Amagaju yagize amahirwe kuko ishoti rya Ndahinduka Michel wa AS Kigali, ryanyuze ku ruhande gato rw’izamu ryabo ku munota wa 21 w’umukino.

Ku munota wa 74, AS Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ndahinduka Michel yatereye imbere y’izamu, nko muri metero 5, uramutenguha uca ku rundi ruhande, uburyo bwakurikiwe n’ubw’Amagaju ku mupira wa Munezero Dieudonne wateye ishoti rikomeye, maze umunyezamu Ndanda afata umupira neza.

Iminota ya nyuma nayo ntiyahiriye AS Kigali, ku buryo bubiri bwa Sebanani Emmanuel wari umaze kwinjira mu kibuga, ariko imipira yombi ntiyajya mu izamu, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Kane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)