RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
APR FC mu nzira yo guharira Rusheshangoga miliyoni 42 azagurwa na Singida
Print Comments: 12 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko ikipe ya Singida United yo muri Tanzania yarangije kumvikana na myugariro wa APR FC kuzamugura amadorali ibihumbi 50 ubwo umwaka wa shampiyona uzaba ushojwe.

Singida United yo muri Tanzania, izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, izanye intego zo guhangana n’amakipe ya Yanga na Simba yigize akari aha kajya he muri shampiyona y’iki gihugu.

Iyi kipe yarangije kumvikana na Usengimana Danny wa Police, amakuru yizewe anagera kuri Ruhagoyacu, avuga ko yanarangizanyije na myugariro wa APR FC Rusheshangoga Michel, aho igiye kumutangaho ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika(42 500 00Frw).

Michel Rusheshangoga agiye kwerekeza muri Tanzania Michel Rusheshangoga agiye kwerekeza muri Tanzania

Aya madorali ku ikubitiro, harimo ibihumbi 30 byagombaga guhabwa umukinnyi nyirizina, ndetse n’ibindi 20 byari buhabwe ikipe ya APR FC aje aturukamo. Aha ariko, ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaje gufata icyemezo cyo kureka Rusheshangoga akijyanira ayo madorali yose yaguzwe, cyane ko yari mu nzira zo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.

Rusheshangoga Michel, si we wenyine Singida yari yarambagije muri APR FC, kuko yari yanifuje myugariro Aimable Nsabimana, gusa ikaza kubwirwa ko atagurishwa, bityo igahindukirira kuri Shafik Batambuze, myugariro w’umugande wakiniraga Tusker yo muri Kenya.

Muri iyi kipe uretse izi miliyoni Rusheshangoga aguzwe, binavugwa ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi(2 500 000Frw), mu gihe azajya anagenerwa andi madora 500 mu gihe ashoboye gutanga centre yavuyemo igitego.

Michel ashobora guhabwa miliyoni 42 zamutanzweho mu gihe Danny azafata miliyoni 32 muri 83 zizamutangwaho Michel ashobora guhabwa miliyoni 42 zamutanzweho mu gihe Danny azafata miliyoni 32 muri 83 zizamutangwaho

Singida United, ibarizwa mu gace ka Singida gaherereye muri Tanzania yo hagati. Iyi kipe ikaba iri mu minwe y’umunyemari Yusuf Mwandami afatanyije na Honorable Mwigulu Nchemba umwe mu bakomeye mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania ndetse akaba na minisitiri w’ umutekano mu gihugu.

Iyi kipe, kuri ubu itozwa n’umuholandi Hans Van de Pluijm wahoze muri Yanga SC aho imaze kugura abakinnyi batandukanye barimo abanya Zimbabwe bane Elisha Muroiwa, Wisdom Mtasa Twafaza Kutinyu hamwe nundi rutahizamu Simba Nhivi wakiniye amakipe nka Caps United, Supersport United na Mamelodi Sundowns zo muri Afurika y’epfo.

gasore Kuya 19-05-2017 saa 23:35'

wowe wiyise nsanzimana uri injinji ntabyumupira Uzi urapfa kuvugagusa urafata rusheshangoga nkumuswa ngaho tubwire uwoyagura mwikipe witirirwa ngurafana

petero Kuya 19-05-2017 saa 19:32'

nkawe wiyita Ange ibyo ubikurahe ngo yakinnye muri Flash amatiku gusa yakumunze uyumwana Flash ikibaho yari muto cyane kuburyo na mukuru we akurikira bwa kabiri Muhire atarigukina muri Flash amahirwe kuri aka Okocha ( Michel) niryo zina muhanga azwihoo njyewe twarakuranye murusha nkumwaka

Elyse Kuya 19-05-2017 saa 14:43'

ego disi rusheshangoga niyigendere twabanyeneza yaduhesheje ibikombe byinshi nrakintu nakimwe twamunenga yaduhaye ibyo yarafite byose nuko rero ntwe nkabafana ubuyobozi tumwifurije amahirwe azahahe aronke tumwifurije ibyiza gusaaaaa

ange Kuya 19-05-2017 saa 10:53'

Uyu yakinnye muri muhanga ikiri frash none ngo numwana gusa numuhanga turamwemera ariko sumwana

ndayishimiye Kuya 19-05-2017 saa 10:09'

byiza
nirekure nabandi bashakwa nibyo byiza

Gp Kuya 19-05-2017 saa 09:48'

Umuhungu wacu turamwemera azabikora uwiteka azamufashe(Apr we murabagabo KBS nzabagwa inyuma murayamurekeye ndishimye yaritsnze arayakwiriye KBS)

hakizimana Kuya 19-05-2017 saa 08:24'

shimishijwenicyocyemezoapprfc-yafashe.

ange Kuya 19-05-2017 saa 08:10'

ndumu rayon ariko uyu musaza ndamwemera azi umupira nagende ajye gusazira muri tanzaniya hhhhh

claude Kuya 18-05-2017 saa 22:17'

ntiwumva,nubundi gukina murwanda byaraducanze kuburyo tutajya turenga umutaru,niyo Rayon yirata ngo yatwaye igikombe, nimubona Umwaka utaha igeze aho yaheze muri 2017 muzangaye,ikiza nibategure abana bigire hanze maze amakipe yabavuyemo ahabwe cash kahave.

Nsanzimana Kuya 18-05-2017 saa 21:39'

ariko abanyamakuru bimikino bo murwanda mbona muri kurwego rwohasi,muraciriritse kbs.uti iyokipe ya singida ijeguhangana na simba na yanga sc zigize akaraha kajyahe.none ngo yifuje NSabimana aimable,utaba umuswase ubwo iyo ikipe irigushaka uwo mukinnyi ukina rimwe narimwe muri manegeka fc ubwo yazagerahe? ntizi nokureba abakinnyi bashoboye, none ngo yahangana na yanga igura abakinnyi beza bo mukarere,iyo iri gupfa gutoragura abo ibonye,ahubwo abo bakinnyi bazayisubiza mucyiciro cya2.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)