RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
BK na Minispoc mu begukanye ibikombe mu mikino y’irushanwa ry’umunsi w’umurimo
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Banki ya Kigali ni yo yegukanye igikombe cy’umunsi w’umurimo mu mupira w’amaguru mu gihe Minisiteri ya siporo yatwaye igikombe muri Volleyball ubwo hasozwaga irushanwa ry’umunsi w’umurimo ryari rimaze iminsi ribera ku bibuga bitandukanye i Kigali.

Isozwa ry’iyi mikino, ryahuriranye n’itariki ya 1 Gicurasi, ahasanzwe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, aho ibirori byo kuwizihiza byabereye muri Kigali Special Economical Zone, ahanatangiwe ibihembo byatwawe n’amakipe mu mikino itandukanye.

Minisitiri w'intebe Murekezi Anastase yifurije abanyamakuru umunsi mwiza w'abakoziMinisitiri w’intebe Murekezi Anastase yifurije abanyamakuru umunsi mwiza w’abakozi
Bugingo Emmanuel Diregiteri muri Minispoc na we yari mu baje mu biroriBugingo Emmanuel Diregiteri muri Minispoc na we yari mu baje mu birori
Inganzo Ngari!Inganzo Ngari!

Mu ijambo rye,Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yavuze ko hari intambwe igaragara leta y’u Rwanda imaze gukora mu guteza imbere umurimo n’abakozi, ari na ko yifuriza umunsi mwiza ku bakozi bose barimo abanyamakuru n’abakozi bo mu ngo.

Uyu muhango ukaba washojwe no gutanga ibihembo ku makipe yagiye yitwara neza mu marushanwa yari yatangijwe muri Gashyantare yitiriwe umunsi w’umurimo.
Muri rusange, aya marushanwa akaba yari mu byiciro bitatu, icyiciro cy’abakina ku giti cyabo, imikino ihuza ibigo bifite abakozi batarenga 90 ndetse n’icyiciro nyamukuru ari cyo cy’abafite abakozi barenga 90.

Muri iki cyiciro gikomeye cy’ibigo bifite abakozi barenga 90, Banki ya Kigali ni yo yaje kwegukana igikombe mu mupira w’amaguru, itsinze kuri uyu wa mbere Minisiteri y’ingabo z’igihugu, Minadef, kuri penaliti 5-4 nyuma yaho amakipe yombi anganyirije igitego 1-1.

BK byasabye gutegereza umunota wanyuma ngo yishyure igitego yari yatsinzwe, yari yageze ku mukino wanyuma nyuma yo kuzamuka mu itsinda ari iya mbere, itsinda ryari rinarimo ikipe y’abanyamakuru b’imikino, AJSPOR, yaje ku mwanya wa kabiri, rikabamo I&M, GT Bank, Inyange na BARO ihuza abavocats.

MINADEF yambaye umukara yari yabanje kugora BK bigaragaraMINADEF yambaye umukara yari yabanje kugora BK bigaragara
BK yishimira igitego cyo kwishyura ku munota wanyumaBK yishimira igitego cyo kwishyura ku munota wanyuma
Abanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n'imipira ya penalitiAbanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n’imipira ya penaliti
Abanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n'imipira ya penalitiAbanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n’imipira ya penaliti
Abanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n'imipira ya penalitiAbanyezamu bakoresheje ibishoboka byose ngo batagira aho bahurira n’imipira ya penaliti
BK yegukanye intsinzi yiyushye akuyaBK yegukanye intsinzi yiyushye akuya

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’umuco na siporo yo yahatanaga muri Volleyball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 90, aho yegukanye igikombe itsinze ku mukino wanyuma Rwanda Housing Authority.

Dore uko ibihembo byatanzwe

Koga

  • Nyirumuringa Christian-UR

Biyari

  • Ndatimana Sylvain-WASAC

Igisoro

  • Bushayija Yassin- WASAC

Tennis

  • Rurangirwa Aaron

Gusiganwa metero 400

  • Mugiramfura Eric- Rwanda Housing Authority

Gusiganwa metero 100

  • Rutembesa- WASAC

Ibigo bifite abakozi bari munsi ya 90:

Football

  1. Rwanda Housing Authority
  2. CSP

Volleyball- Abagabo

  1. MINISPOC
  2. Rwanda Housing Authority

Volleyball- Abagore

  1. Rwanda Revenue Authority
  2. WASAC

Basketball-Abagabo

  1. Rwanda Housing Authority
  2. RTT

Basketball- Abagore

  1. REG
  2. RSSB

Ibigo bifite abakozi barenga 90

Volleyball

  1. MINADEF
  2. WASAC

Basketball

  1. BK
  2. IPRC Kigali

Football

  1. BK
  2. MINADEF

BK yanegukanye igikombe muri BasketballBK yanegukanye igikombe muri Basketball
REG yifatanyije na Minisitiri Uwacu kwishimira igikombe cya BasketballREG yifatanyije na Minisitiri Uwacu kwishimira igikombe cya Basketball
MinispocMinispoc

m Kuya 2-05-2017 saa 07:45'

ntawo mu bigo bifite abakozi bari munsi ya 90. icyabaye icya 2 ntabwo ari CSP ahubwo ni CESB: Capacity Development and Employment Services Board. mukosore

Musesenguzi Kuya 1-05-2017 saa 15:32'

Nyamara ibara ry’ubururu ritwara ibikombe.
Abantu bashatse ibara ry’umukara barireka!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)