RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
#CarFreeDay: Ubwitabire burayingayinga abantu 4000, ab’icyitegererezo baragororerwa
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Siporo rusange yiswe Car Free Day itegurwa n’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo igeze ku bwitabire bw’abantu bayingayinga ibihumbi bine (4000), ndetse ab’Indashyikirwa cyangwa icyitegererezo baragororerwa, uyu munsi hakaba hari hatahiwe ibyiciro bidasanzwe.

Bamwe babyita ‘kugabanya ibinure’, abandi bakavuga ko ari iby’abahaze, ndetse bakabiha n’izindi nyito zigamije gukerensa no guca intege ababyitabira, ariko nyamara ngo abatazi uburyo binurira n’icyo bimarira umubiri ni bo babisebya bya gishenzi.

Nyuma yo gusanga Siporo ari inyunganizi nziza mu kwirinda indwara zitandura kandi bikanafasha mu mibereho myiza, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bategura siporo rusange iba mu gitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Abitabira #Car Free Day bamaze kugera mu 4000 barimo abana abasore n'inkumi n'abasheshe akanguheAbitabira #Car Free Day bamaze kugera mu 4000 barimo abana abasore n’inkumi n’abasheshe akanguhe

Byatangiye byitabirwa n’abayobozi mu nzego za Leza, abikorera n’abo mu miryango itari iya Leta, bityo ugasanga abaturage bitabira ku rugero ruciriritse, ariko kuri uyu wa 4 Kamena, iyo siporo yitabiriwe n’abayingayinga 4000 dukurikije imibare Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie yatangarije RuhagoYacu.

Muhongerwa yagize ati “Uyu munsi Car Free day yitabiriwe cyane, twashyizemo imbaraga mu bukangurambaga mu turere twose, abavuye muri Gasabo bageraga mu 1500 hagati y’abo na 2000, Nyarugenge bageraga mu 1300, Kicukiro na bo bari nka 1100.”

Yakomeje asobanura ko iyo mbaga yakoraniye muri parikingi y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), mu gahunda ya siporo bisanzwe ariko bikaba uruhurirane no gusoza icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwirinda indwara zitandura (NCDs).

Ab’Icyitegererezo bagororewe

Iteka muri Car Free Day, abitwaye neza kurusha abandi baragororerwa, ariko kuri uyu wa 4 Kamena byari ibidasanzwe kuko noneho hahembwe ab’icyitegererezo mu cyiciro cy’abaturage batazwiho gukunda siporo n’abandi batabona uburyo buboroheye bwo kuyikora.

Aha ni ho hatoranyijwe abantu batandatu, barimo batanu mu basheshe akanguhe n’umwe wo mu bafite ubumuga, bakaba bahawe Impamyabushobozi z’ishimwe (Certificat de Remerciement) ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye by’uruganda ‘Sulfo’.

Mukarutabana Margarita biga “Mère Maggy” w’imyaka 66 yahembewe kuba yabaye umwe mu basheshe akanguhe b’icyitegererezo, uyu akaba byanakekwaga ko ari we mukuru kurusha abandi bose bari bitabiriye Car Free day kuri uyu wa 4 Kamena.

Mere Maggy ngo ni na Miss Nyarugenge, akaba yaratowe kubera igikorwa cy'indashyikirwa akora cyo kurerera abagore bo muri VUPMere Maggy ngo ni na Miss Nyarugenge, akaba yaratowe kubera igikorwa cy’indashyikirwa akora cyo kurerera abagore bo muri VUP

Aganira na RuhagoYacu, yatangaje ko aza muri siporo aturutse i Nyamirambo akagera ku Kimihurura (kuri RRA) kandi agataha n’amaguru, icyakora ngo ni ibintu amenyereye, akaba yarabitangiriye kuri ‘Mucaka’ yo mu itorero yagiyemo mu 2007.

Mère Maggy yagize ati “Jye nabigize nk’umwuga ngamije kurwanya gusaza imburagihe. Natangiye gukora siporo cyane cyane mu 2007 tujya muri mucaka (siporo ya mugitondo) mu ntore za mbere z’igihugu, kandi sinigeze ncika integer na rimwe.”

Yakomeje avuga ko Siporo atari iy’abakiri bato gusa cyangwa abari ku rwego runaka mu bukungu, kuko abakene n’abakire bose bifuza kugira ubuzima buzira umuze.

Icyakora umubare munini ni urubyirukoIcyakora umubare munini ni urubyiruko

Batangira biruka mu muhanda bagasoza bakora imyitozo ngororangingoBatangira biruka mu muhanda bagasoza bakora imyitozo ngororangingo

Abadashoboye kwiruka bakora urugendo rw'amaguruAbadashoboye kwiruka bakora urugendo rw’amaguru

Abashoboye kunyonga igare na bo hari igice cy'umuhanda baba bageneweAbashoboye kunyonga igare na bo hari igice cy’umuhanda baba bagenewe

Bamwe ngo iwabo siporo ni nk'umuco ariko amahirwe ahabwa abanyakigali, ngo iwabo ntabwo ahabaBamwe ngo iwabo siporo ni nk’umuco ariko amahirwe ahabwa abanyakigali, ngo iwabo ntabwo ahaba

Bagirwa inama yo kujya baza muri siporo bambaye imyambaro yabugenewe ariko n'abatayifite ntabwo bahezwaBagirwa inama yo kujya baza muri siporo bambaye imyambaro yabugenewe ariko n’abatayifite ntabwo bahezwa

Siporo ntabwo igira imyaka ntarengwaSiporo ntabwo igira imyaka ntarengwa

Abasoje bamwe bahita bitahira n'amaguruAbasoje bamwe bahita bitahira n’amaguru

Abitabiriye Car Free Day ababishatse bahita bipimisha indwara zitandura nk'umutima, umwijima n'izindiAbitabiriye Car Free Day ababishatse bahita bipimisha indwara zitandura nk’umutima, umwijima n’izindi

Bamwe usanga ari akanya mboneka rimwe baba babonye ka siporoBamwe usanga ari akanya mboneka rimwe baba babonye ka siporo

Kubera ubusitani bwiza bw'ahakorerwa car Free Day hari abahita babubyaza umusaruro bakungurana ibitekerezoKubera ubusitani bwiza bw’ahakorerwa car Free Day hari abahita babubyaza umusaruro bakungurana ibitekerezo

Kimwe mu bigaragaza ko umuntu yakoze bihagije ni umunaniro aba afite mu masoKimwe mu bigaragaza ko umuntu yakoze bihagije ni umunaniro aba afite mu maso

Ababishatse bahita bisuzumisha indwara zitandukanye ndetse n'ubwandu bw'agakoko gatera sida, kandi bikorerwa ubuntuAbabishatse bahita bisuzumisha indwara zitandukanye ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera sida, kandi bikorerwa ubuntu

Ahandi kwisuzumisha birakosha, ariko abitabiriye Car Free Day ababishatse basuzumirwa ubuntuAhandi kwisuzumisha birakosha, ariko abitabiriye Car Free Day ababishatse basuzumirwa ubuntu

Hasuzumwa indwara zitandura nk'Umwijima, Umutima, amaso n'izindiHasuzumwa indwara zitandura nk’Umwijima, Umutima, amaso n’izindi

Indashyikirwa baragororerwaIndashyikirwa baragororerwa

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Muhongerwa ahemba Umusaza wabaye indashyikirwaUmuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa ahemba Umusaza wabaye indashyikirwa

Yanahawe Impamyabushobozi y'ishimweYanahawe Impamyabushobozi y’ishimwe

Mere Maggy ngo siporo ni umwuga kuri weMere Maggy ngo siporo ni umwuga kuri we

Mere Maggy mu ifoto y'urwibutso na Visi Meya w'Umujyi wa KigaliMere Maggy mu ifoto y’urwibutso na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)