RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:52'  -  Peace Cup ½: APR na Rayon Sports zizabanza hanze  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 26:27'  -  Ndatimana Robert mu nzira zerekeza muri Bugesera  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 24:52'  -  Amagaju FC yasezereye AS Kigali akora amateka mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 22:34'  -  Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali  |  Yanditswe kuya 22-06-2017 saa 21:03'  -  Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti
Dore ibyo bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bashingiraho bashyigikira ko De Gaulle yahabwa indi manda
Print Comments: 37 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle aherutse guhishurira bamwe mu nkoramutima ze ko azongera akiyamamariza kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere.

Uyu mugabo ari mu bayobozi ba Siporo bazwi cyane mu Rwanda muri iyi myaka, ahanini atari ukubera kuyobora FERWAFA gusa, ahubwo kubera bimwe mu byemezo bitavuzweho rumwe yagiye afata kuva yaza ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri Mutarama 2014.

Hashize iminsi benshi basaba ko De Gaulle atagomba kongera kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamushinja ko ntacyo yawugejejeho, bagasaba ko hakagiyeho undi ushobora gukora ibirenze ibyo uyu muyobozi yakoze.

RuhagoYacu yaraperereje imenya ko bamwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bashyigikiye Nzamwita Vincent De Gaulle, ndetse ko bavuga ko yakoze byinshi bihagije bikwiye kongera kumuha amahirwe yo kuyobora FERWAFA.

RuhagoYacu yaganiriye na bamwe muri abo bayobozi b’amakipe atandukanye, ibabaza mu bihe bitandukanye icyo bashingiraho bavuga ko Nzamwita Vincent De Gaulle akwiye kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri mbere.

Abaganiriye na RuhagoYacu ni Dukuzimana Antoine, umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC bivugwa ko ari we wa mbere ushyigikiye uyu muyobozi, Alexis Nshimiyimana ukurikirana ibikorwa bya Miroplast FC na Ngendahayo Vedaste uyobora United Stars FC.

Aba bayobozi bose RuhagoYacu yababajije mu bihe bitandukanye, hakaba hari byinshi bagiye bahuriraho.

Ibintu 10, Dukuzimana Antoine, agenderaho avuga ko Nzamwita akwiye kongera kwiyamamaza:

JPEG - 348.2 kb
Dukuzimana Antoine, umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC
  • 1. Yumvikana n’abanyamuryango
  • 2. Kuri manda ye ya mbere yafashije kwihutisha ibyangombwa by’abakinnyi n’amakipe.
  • 3. Yaboneye abanyamuryango abaterankunga
  • 4. Havuguruwe amategeko agendanye n’imyunvire y’abanyamuryango
  • 5. Yashyizeho ubwisanzure mu banyamuryango
  • 6. Yazamuye imyunvire mu gukinisha abana b’abanyarwanda
  • 7. Yazanye ivuriro rifasha abanyamupira
  • 8. Umushinga wo kubaka ibibuga uri hafi gushyirwa mu bikorwa
  • 9. Yazamuye urwego rw’abatoza n’abasifuzi
  • 10. Hotel izafasha abanyamupira kwisanzura cyane cyane abakina mw’ikipe yigihugu.

Ibyo Ngendahayo Vedaste uyobora United Stars agenderaho, abona ko Nzamwita akwiye indi mandat:

JPEG - 105.6 kb
Ngendahayo Vedaste, umuyobozi wa United Stars
  • 1. Ubushobozi bw’amakipe bwariyongereye mu bukungu haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Ibyo rero byatumye na competition (Guhangana) izamuka nk’iwacu muri D2 ubu abana benshi barakina kandi ubona bafite imbaraga.
  • 2. Hoteli izatwara akayabo ka miliyoni 4 z’amadorali y’amanyamerika nta nguzanyo ya banki.
  • 3. Umubano wa federatiyo n’abandi wariyongereye cyane kugera n’aho umusaruro byabyaye muwuzi. Ejo bundi hari gukorwa inyigo mu gihugu hagatangira kubakwa ibibuga.
  • 4. Kuri ibi bibuga hakozwe ubuvugizi kwa nyakubahwa HE (Perezida wa Repubilika) ubu leta irawuzi.
  • 5. Ibibuga 5 bishya mu Bugesera , Ngoma, Nyagatare, Nyamagabe ngirango na Gicumbi bigiye gukorwa, hari n’ibindi byinshi yakoze, birimo kuvuza abakinnyi.

Yongeyeho ati, Ku buyobozi bwa Afande Kazura, ndacyeka cg undi ntibuka neza,babajije Perezida wa Repubulika ku mupira w’u Rwanda, aravuga "narafashije, ntako ntagize,... I got fed up".

Ejo bundi muri convention center Perezida yavuga ku mupira yagize ati, "umupira w’amaguru naragerageje ngeze aho… gusa ntabwo ndaheba. "

Kubera iki ataraheba? Kubera ko atangiye kubona impinduka ziganisha umupira heza.

Nshimiyimana Alexis wa Miroplast:

JPEG - 106.4 kb
Nshimiyimana Alexis wa Miroplast
  • 1. Kwishyura imyenda isaga miliyoni 260 z’amafaranga y’u Rwanda kuko basanze FERWAFA ifite umwenda wasaga miliyoni 300 none ubu hasigaye miliyoni 40 zonyine.
  • 2. Nubwo atariwe wasabye CHAN niwe wayakiriye kandi imigendekere myiza yayo niwe tuyikesha
  • 3. Ubu shampiyona ifite ingengo y’imali igera kuri miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyoni 160 Frw.
  • 4.Agaciro k’igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere ivuye kuri miliyoni 5, igeze kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda
  • 5. Icyiciro cya kabiri cyavuye ku nkunga ya ballons gusa nazo zitari zihagije igera kuri 3 millions nibura buri mwaka
  • 6. Politiki yo kugabanya abanyamahanga muri football bitanga icyizere cyejo gishingiye kuguha abana b’abanyarwanda umwanya wo gukina ndetse bikanazamura ubukungu bwabo n’imiryango yabo yewe n’igihugu muri rusange aho guhemba umurengera abanyamahanga bayitwarira iwabo.
  • 7. Hotel y’inyenyeri 4 iri kubakwa ku nkunga ya fifa ( 70%) ndetse hakaba hari icyizere cyo kuzuza iyi hotel Ferwafa idafashe umwenda muri banki kubera inkunga yo kuzuza iyi hotel 30% izava muri maroc tubikesha imibanire myiza y’umuyobozi wa Ferwafa
  • 8. Clinique medical yubatswe kuri Ferwafa ifasha abakinnyi bagize imvune zikomeye gukora rehabilitation et musculation twizera ko mu minsi ya vuba izaba igeze ku rwego rwo hejuru naboherezwaga kuvuzwa hanze ntibibe bikiri ngombwa dore ko ibyinshi mu bikoresho bikenewe byamaze kuboneka
  • 9. Muri iyi mandat kd havujwe abakinnyi benshi bagiye bagira imvune zikomeye bakabaye barahagaritse no gukina ruhago... abenshi murabizi bavuzwaga muri Maroc kubera amasezerano y’ubufanye dukesha De Gaulle.
  • 10. Umushinga wo gukwirakwiza ibibuga bya synthetic bigezweho mu turere warakozwe kandi Maroc yemera kuwushyira mu bikorwa nk’umwenda kubera ubufatanye akarere kakazajya kishyura buhoro buhoro. .. maroc igatanga garantie 100%

- Alexis yakomeje abwira RuhagoYacu ati;

  • 11. Bwa mbere mu mateka abanyarwanda basaga 10 bahawe impamyabumenyi mubyo gutoza zo ku rwego rwo hejuru Muri Afrika... (Licence A- CAF)
  • 12. Iyi mandat kandi niyo yagerageje kuzamura umupira w’abagore, bigera naho amakipe yabo ahabwa ubunyamuryango bityo ahabwa umwanya n’ijambo mu nteko rusange.

Amatora y’umuyobozi mushya wa FERWAFA ateganyijwe tariki 19 Kanama, 2017.

Ukuri Kuraryana Kuya 2-06-2017 saa 11:38'

De Gaule Kongera Gutorwa ??? Imana Ibyumve Itabare.

Vito Kuya 1-06-2017 saa 15:03'

Ko batavuga se umwanya agejejeho amavubi kuri classement ya fifa?! ahaa, baracinya inkoro!

Elie Kuya 1-06-2017 saa 11:56'

iyi mandat yagerageje kuzamura umupira w’abagore.....................kugera naho ikipe y’igihugu ................urasekeje peee!!!!

Chris Kuya 1-06-2017 saa 09:58'

Ariko kuki mutabona ibyiza umuntu yakoze mugahera mukuvuga ngo yaravuze ngo umutekano ntimuzi ko kora ndebe iruta vuga numve? Murebe bikorwa mureke amagambo.... uyu mugabo akwiye mandata.

Jacques Kuya 1-06-2017 saa 09:54'

Ariko burya degaulle bamushinza ibyi kuvuga gusa kumbi afite ibikorwa bingana gutya? Ndemeranya naba bagabo ko akwiye indi mandat akarushaho gukomeza ibi bikorwa byiza.

Jimmy Kuya 1-06-2017 saa 09:50'

Njye ndabona aba bagabo bafite ukuri ahubwo numvaga abantu bavuga degaulle nabi none yakoze ibi bintu byose! Yewe nakomeze ayobore nibyo atakoze azabigeraho....

Karemera Kuya 1-06-2017 saa 08:40'

Ariko jye hari ibintu binsetsa ese ubundi ko urwanda rwamanutse rukagera kumwanya wa 68 ko ntawashimye ariko ngo barebe aho rugeze ubu mukirengagiza ko namwe arimwe mwarumanuye kunduru zanyu mushyire umupira hasi abazi kuwukina bawukine namwe mufane umupira utere imbere kuko icyo muzi nukuvuga gusa

Cyrille Kuya 1-06-2017 saa 07:57'

Icyo buri wese yakwibaza, niba hakenewe impinduka irazanwa nande? uravugako uje kugeza football kuri byinshi, club uyoboye yo wayigejeje kuki? Mu bavugaho kuziyamamaza nibura uretse MURENZI Abdallah, tuzi ibyo yagejeje kuri club yayoboraga naho ubundi bitabaye ibyo, Degaule yakomeza.

Cyrille Kuya 1-06-2017 saa 07:40'

Ubundi uretse abenshi mu banyamakuru usanga ari negationnistes, mbere ya byose, byanze bikunze wagombye kwemera ko hari ibyiza byakozwe, n’ ubwo hari n’ amakosa yakozwe; udakosa aba adakora, amakosa yakozwe yakosorwa.

kamanzi Kuya 31-05-2017 saa 19:27'

This man is a disgrace!

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)