RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Etincelles yitabiriye igikombe cy’amahoro abayobozi batabishaka.
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza wa Etincelles Fc, Ruremesha Emmanuel aravuga ko hari bamwe mu bayobozi b’ikipe atoza batigeze bifuza ko iyi kipe yakwitabira amarushanwa y’igikombe cy’amahoro.

Ruremesha avuga ko kugera muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, uruhare runini ari urw’abakinnyi kuko komite isa nk’aho idashyiramo imbaraga nyinshi, kuko bajya gukina nta n’umwiherero bakoze.

Ati’’ ntabwo ari ukubeshya kuko nibyo, hari n’abifuzaga ko tudakina iki gikombe, ariko kubera agaciro igikombe gifite tuza kujyamo, urebye navuga ko ari abakinnyi ubwabo basa nk’aho bari gushyiramo imbaraga cyane muri iki gikombe cy’amahoro, kuruta abayobozi’’ Ruremesha asubiza ikibazo cy’amakuru yavugaga ko hari bamwe mu bayobozi ba Etincelles Fc batashakaga ko yitabira imkino y’igikombe cy’amahoro.

Ruremesha Emmanuel arashinja abayobozi kutamushyigikira mu gikombe cy'amahoroRuremesha Emmanuel arashinja abayobozi kutamushyigikira mu gikombe cy’amahoro

Ikibazo nyamukuru ni amikoro ngo ari kugenda aba make kuko umwaka w’imikino uri kugenda ugana ku musozo, ndetse kikaba kitarakemuka.

Ruremesha avuga ko abakinnyi bari gushyiramo imbaraga kugirango wenda bazongererwe amasezerano (abayarangije) cyangwa andi makipe abashime, ariko uburyo bateguramo imikino budashimishije, nko kujya gukina i Kirehe bahagurutse uwo munsi kandi ari kure, bakajya i Rusizi inshuro ebyiri zikurikiranya (muri shampiyona no mu gikombe cy’amahoro).

Etincelles Fc igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, umukino ubanza yanganyije na Espoir Fc igitego kimwe kuri kimwe, mu mukino wabereye kuri stade Umuganda kuwa kane taliki ya 10 Gicurasi.

Umukino wo kwihsyura uzabera i Rusizi ku cyumweru taliki ya 14.

Ruremesha Emmanuel aravuga ko we n’abasore be bafite gahunda yo kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro, wenda abayobozi bageraho bagashyiramo imbaraga zabo.

Ikibazo cy’amakipe yanga cyangwa akitabira mu buryo bwo kurangiza umuhango w’igikombe cy’amahoro, gikomeje kumvikana mu makipe menshi kuko hari n’akina adashaka gukomeza ahubwo yifuza ko yahita asezererwa ntatakaze amafaranga menshi, kubera ko nta mafaranga ari muri iri rushanwa afasha amakipe kuryitabira.

GIKUNDIRO Kuya 12-05-2017 saa 17:46'

RUREMESHA N’ABAKINNYI BACU NIMWIHANGANE MUKOMERE TWE ABAKUNZI BA ETINCELLES TUBARI INYUMA KANDI NTITUZABARENGANYA AHO MUTSINDWA HOSE TUZI KO KUVA KERA EQUIPE YACU ITAJYA IGIRA ABAYOBOZI!,NI IMANA IJYA IBANA NA ETINCELLES NAHO KUBYIFUZO BY’ABAYOBOZI NTIBIFUZA KO YABONEKA NO MUCYOCIRO CYA 2!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)