RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
FERWAFA ikwiye kwigira kuri Mukura- Kayitare
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umuyobozi wa tekinike mu ikipe ya Mukura Victory Sports; Kayitare Leon Pierre asanga FERWAFA ikwiye kwigira ku rugero yahawe na Mukura Victory Sports igatangiza irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Kayitare Leon Pierre yahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Mukura Victory Sports mbere no mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse aza no kurokoka aya mahano yagwiriye u Rwanda.

"Amakipe atandukanye yagiye atakaza abakinnyi; atakaza n’abakunzi birumvikana. Za Rayon Sports zirabafite, za Kiyovu zirabafite benshi, amakipe yose muri rusange afite abantu bazize jenoside, ari abakunzi, ari abakinnyi n’abasportifs muri rusange. Ariyo mpamvu mvuga, si no muri football gusa mvuga muri siporo muri rusange, muri Volleyball, muri Basketball n’ahandi. Ni yo mpamvu mbona mu mupira w’amaguru izindi discipline zaduhize, zigashyiraho igikombe cyo kwibuka, uyu munsi igikombe cyo kwibuka mu mupira w’amaguru kikaba kitarashyirwaho, cyaratekerejwe n’ikipe ya Mukura Victory Sports gusa hanyuma nayo n’ubwo yagiterekeje ntabwo yigeze ibona ubufasha na FERWAFA wenda ihere kuri icyo cyatekerejwe na Mukura, ariko nayo igende igere kuba nayo yagitekereza ubwayo. Ntabwo ahandi babikora ngo muri football ariho binanirana. Ibyo Mukura yakoze kwari nko gusembura, rwari nk’urugero ntabwo niyumvisha impamvu n’uyu munsi FERWAFA itarafata izo nshingano."
- Kayitare Leon Pierre aganira na Ruhagoyacu.

Kayitare Leon Pierre ni DTN muri Mukura VSKayitare Leon Pierre ni DTN muri Mukura VS

Hari icyo Mukura Victory Sports isaba FERWAFA na Minisiteri y’umuco na siporo muri iki gikorwa bategura

"Icyo dusaba ni uko badushyigikira igihe twariteguye, tubonye uburyo bwo kuritegura, ariko icyo tunasaba ni uko na FERWAFA ubwayo yashyiraho iryo rushanwa ryo kwibuka kuko abakunzi, abakinnyi bazize jenoside nabo ni benshi. Nk’uko izindi discipline zabikoze, na FERWAFA yabikora ntabwo ari ikintu cyatwara igihe kinini cyangwa amikoro arenze, ariko ntekereza ko ari ukubishyiramo ubushake, bakabishyira mu bikorwa."

"Tuzi za Memorial Gisembe, tuzi za memorial Rutsindura, ... ayo yose ni amarushanwa yiswe gutyo hagamijwe kwibuka abatutsi bazize jenoside b’abasportif muri izo discipline. Ntabwo rero muri football ari twe twasigara inyuma. Nkaba numva rero nakongera gusaba FERWAFA ko yakongera ikareba mu bushobozi bwayo, igashiramo ubushake hakaba habaho iryo rushanwa ryo kwibuka aba-footballeurs, abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bazize jenoside."

Mukura VS iri mu makipe yakozweho cyane na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994Mukura VS iri mu makipe yakozweho cyane na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994

Ikipe ya Mukura Victory Sports ikaba ikunze gutegura igikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bayo bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa kiba buri mwaka mu gihe kugeza ubu nta gahunda ihamye itegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ngo hibukwe inzirakarengane zabuze ubuzima muri Mata 1994.

steve Kuya 13-04-2017 saa 20:56'

Nigitekerezo cyiza gusa njye mbona Ferwafa ibikora ahubwo uwo muyobozi wagira ngo ntaba mu rwanda nonese ntiyibuka irushanwa ryajemo Kenya iyobowe na Victor Wanyama nka captain agikina muri Southmpton tukanganya 1-1 umwaka ushize ahubwo MINISPOC niyo yabitegura hakazamo amakipe y’ibihugu byo mukarere ka EAC


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)