RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:54'  -  Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera  |  Yanditswe kuya 24-04-2017 saa 20:13'  -  Amafoto 15 yiganjemo ay’agahinda yaranze imikino mu cyumweru gishize  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 26:11'  -  Rivers United bambwiye ko nitwaye neza, bansaba ko nazerekezayo- Nshuti Savio  |  Yanditswe kuya 23-04-2017 saa 21:16'  -  Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu  |  Yanditswe kuya 20-04-2017 saa 19:18'  -  Masudi Djuma yahishuye icyatumye adakinisha Shassir ku mukino wa Rivers
Ferwafa mu bibazo n’amakipe nyuma yo gufata amafaranga ya AZAM ikayashyira ku mufuka
Print Comments: 20 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere ari gutabaza nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryanze nkana kuyaha amafaranga basanzwe bagenerwa na AZAM, kandi uyu mufatanyabikorwa amaze igihe yarayatanze.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko nyuma yo kwakira aya mafaranga, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahisemo kuyaha amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu rwego rwo gutegura neza amatora ari imbere, mu gihe amakipe amwe yo mu cyiciro cya mbere akekwaho kuba yakwivumbura na yo yayahawe, maze ayandi amaso akaba aheze mu kirere agitegereje.

Amafaranga ya AZAM yagombaga ku ikubitiro gufasha amakipe Amafaranga ya AZAM yagombaga ku ikubitiro gufasha amakipe

Binyuze mu mubano mwiza w’umunyamabanga w’iyi kipe hamwe na Ferwafa, Gicumbi ni yo yabimburiye ayandi mu guhabwa aya mafaranga, Pépinière yigeze kwikura muri shampiyona na yo ikurikizwaho, Bugesera iza guhabwa aya mafaranga ndetse na Rayon Sports mu rwego rwo kunoza umubano wa Ferwafa n’iyi kipe.

Andi makipe 10 asigaye akaba amaze ukwezi kurenga ategereje amafaranga agenerwa ubundi na AZAM, gusa magingo aya akaba atari yabageraho. Umwe mu bayobozi baganiriye na Ruhagoyacu utashatse kwivuga izina, yadutangarije ko hari amakuru afite ko aya mafaranga ubuyobozi bwa Ferwafa bwaba bubanza kuyacuruza mbere yo kuyaha amakipe.

Yagize ati: “Turabizi ko amafaranga aza kare, iyo batayishimishijemo bayakoresha ibidakwiye, bayashora mu bucuruzi kugira ngo abanze yunguke. Amakipe ni twe tubigenderamo”.

Ikipe ya Kiyovu Sports, ni yo yabimburiye izindi kwandikira Ferwafa iyibaza iherezo ry’amafaranga ya AZAM ndetse yongeraho ko niba byakunda baba babagurije kuko bakeneye amafaranga, ni nyuma yo kumenya amakuru y’uko aya mafaranga yatanzwe agahabwa bamwe.

Kiyovu Sports yabimburiye ayandi makipe kwandikira FerwafaKiyovu Sports yabimburiye ayandi makipe kwandikira Ferwafa

Ubwo twavugishaga umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper, yadutangarije ko na we agitegereje raporo y’abashinzwe iby’imari ngo bamenye ikibazo cyabaye niba koko aya mafaranga yaba yaraje ntatangwe.

Ku ruhande rwa AZAM, ubwo Ruhagoyacu yabahamagaragaga, birinze kugira byinshi bavuga gusa bavuga ko uruhande rwabo barangije gutanga amafaranga muri Ferwafa, ko ibisagaye(igihe yaziye, impamvu Ferwafa itayahaye amakipe), byabazwa abo mu nzu iyobora umupira w’amaguru.

Ntabwo ari ubwa mbere amafaranga ya AZAM ateza ikibazo muri Ferwafa, dore ko ubwo hatangwaga ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka ushize, AZAM yageneye ibihumbi 500 kuri buri mukinnyi muri babiri bari batsinze ibitego byinshi kurusha abandi, gusa bikaza kurangira aba batunguwe no kugera kuri Ferwafa bagahabwa buri umwe ibihumbi 250, ikintu cyateje ibibazo mu mupira w’amaguru.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Ferwafa na AZAM bashyize umukono ku masezerano yo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku mafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 700 azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu. Uretse umwaka wa mbere hatanzwe miliyoni 256 z’amanyarwanda, indi myaka harimo n’uyu turimo AZAM iha Ferwafa ibihumbi 500 by’amadorali(415 000 000Frw).

Uretse amafaranga azatangwa nyuma bitewe n’ imyanya amakipe yarangijeho, buri kipe yo mu cyiciro cya mbere ubusanzwe iba igenewe miliyoni 10 zitangwa mu byiciro bibiri, eshanu zitangwa shampiyona igiye gutangira n’eshanu zitangwa imikino yo kwishyura igiye gutangira. Igice kinini gisigaye cy’amafaranga ya AZAM kikaba gikoreshwa mu buyobozi bwa Ferwafa.

Ferwafa iratungwa agatoki gukoresha nabi amafaranga ya AZAMFerwafa iratungwa agatoki gukoresha nabi amafaranga ya AZAM

bahati Kuya 31-03-2017 saa 19:52'

nkumuyobozi ashobora kubikora kunyungu za fete aga,ariko nashake byibuze uburyo yasoza manda hari inkuru nziza imwanditsweho niba hari uwigeze ayisoma andangire

Aimable kwizera Kuya 31-03-2017 saa 11:31'

Mukomere ! Ariko ko ubu ibi bizarangira ryari kweli ? iyi ferwafa ibereyeho gutungwa n ama equipe , cg ama equipe agomba gutungwa na ferwafa ? nge , birambabaza cyane ubu koko turaganahe ko mbona inda zabamwe ziruta inyungu rusange z abanyarwanda ! turajyahe igihe hakiri amarangamutima birakwiyeko ama equipe yacu yashyira hamwe , agaharanira uburenganzira bwabo. ikindi muzadukorere ubushakashatsi , kw itangwa ry icyangombwa cya ombarenga ava muri Kiyovu ajya I burayi kuko bivugwako degoule ariwe watanze ibarwa kandi Kiyovu itabizi ! Murakoze

knc Kuya 31-03-2017 saa 07:16'

umuririmbyi yararirimbye ngo"inda nini muyime amayira kuko yakugira inama mbi.!"ndumva mubo yabwiye n’abari muri iriya nzu barimo!

ndabarinze idi Kuya 30-03-2017 saa 21:51'

MBEGA DEGAULE WEEEE! !! UMUYOBOZI SE UCAMO IBICE ABO ASHINZWE AKABASUMBANYA KOKO EJO ABARAYO BAVUGA NGO DEGAULE WABO ATI BARANTUTSE, UBU C KOKO NKURIYA NGO NI BIRABAKORAHO WIBIGAMBO GUSA BAYAMUHAYE MBERE KUKI? AZAM ITERA INKUNGA CHAMPIONAT YOSE NOT SOME TEAMS, GUSA DEGAULE IBYO AKOREYE RUHAGO YACU AZABIBAZWE NA NYAGASANI, IGITUGU, RUSWA MUBUSIFUZI, GUHA IMYANYA ABATAYIKWIYE, GUTONESHA NO GUKANDAMIZA BAMWE, KWIKUBIRA NO KWIGWIZAHO AMAHERA ....... NONE NGO ARASHAKA KONGERA KWIYAMAMARIZA KUTUROHA BURUNDU MU RWABAYANGA. UMUNYARWANDA YUSE UMWANA WE NGO NZABANDORA UMUTURANYI WE ABYAYE UNDI WE AMWITA NZABAMBARIRWA.

Celestin Kuya 30-03-2017 saa 21:20'

Gutukana sibyiza ubwose iyo uvuze ngo umuntu yanditse amateshwa uba ushatse kuvuga iki? Kuki ubona ari amateshwa ukayatah igihe cyawe niyo utaba wemeranya nawe wakwituriza respect please

Celestin Kuya 30-03-2017 saa 21:19'

Gutukana sibyiza ubwose iyo uvuze ngo umuntu yanditse amateshwa uba ushatse kuvuga iki? Kuki ubona ari amateshwa ukayatah igihe cyawe niyo utaba wemeranya nawe wakwituriza respect please

Nsanzimana Sylve Kuya 30-03-2017 saa 21:11'

Ariko Wowe Alexandre Wagirango Degaule Niso.Ntugashyigikire Uwomunyamafuti Degaule Nabobakorana,birirwa babeshya ngo barateza umupira wamaguru imbere,kandi bawusenya. ubuse ayobewe ko amakipe yacu yirirwa ataka ubukene,adahembera igihe,rimwe narimwe bigatuma atsindwa.usibye apr police as kigali zitagira ibyobibazo.ubuse sunrise.abakinnyi ntibarigutaka uwayihase ayo mafaranga ntiyayifasha,kwitwaraneza, nomubyatumye ejo itsindwa nubukene burimo,za kiyovu ntiziri gutaka? nonese ayo mafaranga koyagenewe amakipe nibo yagenewe,bayahaye beneyo.uwo mugabo nabo bafatanije ntibazongere kwiyamamaza,ntacyo bamariye umupira wacu ahubo ni ibisahiranda gusa. kandi namwe bayobozi bamakipe nize reko mubonye isomo muzatore umuntu uzita kwiterambere ryu mupira wamaguru ahokwita kunyunguze bwite,

KGB Kuya 30-03-2017 saa 20:23'

Alexandre kankubaze kuvuga ukuri nugutumwa nkawe nguzabureba icyangombwa nukuvuga ibiriho suguhishira amakosa nkariya ubwose nkawe uwakwima ibyugenewe wakwishima njyewe ndisabira abomwiriyanzu nimba bazicyo igihugu gishaka ndumva bakwegura kuko kutuyoboza igitugu sibyodushaka mbese nyakubahwa nadusura tuzamugezeho ikibazo cya Nzabamwita kk mbona ariho bisigaye kugera kuko niwe udakunda amatiku ninawe ucyemura ibyananiranye rwose kugira igitugu nkicyuyu mugabo ntituzabyihanganira nadufashe agucyemrire ikibzo cyomuririyanzu turamwinginze

Bilal onze Kuya 30-03-2017 saa 17:36'

Sheria nimsumeno image nyuma nambele .kwa maana hiyo hela itolewe kwa utaratibu wakisheria bila wakina nani.
.Napongeza wale wote waliweza kutetea haki yawo na wengine. Bila kujali maslahi yawo ahsanti

Damien Kuya 30-03-2017 saa 17:27'

De Gaulle Hari Ibyo Yakoze Nukuri Byose Turabimushimira.Ariko Ntitwibagirweko Hari Nibindi Yari Yiyemeje Atakoze Gushyiraho Champion Yabana Batoya Icyo Ndakimunenga Rwose Yaragipfuye Hari Nibindi.None Barimwo Barakoresha Amafarang Bakabaye Bishyura Amakipe Ngo Barebeko Bakojyera Gutorwa Ntabwo Aribyo Rwose Ntabyo Bazabona Ariko! Jyewe Kbs Nakwamamaza Abdallah numugabo Winyangamugayo Kumutora Nukwiteganyiriza Kbs.Mureke Gukurikira Amafarang Mwubake Ruhago Ibereye Abanyarwanda Muri Rusajye.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag