RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 15:18'  -  Umutoza Okoko Godefroid, Umufana ukomeye wa Bull Dogg mu muziki  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 7:45'  -  Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
Gikundiro Forever yahaye inka inaremera Uwamahoro wabuze abavandimwe 12 muri Jenoside
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Gikundiro- Izina ntabwo rigarukira aho gusa. Biroroshye kubamenya, akaboko k’iburyo ku mutima, ak’ibumoso kazamuye, bararirimba ikipe bakunda batagereranya n’izindi zibaho ku isi, cyangwa se wenda zabayeho…. Birumvikana imipira yabo iba ifite ibara ry’ubururu ndetse yanditseho amagambo ari mu ibara ry’umweru, agira ati: Oooh Rayon!!!.

Ni abo nyine, ni abafana ba Rayon Sports bahuriye mu itsinda rya Gikundiro Forever, gusa si abafana nk’abandi.

Gikundiro Forever izwiho gukurikira Rayon Sports aho yakinnye hoseGikundiro Forever izwiho gukurikira Rayon Sports aho yakinnye hose

Uretse kuba barazanye iyo gahunda yo kuririmbira Rayon Sports mbere na nyuma ya buri mukino, aba ibyabo binarenga imbibi za stade ikipe bakunda yakiniyeho. Uzabumva mu bikorwa byo gusura ikipe nka hambere ikiba i Nyanza, kugurira amazi ikipe yabo, gutanga bonane, gusezera ku bakinnyi babo bagiye hanze, gutegura amakwe y’abakinnyi ba Rayon Sports n’ibindi n’ibindi. Gusa igitangaje, ni uko ibi bitagarukira ku cyita rusange cya Rayon Sports.

Yego ntabwo bigarukira kuri Rayon Sports, iyi Fan Club itamaze igihe kinini mu Rwanda, ihorana gahunda yo kwita ku bacitse ku icumu bakeneye ubufasha kurusha abandi, aho cyo kimwe n’abandi banyarwanda ibi babikora mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka. Nyuma y’uko umwaka ushize aba bari mu karere ka Gasabo kwita ku mukecuru wagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu Gikundiro Forever yari mu Ruhango kuremera Uwamahoro Marie Claire.

Ku myaka 40 y’amavuko, Uwamahoro Marie Claire utuye mu karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Kantama, ni we Gikundiro Forever yaje guhabwa n’ubuyobozi bw’akarere nk’umwe mu bakeneye ubufasha kurusha abandi. Uyu akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ikaza kumutwara abavandimwe 12 bose bavukanaga.

Forever yabanje kwakirwa na Mayor w'akarere ka RuhangoForever yabanje kwakirwa na Mayor w’akarere ka Ruhango
Gikundiro Forever hamwe n'abayobozi muri RuhangoGikundiro Forever hamwe n’abayobozi muri Ruhango
Abayobozi barimo uhagarariye Dasso mu karere(wabyambariye), Mayor w'akarere(wambaye ikositimu) na Executif w'umurenge(wambaye umupira n'isaha) hamwe n'ushinzwe urubyiruko mu karere(ubanza ibumoso)Abayobozi barimo uhagarariye Dasso mu karere(wabyambariye), Mayor w’akarere(wambaye ikositimu) na Executif w’umurenge(wambaye umupira n’isaha) hamwe n’ushinzwe urubyiruko mu karere(ubanza ibumoso)
Hano abo muri Forever bakataga icyondo cyo gushyira ku nzu ya Uwamahoro ubwo abandi bazitiraga urugo bakanubaka ikiraroHano abo muri Forever bakataga icyondo cyo gushyira ku nzu ya Uwamahoro ubwo abandi bazitiraga urugo bakanubaka ikiraro

Kuri uyu wa gatandatu itariki ya 6 Nzeri, ni bwo Forever yamusuraga aho yamuhaye Inka yo kuzorora, imushyira ibiribwa bitandukanye ndetse inamugenera ubwatsi bw’amezi atandatu mu gihe agitegereje ko ubwo yateye buzamera.

Hejuru y’ibi, uru rubyiruko rubumbiye muri Gikundiro Forever, rukaba rwubakiye Uwamahoro ikiraro cy’inka bamuhaye, bamuhomera inzu atuyemo ndetse banazitira urugo. Muri rusange, ibyo bikorwa bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi magana arindwi(700 000Frw).

Yaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois ndetse n’uw’umurenge wa Ruhango Nahayo Jean Marie, bombi bashimiye igikorwa y’urukundo Gikundiro Forever yagaragaje, basaba ko babera icyitegererezo urundi rubyiruko.

Uwamahoro Marie Claire we akaba yatangaje ko ntacyo yabona yavuga kubera byamurenze, asabira umugisha iyi Fan Club. Gikundiro Forever yo nyuma y’iki gikorwa, ikaba yahise igaruka i Kigali, aho kuri iki cyumweru nkuko bisanzwe iri buze kuba iri kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino Rayon Sports bakunda, iri buze kuba yakiriramo Kirehe, ari na ko ikomeje gutera intambwe igana ku gikombe cya cyenda cya shampiyona.

Forever yajyaga guca ibiti byo kuzitira urugo rwa UwamahoroForever yajyaga guca ibiti byo kuzitira urugo rwa Uwamahoro
Hano abo muri Forever bakataga icyondo cyo gushyira ku nzu ya Uwamahoro ubwo abandi bazitiraga urugo bakanubaka ikiraroHano abo muri Forever bakataga icyondo cyo gushyira ku nzu ya Uwamahoro ubwo abandi bazitiraga urugo bakanubaka ikiraro
Uwamahoro ashyikirizwa inka anahabwa ubwatsi bw'amezi atandatu mu gihe agitegereje ko ubwo yateye bukuraUwamahoro ashyikirizwa inka anahabwa ubwatsi bw’amezi atandatu mu gihe agitegereje ko ubwo yateye bukura
Mu nzira bava guca ibitiMu nzira bava guca ibiti
Uwamahoro ashimira Forever yamusuyeUwamahoro ashimira Forever yamusuye
Hatanze ubutumwa...Hatanze ubutumwa...
Nahayo Jean Marie uyobora umurenge wa Ruhango, yashimiye ForeverNahayo Jean Marie uyobora umurenge wa Ruhango, yashimiye Forever

gitinyiro Kuya 8-05-2017 saa 07:41'

Gikundiro forever mukomereze aho; mwakoze igikorwa kizima pe! natwe Abafana ba apr fc ndetse nabayandi ma kipe twagakwiye kubigiraho. Kdi felicitation ku gikombe mutwaye. you deserve it, mwaragikoreye 👠👠👠ðŸ‘

cyrille Kuya 8-05-2017 saa 00:27'

twese nkabafana tumere kimwe dufana dufasha

eric Kuya 7-05-2017 saa 20:09'

Bagize neza kbsa

Nsanzimana Kuya 7-05-2017 saa 19:53'

Igikona .Twe abareyo turangwa nurukundo,suwambere baremeye,sinu wanyuma.kandi bajya kumuremera ibyo kuba afana rayon sibyo bagendeyeho. bamuhawe nakarere karuhango nkumwe mubakeneye ubufasha.tugire umutina ufasha, ntugaheranywe nogufana rero ubwose weho uzafasha abafand APR bonyine.ntamutima ugira,ntukarobanure kubutoni.

Lourent Kuya 7-05-2017 saa 19:44'

Gikundiro turayemera nabanu babagabo pe

Mompa Kuya 7-05-2017 saa 17:17'

Igikona si ubwa mbere Foerever iremeye umuntu, buri mwaka irabikora kdi burya ntiremera abafana.

Igikona Kuya 7-05-2017 saa 16:35'

Mwabera mukoze agashya ariko ubanza arumureyo bafashije

pazo Kuya 7-05-2017 saa 16:02'

Bakoze igikorwa cyiza cyane nabo gushimirwa

pazo Kuya 7-05-2017 saa 15:56'

Mwiriwe neza, mwaduhaye livescore ya Rayon sports


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)