RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 30-04-2017 saa 21:34'  -  AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:35'  -  Ferwafa yemereye Gicumbi Fc kwakirira Rayon Sports Fc i Kigali  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 24:47'  -  Kiyovu Sports irahakana ko nta mafaranga yahawe yo kurwana no kutamanuka  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 20:30'  -  Stade nyinshi mu turere, kimwe mu bigenza abavuye mu ishyirahamwe rya Maroc  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 16:39'  -  " Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Ikiganiro kirambuye na Karekezi Olivier ku magambo y’umuyobozi wa FERWAFA
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma y’amagambo yo kwishongora Nzamwita De Gaule yavuze ku kipe yaserukiye u Rwanda mu mikino nyafurika muri 2004, benshi mu abari bagize iyi kipe, mu gahinda kenshi, bamusabye kubaha abayobozi bamubanjirije n’ibyo bagezeho, no guha agaciro abakinnyi batosa buri munsi umwenda w’ibara ry’igihugu bagamije guteza imbere u Rwanda muri uyu mukino.

Nzamwita De Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavugiye mu ruhame mu imurika ry’umutoza mushya w’amavubi, ko kuri we mu 2004 u Rwanda rutagiye i Tunis muri Tunisia mu gikombe k’ibihugu by’Afurika (CAN), kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga.

Umunyamakuru wa Ruhago Yacu, Thierry Francis Mbabane, akaba yegereye umwe mu bakinnye ayo marushanwa nka rutahizamu, Karekezi Olivier, bagira icyo babiganiraho.

Thierry Francis Mbabane (TFM): Nkawe wakinnye umupira w’amaguru, iyo wumvise umuntu wo ku rwego nka ruriya rw’ubuyobozi avuga ku ikipe y’igihugu amagambo nk’ariya, warayikinnyemo, uzi icyuya wabize kugira ngo igihugu kijye imbere no kugira ngo ushimishe abakurebaga, ubyumva ute mu mutima wawe?

Karekezi Olivier (KO): Ku bwanjye icyo kintu kukiyumvisha birangora bitewe n’ishyaka twari dufite ryo kujya mu gikombe cya Afurika. Ikindi kandi igihugu na cyo cyahakoreshereje amafaranga menshi kugirango habeho gutegura ikipe igiye gukina. Niyo mpamvu mvuga nti (twese) twakoresheje ingufu zishoboka ari n’abafana, ari n’ubuyobozi bw’igihugu mu buryo bwitanze.

Ariko umuyobozi ubu uriho uyobora FERWAFA aramutse avuze ko u Rwanda rutigeze rujya mu gikombe cya Afurika by’aba ari ibintu udashobora kwiyumvisha kuko niyo haba hari umukinnyi w’umunyamahanga wakinnye, indirimbo y’igihugu niyo yagiye imbere. Kuba rero nyuma harabayeho icyemezo cyo gukinisha abana babanyarwanda karemano ibyo ntawabura kubyishimira, ariko n’ibyari byaragezweho bigahabwa agaciro.

TFM: Nkiyo batunga agatoki, kerekeza ku bakinnyi bari bahari nka Manamana n’abandi bose baje muri icyo gihe gufasha ikipe kugira ngo igere aho yageze. Wowe iyo ubireba wumva ku banyarwanda ari ikintu cyo kwigaya?

KO: Ndibaza yuko mbere ya byose De Gaule agomba kwigaya kubera ko ibyo yavuze ntashobora kubihuza n’undi muyobozi runaka. Ku bwanjye, nemera ko abakinnyi bose bari barimo hariya (mu ikipe) bari bafite ubushake bwo gukina. Urugero natanga ni ishyaka Manamana yari afite, ndetse kuri uyu munsi bishoboka ko hari umunyarwanda w’umwimerere udashobora kuba yarigira nka ryo. Ariko kwihutira kuvuga ngo abanyarwanda nibo bagakinnye, abanvamahanga ntibakagombye, ibyo si ikibazo, ntanuwagitindaho. Emera yuko buri gihe kigira igihe cyacyo. N’iki cyemezo cyo kudakinisha abanyamahanga n’ejo cyangwa ejo bundi gishobora gusubirwamo, bikaba byanyura no mu bundi buryo bwiza buboneye, kuruta uko umuyobozi wa FERWAFA yatangira kuvuga yuko kujya mu gikombe cy’Afurika bidakwiye.

Ejo bundi 2015 kugira ngo duterwe mpaga byari byagenze bite? Ntiyari umuyobozi wa Ferwafa? Ko atafashe icyo cyemezo ubwo yajyagaho ngo akuremo ba Birori Dady na Meddy Kagere, bityo tuvuge tuti iyi ni ntego y’uje kuyobora FERWAFA yafashe mbere y’igihe. Ubu nibwo agiye kubivuga muri uyu mwaka anashyizeho umutoza mushyashya uvuye mu Budage?

TFM: Iyo wumva ibyo byose, wumva neza ko abakinnye badahabwa agaciro muri FERWAFA, ko abakinnyi muri rusanjye ari urundi rwego rwo hasi rudafite kivugira. Kuri iyi ngingo urabona hakwiye iki kugira ngo habeho ubusabane cyangwa imikoranire myiza hagati y’abakinnyi bakinnye umupira kera n’abayobozi bahari kuri uyu munsi muri Ferwafa?

KO: Ubwo se udahaye agaciro Igihugu ko cyagiye mu gikombe cy’Afurika muri 2004, wagaha umuntu wari uri mu kibuga icyo gihe? Ibyo ndibaza ko Perezida De Gaule ntabwo abikozwa. Icyo njye nasaba ni uko De Gaule yakomeza, atakomeza (kuyobora FERWAFA) n’undi uzamusimbura yakagombye gukomereza ku byo undi yagezeho; tuvuge nimba De Gaule ibyo yabashe gukora, byiza bamuziho nk’umuyobozi wa FERWAFA, uwaza wese ntiyagombye kubipfobya, ahubwo yakagombye gukomerezaho. Niyo mpamvu rero ibyo iyo De Gaule aza kubimenya, ntiyakagombye kuvuga aya magambo ameze gutya, kuko twagiye mu bikombe by’Afurika, twagiye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ibyo byose ni abayobozi bari bariho babigezeho. Icyo gihe rero, De Gaule yagomba kuza akomerezaho anashimira ibyo yasanze abayobozi bamubanjirije bari bagezeho. Icyo ni cyo njye numva muri ruhago y’u Rwanda twakagombye kugenderaho kuko aho niho uzasanga turi ku rwego rumwe na Ghana cyangwa Ivory Cost; bo barubahana mu kazi kabo kandi buri wese akagerageza kwishimira ibyo mugenzi we yagezeho.

TFM: Wowe iyo urebye abakinnyi bakinnye ayo marushanwa, ni ukuvuga abakinnye CAN Tunnis 2004, CAN y’abatarengeje 20 hano i Kigali mu 2009, iyabatarengeje 17 mu 2010 ndetse bo banagiye mu gikombe cy’isi, wumva agaciro kakagombye guhabwa umukinnyi kuri uyu munsi ari akahe?

KO: Si abakinnye ibyo bikombe gusa, hari n’abakinnye mbere yacu ba Tigana, Murangwa Eugène, Michèl Kamanzi. Hari n’abakuru kuri twese nkaba Baptista, abo bose bakagombye guhabwa agaciro. Nk’umuyobozi, hagira uwo yumva yabaza hari ikibazo, akamubaza; cyangwa se yabona hari icyo umwe ashoboye akaba yagira icyo abimuhamagariraho mu byerekeye akazi.

Gusa ariko niba igihugu cyarageze mu gikombe cy’afurika ntubyemere, cyagera mu gikombe cy’isi ntubyemere bishobora rero kukugora guha agaciro wa mukinnyi wabonaga icyo gihe mu kibuga. Si ikibazo rero cy’ubunyamahanga, ahubwo n’ikibazo cyo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho. Muri 2004 haririmbwe indirimbo y’igihugu kandi mu mateka handitse ko U Rwanda rwakuyeyo amanota 4.

Tubibutse ko Karekezi Olivier yaje kuba kapiteni w’Amavubi nyuma gato y’ubwo iyi kipe ikubutse mu gikombe cy’Afurika i Tunis mu 2004. Yaje guhagarika imikino mpuzamahanga mu mwaka 2013. Kuri ubu aba mu gihugu cya Sweden n’umuryango we.

charles Kuya 24-03-2017 saa 18:56'

wap wap niyegure byaramucanze uwo muyobozi wa FERWAFA

bahati Kuya 23-03-2017 saa 21:17'

mbona twaceceka. kubera inyungu z’abakunda sport kuko turakaye twaba nka mali tukamweguza ariko reka turebe aho azatugeza na made in rwanda

sylvain Kuya 23-03-2017 saa 14:17'

Ariko De gaule mumuhe amahoro uziko ntaho mutaniye nabafana ba arsenari ubuse nimwe mwamushyizeho.ubwe yivugiyeko yabaye umunyamabanga wikipe yabanyamahanga yayigejejehe? mumuhe amahoro abiribate kuko afite ingufu

knc Kuya 23-03-2017 saa 12:31'

Ubu De Gaule ntanemera ko twageze mugikombe cy’isi !!!??? Ariko mbibarize nshuti, ubu hakorwa iki kugirango munzego zose cyane kubyerekeye sport abayobozi bajye bajyaho twabigizemo uruhare mumatora ?!!!!!! niba hari umutu urya abanyarwanda mu mitima ,DeGaule aratwishe KBS !!!/////////!!!!!!!!!!

Kwiza Kuya 23-03-2017 saa 11:53'

Uwo ngo Ni degole,urafite imyumvire idahwitse.harageze go umupira wacu uyoborwe nabawukunda kdi bawufitiye intararibonye. Aba bazaza bacu batuzamuriye drapeau mu ruhando muza mahanga bakagombye guhabwa umwanya name kazi muri ruhago yacu.tukatandukana nabo batabifitiye urukundo ahubwo baroha mu gifu cyabo. H. E Paul Kagame yaraye ijoro ryose ategereje abasore bacu.warangiza ugatesha agaciro ibyo byose byagezweho nta soni. Ugomba kwegura

ERIC Kuya 23-03-2017 saa 11:28'

Ariko iyo ngegera yinda nini yavuyeho hakajyaho abashoboye arinda yiyahuza amagambo avuga ubusaho ntabwo azi amajoro twararaga dukurikirana epuipe yacu yarangiza akavuga ubusa ngewe ndi nkumuyobozi nagifunga

peter Kuya 23-03-2017 saa 10:59'

biriya de gaule yavuze , ni ugutesha agaciro abashyigikiye amavubi kiriya gihe.abantu baraye amajoro, umukuru w’igihugu yemera kohereza indege ngo izane amavubi.
ubwo se de gaule abona abakoze ibyo byose ari abaswa?
akwiye kwegura.
yarangiza akitwaza anabeshyera president w’igihugu ngo niwe wababwiye gukoresha abanyarwanda.nkaho abandi batari bo. kutavukira mu rwanda ntibibuza umuntu kuba umunyarwanda migihe bizwi na leta.de gaule yegure


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC251851
03Police FC251848
04As Kigali251447
05Bugesera FC25939
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Mukura VS24-829
10Kirehe FC25-428
11Sunrise FC25-527
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports25-1325
14Marines FC25-1423
15Gicumbi FC24-1521
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE 1 - 2 KIYOVU flag
 
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA 2 - 1 BUGESERA flag
 Christophe N. (1)
 Kevin H. (1)
  Farouk R. (1)
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE 1 - 1 APR flag
 Danny U. (1)
  Imran N. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 2 MARINES flag
  Amri K. (1)
 Bertin D. (1)
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)