RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 25-05-2017 saa 20:14'  -  Imfura muri ‘Wheelchair Tennis’ zigiye guserukira u Rwanda (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 21:19'  -  Basketball: Ingimbi n’abangavu batangiye umwiherero ngo bajye muri Zone 5 (AMAFOTO)  |  Yanditswe kuya 24-05-2017 saa 17:49'  -  Imyiteguro ya GMT irarimbanyije mu mukino wa Chess  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 17:51'  -  Murangwa Nelson yatsinzwe igeragezwa ryo muri Koreya y’Epfo  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 16:17'  -  Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT
Impamvu 3 Rayon Sports yagendeyeho ihagarika Massoudi, ushobora guhita atandukana nayo
Print Comments: 87 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kuri uyu wa mbere ku mugoroba, hamenyekanye inkuru itunguranye, aho Rayon Sports yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Masoudi Djuma, byafashwe ku buryo butandukanye n’abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda, by’umwihariko abakunda Rayon Sports.

Massoudi Djuma yageze muri Rayon Sports mu mpera za 2015 avuye mu gihugu cy’u Burundi, aza kungiriza umutoza Ivan Minnaert, umubiligi wari muri Rayon Sports, kuri ubu akaba atoza Mukura.

JPEG - 48 kb
Massudi yageze muri Rayon Sports, aje kungiriza Minnaert

Ubwo uyu mutoza yatandukanaga na Rayon Sports mu ntangiriro za 2016, ni bwo Massoudi Djuma yafashe iyi kipe nk’umutoza mukuru, bavuga ko bazashaka undi mu minsi micye ishoboka, ariko birangira aje kugumana iyi kipe, dore ko yanitwaraga neza muri shampiyona.

Mu minsi ya mbere nk’umutoza mukuru yagiye yitwara neza, atsinda ikipe ya APR FC ayirusha cyane ibitego 4-0, aza kugirirwa icyizere akomeza gutoza Rayon Sports, anayihesha igikombe cy’Amahoro, cyahaye itike Rayon Sports yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup.

Uyu mwaka Massoudi Djuma yafashije Rayon Sports kugera mu ijonjora rya 3 ry’iri rushanwa rya CAF, aho yasezerewe na Rivers United iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi. Ku munsi wa 22 wa shampiyona (Imikino Rayon Sports imaze gukina), Rayon Sports irasabwa gutsinda imikino 5, ikegukana igikombe cya shampiyona.

JPEG - 149.8 kb
Djuma yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize

Inkuru yo guhagarikwa kwa Massoudi Djuma, yatangajwe na RuhagoYacu, yatunguye benshi cyane, bamwe bakunva ko ari ibihuha bidashoboka, abandi bakunva ko ubuyobozi bukoze nabi, ari uguhuka, abandi bakavuga ko ntacyo bibabwiye, ariko ikibazo nyamukuru, cyari ukwibaza icyo Massoudi Djuma yaba azize?

RuhagoYacu yifuje kumenya impanvu uyu mutoza yahagaritswe, maze Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, akaba n’umuvugizi wayo, avuga ibi bikurikira;

1. Umusaruro udashimishije muri iyi minsi

2. Kudakorana neza n’abamwungirije ndetse n’abamuri hafi bose, akunva ko azakora wenyine nta muntu bazajya inama

3. Kutitabira inama zimwe na zimwe aba yatumiwemo n’ubuyobozi we nabo bakorana ndetse n’abakinnyi, ugasanga nta n’impanvu atanga, bifatwa nk’agasuzuguro

Ibyo kuba Massudi yahagaritswe kubera kutitwara neza ku mikino yamuhuje na Rivers United, Gakwaya Olivier yabihakanye.

" Ntabwo Kudakuramo Rivers ari cyo cyatumye tumuhagarika iki cyumweru, ariko bimwe muri ibi mbabwiye hejuru yakoze mu minsi ishize, byatumye n’uyu mukino twitwara kuriya," Gakwaya Oliver umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bavuga ko byari byiza ko Massoudi yibutswa ko hari ubuyobozi bw’ikipe, agomba kubaha, ari yo mpanvu bahisemo kumuhagarika iki cyumweru ngo yitekerezeho.

Djuma Massoudi, iki cyemezo nticyamushimishije na gato, ndetse biranashoboka ko ashobora gutandukana niyi kipe burundu.

Aganira na RuhagoYacu, Irambona Massoudi yavuze ko atashimishijwe n’iki cyemezo, byanavugwaga ko bamwe banifuzaga ko yasezererwa burundu.

Irambona Massoudi avuga ko na we agiye kwicara akitekerezaho, ariko binashoboka ko yatandukana na Rayon Sports burundu.

" Bamwe barananiza, barashaka impanvu zose ngo mbe nakwirukanwa. Kumpagarika bishobora kuvamo gutandukana na Rayon Sports, gusa ubu nta byinshi nshaka kubivugaho," Umutoza Massudi Djuma uri mu nzira yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona ya 8.

JPEG - 396.4 kb
Maso na Lomami, ni bo barasigarana ikipe muri iyi minsi

Ni ubwo impande zose zitifuza kubivugaho byinshi, ariko bigaragara ko Massoudi Djuma, azira gusezererwa na Rivers United muri Confederation Cup.

Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona kuko imaze imikino 11 ikurikiranye idatsindwa muri shampiyona. Biranashoboka ko ikomeje kwitwara neza, mu minsi micye yakwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

JPEG - 266.8 kb
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya, hamwe n’umutoza Massoudi

Mu gikombe cy’Amahoro naho ni uko, Rayon Sports ikaba yaratangiye neza inyagira ikipe ya Rugende ibitego 9-0.

Gusa mu marushanwa nyafurika siko bimeze. Mbere yo gusezererwa na Rivers United, Rayon Sports yakomeje isezereye Onze Createurs yo muri Mali. Iyi kipe yari yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza, ikaba yarakuwemo n’ibibazo biri iwabo idakinnye umukino wo kwishyura.

JPEG - 276.5 kb
Massudi benshi bavuga ko azira umukino wa Rivers

Imikino 2 yakurikiyeho, nta gitego Rayon Sports yabashije kubona, aho bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports bashinje amakosa Massudi yo gupanga ikipe nabi, yanagirwa inama akanga guhinduka kugeza iyi kipe isezerewe.

Igisigaye ni ukureba niba Massudi, azemera kugaruka mu mirimo, mu cyumweru gitaha, kuko ibarwa imuhagarika yamaze kuyihabwa.

Mediatrice Kuya 28-04-2017 saa 13:27'

Nkabafanas ba rayon kuki batatugisha inama ngotugire uruhari kwikipe yacu noneho ngo batumwanzuro bumvise ibitekerezo byacu bagashaka kuba nyamwijyendaho .massudi we bihorere bazicuza bitagishobotse ariko baraduhemukiye twagukundagaa.

Patient Kuya 27-04-2017 saa 23:18'

Ibi bintu byo kutuvangira mbona hari abantu babyihishe inyuma bagirango tutazitwarira igikombe.byashoboka ko muri komite harimo ibyitso bya APR. ikindi kd camara nta mwataka urimo ntawamukinisha ngo agire icyo ageraho kuko no gutsinda umucyeba byaramunaniye nkanswe gutsinda rivers. Masudi we mumureke rwose arashiboye ahubwo uwaduha akagaruka.gusa nagenda natwe ikipe turayivaho ibibuga tubicikeho turebe icyo abo bayobozi bazarya.

Patient Kuya 27-04-2017 saa 23:18'

Ibi bintu byo kutuvangira mbona hari abantu babyihishe inyuma bagirango tutazitwarira igikombe.byashoboka ko muri komite harimo ibyitso bya APR. ikindi kd camara nta mwataka urimo ntawamukinisha ngo agire icyo ageraho kuko no gutsinda umucyeba byaramunaniye nkanswe gutsinda rivers. Masudi we mumureke rwose arashiboye ahubwo uwaduha akagaruka.gusa nagenda natwe ikipe turayivaho ibibuga tubicikeho turebe icyo abo bayobozi bazarya.

Nsanzimana Kuya 27-04-2017 saa 21:14'

Inda Nini tuyime amayira.ibyo bisahiranda.byirirwa bibesha gusa.ubwose murimo murabeshyera masudi ngo ntiyumvikana nabo bakorana batumvikana batsinda bate? ubwo mwashatse guse nya ikipe yacu.ubwose ise nyutse mwabaho mute? kariyo mukesha amaramuko,mwewe nabana banyu na bagore banyu.Gakwaya,Gacinya.mwabisambomwe.mudushakaho iki? mwegure ntitubashaka. masudiwe! bihorere,bareke.bazakwicuza bageze ahabi.

Twizeyimana Faranswa Kuya 27-04-2017 saa 13:02'

Njye Ndabona Masudi Azirako Yanze Ko Bagurisha Abakinnyi Ngo Babone Amafaranga Yo Kwirira Ababwirako Bazagera Kure Mumikino Nyafurika None Babonyebyanze None Bashaste Kumuterubwoba Ngo Babagurishe Ntazongere Kuvuga Ah !! Ntibyoroshye Aba Rayon Dukomezetwihangane.

bihinda Kuya 27-04-2017 saa 12:51'

Nubu rayon murongeye muyiciyemo imirwi yari igeze heza koko?
ubu imikino isigaye ibananiye kwihangana ngo ibyishimo bitahe mu mitima y,aba rayons.
ube utegura speech uzavuga nidatwara iki gikombe kabisa.

olivier Kuya 26-04-2017 saa 19:52'

bayobozi bacu murabizi Rayon sport nikipe yacu dukunda kandi nabakinyi baradkunda kuko baduha ibyo tubasaba ariko rwose iyi nkuru ntabwo tuyishimiye none turasaba ko mwasaba Masudi imbabazi kuko icyo dukeneye kiracyahari kandi turashaka gusohokera igihugu noneho muri chapionis league aho imikino ine tuzajya mumatsinda gusa mutubabarire mutazana NGO abakinyi ntibahebwe bikatuviramo gutakaza amanota kwahato nahato murakoze

Ndacyayisenga Kuya 26-04-2017 saa 17:27'

Ark nkubu mushaka kongera kubabaza abafana mwagiye mugisha inama kukic mutamuhagaritse atarakina na rivers? Ubu champion muyibuze mwasobanura ik koko ubuse uwo batumvikanaga ni mask? Ntiyabitangajeko ntakibazo bari bafitanye ntiyarafitese uburenganzira bwo kuzana umwungirizawe?Ubuse najya muri. APR turamukixwa Niki? arajya adutsinda urunganda! Mumugarure hakiri kare bitaraba nabi Saws!.

Jonathan Kuya 26-04-2017 saa 12:24'

Nimushaka ibyubahiro muzabishakire mungo zanyu mwabanyanda nini mwe Masudi nabihorere muzicuza mutakitubona kukibuga

Jonathan Kuya 26-04-2017 saa 12:24'

Nimushaka ibyubahiro muzabishakire mungo zanyu mwabanyanda nini mwe Masudi nabihorere muzicuza mutakitubona kukibuga

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 28
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports284269
02Apr FC282056
03Police FC282055
04As Kigali281450
05Bugesera FC281246
06Musanze FC28-139
07Espoir FC28236
08Etincelles FC28-536
09Sunrise FC28-333
10Mukura VS28-1132
11Amagaju FC28-732
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports28-1427
16Pepiniere FC28-2913
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka15
03Kambale Salita Gentil13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 1 AS KIGALI flag
 
Nyamata Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag BUGESERA 2 - 0 PEPINIERE flag
 
Umuganda Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag ETINCELLES 1 - 1 RAYON flag
 Salita Gentil K. (1)
  Kone T. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 2 SUNRISE flag
  Alex O. (1)
 Vedaste N. (1)
Kicukiro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag POLICE 0 - 0 ESPOIR flag
 
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)