RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 20:21'  -  Umutekano wakajijwe ku kibuga kizakira umukino wa nyuma wa Europa, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 22 i Manchester  |  Yanditswe kuya 23-05-2017 saa 19:37'  -  Amakipe yasezereye APR FC na Rayon Sports FC arasifurirwa n’abanyarwanda  |  Yanditswe kuya 22-05-2017 saa 21:07'  -  Kalisa Adolphe "Camarade" wa APR FC yagizwe umuyobozi w’akanama gategura amatora ya FERWAFA  |  Yanditswe kuya 20-05-2017 saa 15:09'  -  Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-05-2017 saa 19:38'  -  Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu
" Intego imwe mfite uyu mwaka ni uguhesha APR FC igikombe cy’Amahoro" Onesme Twizerimana
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Onesme Twizerimana ni rutahizamu w’ikipe ya APR FC wayigezemo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, avuye mu ikipe ya AS Kigali, yari amazemo igihe kitari kinini, avuye mu cyiciro cya 2 hano mu Rwanda.

Ni umukinnyi w’imyaka 21, ufite igihagararo kitari gito, kimufasha kubyiga ba myugariro b’amakipe aba ahanganye nabo mu kibuga. Arihuta, akaba umwe mu bakinnyi bazi gutsindisha umutwe, kimwe kandi n’amashoti akomeye, byatumye abengukwa na APR FC, ikamugura muri AS Kigali.

JPEG - 69.6 kb
Aimable afite intego yo gufasha APR FC kwegukana igikombe cy’Amahoro

“ Umwaka wa mbere mw’ikipe nk’iyi ikomeye si byabashije ku mpira kubera imvune. Kuva muri AS Kigali nerekeza muri APR FC byari byiza ariko ni ikipe isaba guhora uri kuti top (Hejuru) bisaba guhora ukora cyane bivuze ko binsaba gukora inshuro 2 kurusha uko nakoraga muri AS Kigali, ngo mbashe gukina,” Onesme aganira na RuhagoYacu .

Uyu musore ibyo gukina umupira w’amaguru yabitangiye bigaragara mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya SEC Academy, muri 2013. Ntiyahatinze kuko muri 2014 yerekeje mu ikipe ya SORWATHE ayifasha kugera muri ½ mu cyiciro cya 2, aho yaje gukurwamo na Rwamagana.

Uyu musore wari wazonze AS Kigali ubwo bahuraga mu gikombe cy’Amahoro, yaje kubengukwa na Eric Nshimiyimana wamuguze muri 2015 aza gufashanya na Sugira Ernest muri AS Kigali.

Umwaka umwe yamaze mu ikipe y’umugi wa Kigali, yayitsindiye ibitego 11 muri shampiyona, ahita agurwa na APR FC arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Akiri muto akaba yarakiniye Heroes Academy.

JPEG - 139.5 kb
Onesme yagiye muri APR FC avuye muri AS Kigali

Aza muri APR FC yayifashije gutwara irushanwa ryari ryateguwe na AS Kigali, atsinda igitego rukumbi cyabonetse ku mukino wa nyuma, ubwo batsindaga AS Vita Club.

“ Kugeza ubu ni cyo gitego nabashije gutsinda kikanshimisha kurusha ibindi, kuva natangira gukina ruhago, gutsinda igitego nka kiriya cyahesheje ikipe yanjye igikombe, “ Onesme Twizerimana.

Uyu musore nyuma yo gutangira neza muri APR FC, yaje kugira invune imumaze igihe kinini hanze y’ikibuga, ubu akaba ari bwo ari kurwana no kugaruka mu bihe yifuza.

“ Byarangoye cyane kuva mu nvune ngo nze mbe nasubira mu bihe byiza. Nasanze ikipe itamerewe neza cyane, najya mu kibuga bikangora. Ubu ni bwo nunva maze gukira neza, nkaba nshaka gufasha ikipe yanjye kureba ko yakwitwara neza, ikegukana igikombe cy’Amahoro kuko shampiyona yo ndabona bigoye.”

JPEG - 663.3 kb
Igitego yatsinze AS Vita Club, ni cyo gitego cyamushimishije kurusha ibindi

Uyu musore avuga ko imikino isigaye yose agiye kugerageza gukoresha imbaraga, akereka abayobozi ba APR FC ko kuba baramuguze batigeze bibeshya.

“ Ibitego nabuze muri shampiyona ndabitsinda byose mu gikombe cy’Amahoro, ariko by’umwihariko, ndashaka guhera kuri Police FC muri izi mpera z’icyumweru, nkayitsinda igitego, nkaba nafungura inkangara y’ibitego byanjye muri shampiyona mu ikipe ya APR FC,” Onesme akomeza kuganira na RuhagoYacu.

“ Muri APR FC ni ikipe ishaka ibikombe, igikombe cyose kiba cyatambuka iba igishaka. Turakora cyane, ubona ko bitandukanye n’ahandi hose naba naraciye.”

Onesme avuga ko APR FC ari umuryango mwiza, bitamugoye kuba yajyamo ngo amenyerane n’abandi bakinnyi.

JPEG - 136 kb
Umukinnyi w’inshuti ye kurusha abandi ni Nsabimana Aimable

“ Abakinnyi bose dukinana ni abana beza, bose ni inshuti zanjye. Umukinnyi w’inshuti yanjye kurusha abandi kugeza ubu ni Aimable Nsabimana.”

RuhagoYacu imubajije abakinnyi 3 abona barusha abandi muri APR FC, yavuze ko ari Aimable Nsabimana, Patrick Sibomana na Hakizimana Muhadjili.

JPEG - 257.2 kb
Abakinnyi 3 akinana nabo beza kurusha abandi, ni Aimable, Papy na Muhadjili ku bwa Onesme

Ku kibazo cy’umukinnyi wamugoye kurusha abandi mubo bahuye mu gihe amaze akina ruhago, avuga ko ari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul.

JPEG - 38 kb
Umukinnyi umwe wamugoye kugeza ubu, ni Rwatubyaye Abdul

APR FC ifite umukino utoroshye kuri iki cyumweru, irahuramo na Police FC irusha amanota 3, mu rugamba rwo guhatanira umwanya wa 2 cyane cyane, ni ubwo hakiri amahirwe macye ku makipe yombi, yo gutwara shampiyona.

Ineza Kuya 29-04-2017 saa 05:53'

Umva onesmewe? ubu noneho Rwtubyaye ntazagutere ubwoba kuko yasubiye inyuma kubera ibyo yakoze sh yiramo imbaraga nyinshi uhindure amateka muri Apr itazaseba

Musesenguzi Kuya 28-04-2017 saa 15:18'

Birashoboka Savio na Pierrot badahari;!
Oya, Rayon ifite abakinnyi benshi beza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 27
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports274268
02Apr FC282056
03Police FC272054
04As Kigali271449
05Bugesera FC271043
06Musanze FC28-139
07Espoir FC27235
08Etincelles FC27-535
09Mukura VS27-932
10Amagaju FC28-732
11Sunrise FC27-530
12Kirehe FC28-728
13Marines FC28-1427
14Gicumbi FC28-1927
15Kiyovu sports27-1426
16Pepiniere FC27-2713
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny16
02Wayi Yeka14
03Nahimana Shassir13
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Amahoro Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag GICUMBI 2 - 1 MUSANZE flag
 Rashid M. (1)
 Suleyman M. (1)
  Yeka W. (1)
Huye Stadium
Tuesday, 23 May 2017 15:30
flag MUKURA - vs - SUNRISE flag
Kigali Regional Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag APR 1 - 1 MARINES flag
 Omar N. (1)
  Bertin D. (1)
Nyagisenyi Stadium
Monday, 22 May 2017 15:30
flag AMAGAJU 2 - 1 KIREHE flag
 Hassan papy H. (1)
 Innocent N. (1)
  Junior N. (1)
Ruyenzi Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag PEPINIERE 2 - 2 RAYON flag
 Felix B. (1)
 Joseph L. (1)
  Francois M. (1)
 Shassir N. (1)
Kamarampaka Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag ESPOIR 1 - 1 KIYOVU flag
 Houssein R. (1)
  Andre L. (1)
Huye Stadium
Saturday, 20 May 2017 15:30
flag MUKURA 1 - 2 GICUMBI flag
 Christophe N. (1)
  Rashid M. (2)
Kigali Regional Stadium
Friday, 19 May 2017 15:30
flag AS KIGALI 1 - 1 APR flag
 Hamidou N. (1)
  Fiston N. (1)